Abarundi bagera kuri 47 babaga mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ushize nimugoroba , bageze mu gihugu cyabo nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda bakekwaho ibikorwa by’ubutasi.
Aba Barundi bakiriwe ku mupaka n’ukuriye igipolisi mu Ntara ya Kirundo, batangaje ko birukanwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda bazira gukekwaho ibikorwa by’ubutasi.
Umwe mu birukanwe wavuganye na Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yavuze ko bari bafungiye aho bita kuri transit ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, aho bari bamaze amezi abiri. Aba bakaba bashinjwaga kuba Imbonerakure zoherejwe kuneka mu Rwanda nk’uko bavuga.
Undi uvuga ko yageze mu Rwanda mu 2000, akomeza avuga ko yafashwe muri kamena yagiye gusora ku murenge, bamujyana ku Karere ka Kirehe, aho yakuwe na bagenzi be bajyanwa kuri transit.
Yagize ati: “Ejo bundi mu kwezi kwa gatandatu kuri 14 nagize gutya baramfata nagiye gusora ku murenge aho bita kuri Rwanda Revenue mbona bantwaye ku karere kaho ka Kirehe, ngezeyo bahita bampakira imodoka bavuga ko banjyanye aho bita kuri transit, bahita bazana abandi barundi baravuga ngo turi Imbonerakure..niba turi mu cyaro cy’u Rwanda tudafite ibyangombwa bigaragaza ko turi impunzi, ubwo turi Imbonerakure”.
Aba Barundi bavuga ko bakoraga utuzi dutandukanye mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko bari bamaze kwiteza imbere, ngo basubiye iwabo ntacyo batahanye.
Si ubwa mbere ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi byaba bisabye gusubira iwabo abaturage ba kimwe muri ibi bihugu baba mu kindi nta byangombwa bibibemerera bafite, kuko no mu mpera z’umwaka ushize, u Burundi bwirukanye Abanyarwanda 6 babaga muri iki gihugu bazira kuhaba nta byangombwa bibemerara bafite.
Ni nyuma y’aho muri 2014 nabwo u Burundi bwari bwirukanye abandi Banyarwanda 35 mu gihe hari abandi 8 bafungiwe muri Gereza ya Mpimba, aho nabwo Leta y’iki gihugu yavugaga ko badafite ibyangombwa byo kuba mu Burundi.
Usibye aba Barundi baherutse kwirukanwa, Ijwi rya Amerika rikomeza rivuga ko hari abandi bari bafatanywe nabo ariko bagasanga bafite ibyangombwa by’impunzi bagasubizwa mu nkambi ya Mahama.
Aba barundi birukanwe mu Rwanda kubera kutagira ibyangombwa bakekwaho kuba intasi birukanwe bakurikira abandi basaga 90 birukanwe muri kamena nyuma yo gusanga na bo nta byangombwa bibemerera kuba mu Rwanda bari bafite.