Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima itangarije ko guhera ku wa 15 Ukuboza 2017, itabi rizwi nka Shisha ritemewe ku butaka bw’u Rwanda, abo yari yaragize imbata basigaye bayinywera mu ngo zabo.
Shisha yamaganwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko igira ingaruka ku buzima bw’umuntu harimo gutera kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima n’izindi.
Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.
Bamwe mu rubyiruko rw’i Kigali bakundaga kunywera shisha mu ruhame iyo babaga basohotse, imaze gucibwa babwiye itangazamakuru ko bahinduye umuvuno, basigaye bayinywera mu rugo .
Umusore umwe utuye ahazwi nk ‘kuri 40’ i Nyamirambo wari umaze imyaka itatu atumura shisha yagize ati “ Erega nubwo shisha yaciwe biragoye ko yacika burundu, kubera ko yamaze kuba nk’urumogi, abantu bayikundaga basigaye bayinywera mu ngo kugira ngo batadufunga.”
Undi yagize ati “Shisha iranywebwa cyane ahubwo n’uko abantu basigaye bayinywa bihishe.”
Yakomeje avuga ko abasore n’abakobwa bikundaga shisha basigaye bateranya amafaranga bagahurira mu rugo rw’umuntu wifitiye cya cyuma ishyirwamo, bakaba ariho bajya kuyinywera ntihagire urabukwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko iyo ikintu kimaze kuvugwa ko kibujijwe Polisi ikora akazi ko kugenzura ko kitagikoreshwa, hakaba ha teganya kuzakorwa umukwabo.
Yagize ati “Ni ukuvuga icyo Polisi ishinzwe ni ukubahiriza amategeko, iyo ikintu cyamaze kwitwa icyaha …hari amategeko akibuza, Polisi ikora akazi ko kurebako cyacitse. Twahereye rero aho byarangwagwa cyane, ni ukuvuga mu tubari n’amahoteli ariko n’ahandi hose byaraciwe; ntabwo byaciwe mu tubari gusa byaciwe mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye kubimenya ko shisha yaciwe bakayirandura hose.
Yagize ati “Umuntu ubikora iwe, ubikora ahantu hose aba arimo gukora icyaha , tuzabirwanya nk’uko turwanya ibiyobyabwenge bindi.”