• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Editorial 24 Sep 2018 ITOHOZA

Igihugu cya Kenya cyarekuye abasirikare babiri ba Uganda bari bafungiye  kuri station ya polisi ya Busia mu gihugu cya Kenya nyuma yo gufatwa bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko banafite ibikoresho by’intambara.

Irekurwa ry’aba basirikare ba UPDF rije nyuma y’amasaha y’ibiganiro mu muhezo byabaye hagati y’abashinzwe umutekano b’ibihugu byombi kuri iyi station ya polisi ya Busia.

Aba basirikare bari bambaye impuzankano ya gisirikare bari kumwe n’umushoferi wabo bafatiwe ku butaka bwa Kenya kuri iki Cyumweru, itariki 23 Nzeri mu gitondo ubwo bari bakurikiye imodoka yari itwaye amafi iyavanye Jinja muri Uganda.

Bwana Jacob Narengo, umuyobozi wa Busia ndetse na Hussein Matanda ku ruhande rwa Uganda, ari nawe washyikirijwe abo basirikare mu izina rya guverinoma, nibo bari bayoboye ibyo biganiro byatumye aba basirikare barekurwa.

Umuyobozi wa Busia akaba yatangaje ko mu nyungu z’imibanire y’ibihugu byombi n’umuryango wa EAC, bafashe icyemezo cyo gusubiza aba basirikare Uganda nta mananiza nk’uko iyi nkuru ya Daily Monitor ikomeza ivuga.

Umuyobozi wa Busia, Jacob Nalengo yitegura gusubiza Uganda abasirikare bayo

Matanda akaba yashimiye abayobozi ba Kenya ku kuba bitwaye kinyamwuga muri iki kibazo bakemera kurekura abasirikare babo.

Yavuze ko icyaha cyakozwe cyakozwe n’abantu ku giti cyabo atari ubushotoranyi bwa guverinoma ya Uganda. Yongeyeho ko bagiye gukora iperereza bakamenya impamvu binjiye mu kindi gihugu ndetse bafite intwaro kandi hari ubundi buryo bari gukoresha burimo gusaba ubufasha bwo gufata abo bari bakurikiye.

Bivugwa ko ubwo aba bafatwaga bari barenze ubutaka bwa Uganda bakinjira muri Kenya bafite imbunda 2 na magazine 4 zirimo amasasu 185. Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Camry bari bakurikiye nayo yari ifite ibirango bya Uganda imyanya yo kwicaramo yose yavanwemo usibye intebe y’umushoferi.

Umuyobozi wa Busia akaba atahishe ko hari ubucuruzi bw’amafi bunyuranyije n’amategeko bukorerwa mu bice bituriye umupaka, aho yemeje ko Abanyakenya batinya ubucuruzi bw’amafi kubera ukuntu bajujubywa bagahitamo gukoresha Abagande bazi kuyahisha (amafi) kugirango bayatware mu buryo bworoshye.

2018-09-24
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Bobi Wine yacitse polisi yashakaga kumuta muri yombi

Uganda: Bobi Wine yacitse polisi yashakaga kumuta muri yombi

Editorial 17 Dec 2018
Umugabo  wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana

Editorial 03 Jun 2017
Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya  Leta y’u Rwanda

Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2016
Perezida Kagame yatanze isomo ku   ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Perezida Kagame yatanze isomo ku ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Editorial 28 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 23 Apr 2022
Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa
POLITIKI

Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa

Editorial 10 Jul 2018
Burundi: Hemejwe ko Umujyi wa Gitega ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki
POLITIKI

Burundi: Hemejwe ko Umujyi wa Gitega ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki

Editorial 22 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru