Ku wa Kabiri tariki 26 Nzeli 2017 nibwo Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bazahaguruka mu Rwanda berekeje muri Centrafrika mu butumwa bw’amahoro bwa Loni u Rwanda rusanzwe ruhakorera , ariko igikorwa cyo kohereza imodoka bazajya bifashisha cyatangiye ku itariki 16 Nzeli 2017.
Mu butumwa bwa Loni bagiyemo, bazafatanya n’iyindi Batayo y’ingabo z’u Rwanda mu gihe kingana n’amezi ane bakorera mu Murwa mukuru Bangui by’agateganyo, mu gihe bategereje ahandi bahabwa ubutumwa.
Minisiteri y’Ingabo ivuga ko uwo mutwe w’ingabo wasabwe n’ingabo za Loni zibungabunga ubutumwa muri Centrafrika (MINUSCA), hagamijwe guhangana n’umutekano muke muri Centrafrika.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ingabo zibungabunga amahoro ku Isi. Rwatangiye kohereza ingabo zibungabunga amahoro muri Leta ya Centrafrika guhera mu 2014.
Izo modoka zizakoreshwa mu gucunga umutekano muri Centrafrika imaze imyaka ine mu mvururu