Ku munsi isi yose yateranye ikifatanya n’abanyarwanda kunamira abatutsi bishwe muri Jenoside, abagifite imitima yuzuye ubutagondwa, n’ubunyamaswa ntibahwemye gushinyagurira abafite imitima yuzuye agahinda ko kubura ababo.
Mwene Nsekarije Akana Alice akomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, yigiza nkana abaza icyo isi yose n’abanyarwanda by’umwihariko bibuka kuri uyu munsi!!! Ibi bigaragaza ko kuri uyu mushiyaguzi, abapfuye badahagije, abonye uburyo yabongera.
Interahamwe, abana bazo n’abambari bazo baba bajijisha nde iyo bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bashaka gushyira mu gatebo kamwe abanyarwanda bishwe bazira kuba abatutsi n’ abantu bari bahundutse inyamaswa baguye kuma bariyeri kugira ngo hatabarwe abo bahigaga ngo babamare?
Aya mayeri yo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi si ayanone, abateguye umugambi wo kumara abatutsi nabyo barabiteganyije. Ari nayo mpamvu bakajije umurego wo guhakana no gupfobya Jenoside muri iyi myaka 22, ishize.
Uko bateguye bagatoza interahamwe zo kwica abatutsi, ni nako bateguye abantu nka Akana Alice ngo bayihakane.
Mwene Nsekarije Aloys utuye mu Bubiligi, kuri ubu niwe uyoboye itsinda rihakana rikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu gihe abanyarwanda kuri ubu duguriye hamwe ngo tuzirikane tunarwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, Akana Alice n’itsinda ayoboye bakajije umurego, aho bibasiye abarokotse ndetse n’ababarokoye, agaragaza ko urupfu rw’abatutsi basaga miliyoni rwari rukwiye kuko Habyarimana yahanuwe mu ndege akanongeraho ko Ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi nabo ari abicanyi kuko ngo bishe interahamwe bakazitesha umugambi wo kurimbura abatutsi.
Akana Alice na se Nsekarije Aloys
Aha benshi bamunyomoza bamuza icyo yakora asanze inyamaswa igeramiye ubuzima bw’umuntu, akabura icyo asubiza akarushaho gusukiranya amagambo yuzuye agashinyaguro.
Igikomeje gutangaza benshi ni ukuntu mu muryango w’abo Nsekarije yabyaye, uyu mukobwa niwe wenyine ugaragaza ubuhezanguni n’ubutagondwa bukabije!! Bakibaza niba yararerewe ukwe kuko abavandimwe be ntawe urangwa n’iyi migirire!
Umusomyi wa Rushyashya