Tariki 28/11/2017 abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza mu Burundi bashyizeho ubuyobozi bushya, bahabwa inshingano zo gukora ibishoboka byose ngo ubwo butegetsi bwagiyeho Nyakanga 2015 buhirime.
Abo bari ku isonga mu kurwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bibumbiye mu ihuriro ry’imitwe ya politike,CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit), bashyizeho Jean Minani wa FRODEBU Nyakuri ku mwanya wa Perezida.
Itangazo risoza inama yakorerwaga mu Bubiligi, ikaba ari nayo yakorewemo ayo matora rigaragaza yuko Madamu Aline Ndenzako yatorewe umwanya wa visi perezida wa mbere naho Pamphil Nderega agirwa Visi Perezida wa kabiri.
Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru hatowe Anicet Niyonkuru, naho umuvugizi agirwa Pancrace Cimpaye.
Minani abaye Perezida wa CNARED asimbura Charles Nditije wa UPRONA, wari urangije manda ye y’amezi icyenda.
Uretse gutora abayobozi bashya, iyo nama ya CNARED yarangije imirimo yayo ejo mu Bubiligi yafashe icyemezo cy’uko nta ntumwa CNARED izohereza mu mishyikirano y’Abarundi irimo ibera Arusha muri Tanzania ngo kuko umuhuza, Benjamin Mkapa, yatumiye abayitabiriye mu buryo bugamije gushimisha gusa Nkurunziza n’ubutegetsi bwe.
Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuhuza muri ibyo biganiro by’Abarundi, mbere gatu y’uko imishyikirano itangira, rivuga yuko hatumiwe abantu batandukanye ariko bafite umusanzu batanga ngo amahoro agaruke mu Burundi. Iryo tangazo rikavuga yuko hatumiwe abanyapoliteke, abanyamadini, abo mu miryango itegamiye kuri leta (Civil Society), abo mu nzego z’abategarugori no mu z’urubyiruko.
Iryo tangazo ry’umuhuza rikagaragaza yuko hatatumiwe inzego ahubwo hagiye hatumirwa abantu kuva muri izo nzego, ibyo CNARED ikavuga yuko byari bifite ‘intumbero’ yo kuyiheza no gushimisha ubutegetsi bwa Bujumbura.
CNARED ikavuga yuko ariyo igomba guhabwa ubutumire, nayo ikihitiramo abayiserukira. Bakavuga yuko Mkapa ibyo yabikoze agamije guheza abo ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuga yuko budashobora kwitabira imishyikirano batumiwemo.
Abo ni babandi Bujumbura ishinja yuko bagize uruhare rugaragara muri ya kudeta yapfubye 2015. Muri abo harimo abayobozi b’imena muri CNARED, kandi koko ntabwo Mkapa yigeze abatumira. Abo ni Jean Minani wa FRODEB Nyakuri (akaba ari nawe wagizwe Perezida mushya wa CNARED), Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida wa Nkurunziza, Onesmo Nduwimana wigeze kuba umuvugizi wa CNDD-FDD, Leonidas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza na Alexis Sinduhije uyoboye umutwe ukomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi, MSD.
Casmiry Kayumba