Igihugu cya Kenya cyarekuye abasirikare babiri ba Uganda bari bafungiye kuri station ya polisi ya Busia mu gihugu cya Kenya nyuma yo gufatwa bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko banafite ibikoresho by’intambara.
Irekurwa ry’aba basirikare ba UPDF rije nyuma y’amasaha y’ibiganiro mu muhezo byabaye hagati y’abashinzwe umutekano b’ibihugu byombi kuri iyi station ya polisi ya Busia.
Aba basirikare bari bambaye impuzankano ya gisirikare bari kumwe n’umushoferi wabo bafatiwe ku butaka bwa Kenya kuri iki Cyumweru, itariki 23 Nzeri mu gitondo ubwo bari bakurikiye imodoka yari itwaye amafi iyavanye Jinja muri Uganda.
Bwana Jacob Narengo, umuyobozi wa Busia ndetse na Hussein Matanda ku ruhande rwa Uganda, ari nawe washyikirijwe abo basirikare mu izina rya guverinoma, nibo bari bayoboye ibyo biganiro byatumye aba basirikare barekurwa.
Umuyobozi wa Busia akaba yatangaje ko mu nyungu z’imibanire y’ibihugu byombi n’umuryango wa EAC, bafashe icyemezo cyo gusubiza aba basirikare Uganda nta mananiza nk’uko iyi nkuru ya Daily Monitor ikomeza ivuga.
Matanda akaba yashimiye abayobozi ba Kenya ku kuba bitwaye kinyamwuga muri iki kibazo bakemera kurekura abasirikare babo.
Yavuze ko icyaha cyakozwe cyakozwe n’abantu ku giti cyabo atari ubushotoranyi bwa guverinoma ya Uganda. Yongeyeho ko bagiye gukora iperereza bakamenya impamvu binjiye mu kindi gihugu ndetse bafite intwaro kandi hari ubundi buryo bari gukoresha burimo gusaba ubufasha bwo gufata abo bari bakurikiye.
Bivugwa ko ubwo aba bafatwaga bari barenze ubutaka bwa Uganda bakinjira muri Kenya bafite imbunda 2 na magazine 4 zirimo amasasu 185. Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Camry bari bakurikiye nayo yari ifite ibirango bya Uganda imyanya yo kwicaramo yose yavanwemo usibye intebe y’umushoferi.
Umuyobozi wa Busia akaba atahishe ko hari ubucuruzi bw’amafi bunyuranyije n’amategeko bukorerwa mu bice bituriye umupaka, aho yemeje ko Abanyakenya batinya ubucuruzi bw’amafi kubera ukuntu bajujubywa bagahitamo gukoresha Abagande bazi kuyahisha (amafi) kugirango bayatware mu buryo bworoshye.