Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko abasirikare babiri bo mu ngabo z’igihugu batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo kwica umuturage w’ i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana yavuze ko mu basirikare bari ku burinzi i Gikondo ngo hari uwarashe umuturage bimuviramo urupfu.
Ibyo byabaye mu masaha ya saa saba z’igicuku zo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017.
Lt Col Ngendahimana avuga ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ivan Ntivuguruzwa bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.
Yagize ati “Ni byo byabaye ahagana mu ma saa saba za mugitondo, aho abasirikare bari bari ku burinzi bacunga umutekano muri ako gace ka Gikondo, umwe muri bo yarashe umuturage bimuviramo gupfa, gusa ntitutaramenya neza impamvu yateye uko kurasa no kwica uwo muturage, gusa icyo nakwizeza ni uko iperereza ryahise ritangira ndetse n’abasirikare bombi bafashwe ubu bari mu maboko y’ubugenzacyaha kugira ngo iperereza rishobore gukorwa mu ituze. Ikizava muri iryo perereza ni cyo kizagenderwaho ndetse n’ibyo amategeko ateganya ni byo bizashyikirizwa ubutabera bahanwe niba icyaha kibahama.”
Umunyamakuru: Umuturage wishwe koko yacuruzaga akabari?
Lt Col Ngendahimana: “Ibyo byose ni byo ntekereza ko iperereza rizagaragaza kuko haracyari kare kugira ngo umuntu abe yavuga ngo ibijyanye n’icyo kibazo byose ni uku biteye kandi byaba atari na byiza kuko bishobora kugira ingaruka kuri iryo perereza riri gukorwa.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko bifatanyije mu kababaro.
Yagize ati “Ubutumwa bwa mbere natanga ni ubwo kwihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo, kuko gupfusha umuntu buri gihe biba biremereye ntawabyifuriza undi, kuba byabaye kandi bigakorwa n’umwe mu ngabo z’igihugu nta kuntu tutakwihanganisha, birababaje kandi tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye barimo.”
Akabari byabereyemo i Gikondo
Lt Col Ngendahimana yavuze ko bijya bibaho ko iryo sanganya ryabaye bitewe n’impanuka, uburangare cyangwa amakosa, aho yemeza ko babifatira ingamba kugira ngo bitongera kubaho ukundi.