Abarwanyi batandatu b’umutwe wa FDRL bamaze gushyira intwaro hasi mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Sosiyete sivile iherereye mu Majyaruguru ya Kalehe yatangaje ko ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare, abarwanyi bane ba FDLR bishyikirije Ingabo za Congo (FARDC) mu birindiro byazo biri ahitwa Numbi.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ikorera ahitwa Buhavu, James Musanganya yavuze ko abo barwanyi bari hagati y’imyaka 16 na 17 bavuze ko baturutse ahitwa Mweso muri teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Intwaro bari bafite barazitanze ubundi boherezwa i Bukavu. Ku wa Gatatu tariki 13 Gashyantare nabwo abandi barwanyi babiri bishyikirije ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco).
Muri abo bishyikirije Monusco harimo Nyabyenda Théoneste wabarizwaga mu itsinda ry’abarwanyi b’Umutwe CNRD wiyomoye kuri FDLR ndetse na Mbarushimana Ndukenababishaka bavuga ko bayoborwaga na General Lumbago uyobora uwo mutwe n’umugaba w’ingabo GEVA.
Sosiyete Sivile yasabye ko abo barwanyi bashyirwa mu maboko y’ubuyobozi kugira n’abandi bashobore kuza nkuko ikinyamakuru Media Congo cyabitangaje.
Abo barwanyi bavuze ko hari ikindi gihiriri cy’abarwanyi ba FDLR bagera ku gihumbi n’imiryango yabo igera ku bihumbi bitanu bari mu nzira bava ahitwa Kichanga muri Kivu y’Amajyaruguru berekeza muri Pariki ya Kahuzi Biega muri Kivu y’Amajyepfo.
Muri Mutarama uyu mwaka, Minisiteri y’Ingabo ya Congo yasabye ubufasha Monusco bwo kujya kurwanya abo barwanyi ba FDLR bari kwerekeza muri Kivu y’Amajyepfo, aho bivugwa ko bagiye kwihuza n’umutwe ushaka gutera u Rwanda wa Gen. Kayumba Nyamwasa uri mu misozi ya Bijombo.
Icyo gihe Monusco ntiyahaye agaciro gakomeye ayo makuru kuko yavugaga ko icyo gihiriri ari impunzi n’abandi batavuga rumwe na Leta bibumbiye mu mutwe CNRD.