• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Editorial 15 Feb 2019 POLITIKI

Abarwanyi batandatu b’umutwe wa FDRL bamaze gushyira intwaro hasi mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.

Sosiyete sivile iherereye mu Majyaruguru ya Kalehe yatangaje ko ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare, abarwanyi bane ba FDLR bishyikirije Ingabo za Congo (FARDC) mu birindiro byazo biri ahitwa Numbi.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ikorera ahitwa Buhavu, James Musanganya yavuze ko abo barwanyi bari hagati y’imyaka 16 na 17 bavuze ko baturutse ahitwa Mweso muri teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Intwaro bari bafite barazitanze ubundi boherezwa i Bukavu. Ku wa Gatatu tariki 13 Gashyantare nabwo abandi barwanyi babiri bishyikirije ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco).

Muri abo bishyikirije Monusco harimo Nyabyenda Théoneste wabarizwaga mu itsinda ry’abarwanyi b’Umutwe CNRD wiyomoye kuri FDLR ndetse na Mbarushimana Ndukenababishaka bavuga ko bayoborwaga na General Lumbago uyobora uwo mutwe n’umugaba w’ingabo GEVA.

Sosiyete Sivile yasabye ko abo barwanyi bashyirwa mu maboko y’ubuyobozi kugira n’abandi bashobore kuza nkuko ikinyamakuru Media Congo cyabitangaje.

Abo barwanyi bavuze ko hari ikindi gihiriri cy’abarwanyi ba FDLR bagera ku gihumbi n’imiryango yabo igera ku bihumbi bitanu bari mu nzira bava ahitwa Kichanga muri Kivu y’Amajyaruguru berekeza muri Pariki ya Kahuzi Biega muri Kivu y’Amajyepfo.

Muri Mutarama uyu mwaka, Minisiteri y’Ingabo ya Congo yasabye ubufasha Monusco bwo kujya kurwanya abo barwanyi ba FDLR bari kwerekeza muri Kivu y’Amajyepfo, aho bivugwa ko bagiye kwihuza n’umutwe ushaka gutera u Rwanda wa Gen. Kayumba Nyamwasa uri mu misozi ya Bijombo.

Icyo gihe Monusco ntiyahaye agaciro gakomeye ayo makuru kuko yavugaga ko icyo gihiriri ari impunzi n’abandi batavuga rumwe na Leta bibumbiye mu mutwe CNRD.

2019-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Editorial 13 Feb 2019
Yale :  Perezida Kagame  yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye  ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Yale : Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Editorial 21 Sep 2016
Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Administrator 02 Nov 2025
Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Editorial 05 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro
Amakuru

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Editorial 27 Jan 2025
AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup
Amakuru

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Editorial 07 Dec 2020
Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye  kuza k’umutoza mushya
IMIKINO

Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye kuza k’umutoza mushya

Editorial 02 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru