Iyo urebye umurava ibihugu nk’Ubufaransa, Ububiligi, Espagne na bamwe mu bategetsi bo muri Amerika, bafite mu kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, wibaza impamvu bahitamo kuremekanya ibirego batanafitiye ibimenyetso, naho ibyo buri wese arebesha amaso bakabirenza ingohe.
Igisubizo cya mbere ni uko abikoma uRwanda basanzwe bafitanye isano n’amateka mabi rwanyuzemo, dore ko bananagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igisubizo cya kabiri, ni ugukinga Kongo ibikarito mu maso, aho kuyereka ukuri ngo ishake umuti w’ikibazo izi neza umuzi wacyo, bagahitamo kuyiyobya ngo ikomeze yivurugute mu bibazo by’urudaca, nabo bakomeze bisahurire umutungo utagira nyirawo.
Dore nk’ubu , aho kwamagana ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo n’abandi baturage bavuga ikinyarwanda, baravugiriza induru umutwe wa M23, birengagije ko intambara hagati y’uwo mutwe n’igisirikari cya Kongo idashobora kurangizwa no “kwamagana” gusa kw’abanyaburayi, hatabayeho gukemura ikibazo cyatumye iyo ntambara ivuka, aricyo kurwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Kwibwira ko ikibazo cy’umutekano wa Kongo kizarangizwa n’ibihumbi by’ingabo z’amahanga zikoraniye muri icyo gihugu, ni ukwibeshya cyane, kuko uko abarwanyi baba benshi, niko bigorana kugenzura intwaro zikwira mu baturage, imitwe yitwara gisirikari ikavuka ku bwinshi. Aho gushingira amizero ku ngabo z’amahanga, kongo yagombye gusaba ayo mahanga kuyifasha kubaka igisirikari gikomeye, gikora kinyamwuga mu kurengera ubusugire bw’igihugu.
Hari benshi bafite inyungu mu ntambara imaze imyaka iyogoza Kongo, uretse abasirikari ba Loni bamaze muri Kongo ¼ cy’ikinyejana, kandi aho gukemura ikibazo bakaba bararushijeho kucyongera, n’ingabo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba bizagora kugira icyo zifasha, kuko hari izigenzwa na twinshi.
Ubu noneho Kongo yiyambaje abacanshuro b’Abarusiya, bazwi ku izina rya”WAGNER”, ndetse bakaba baranamaze gusesekara mu Mujyi wa Goma. Uretse kwica abaturage b’igihugu barimo no kubasahura, ahandi abacancuro bafashije kubona igisubizo ni hehe? Iyo Loni n’Umuryango Mpuzamahanga bya baringa, aho kwamagana igihugu gishoye abacancuro mu baturage, ejo uzumva bashinja uRwanda ibyo badafitiye ibimenyetso.