• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Ubwanditsi 12 Feb 2020 HIRYA NO HINO

Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda yapfuye. Amakuru ava uganda, aravuga ko yari amaze igihe mu bitaro. Bikekwako yaba yari arwaye cancer, abandi bakavuga ko yaba yararozwe.  Biraaro yagiye mu gisirikare taliki 07, Kamena, 1982 ubwo yasangaga Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda. Icyo gihe yari arangije Kaminuza ya Makerere.

Muri 1984 yagizwe umunyamabanga mukuru mu rwego rugenzura imikorere y’ingabo.

Muri 1986 yaje kungiriza umunyamabanga mukuru wihariye wa Yoweli Museveni.

Icyo gihe yakoreraga mu Karere ka Kitgum kugeza muri 1987.

Gen Benon Biraaro [ RIP ]

Nyuma  yaje koherezwa kuba umuyobozi wungirije w’ ishuri ryigisha ubuyobozi riri ahitwa Kyankwanzi.  Mu bihe byakurikiye yaje gushingwa kuyobora batayo ya 97 y’ingabo za Uganda zikorera mu Burasirazuba bwayo  ndetse iyi batayo niyo yatsinze abatezaga umutekano muke mu duce twa Teso, Tororo na Busia.

Nyuma yaje kugirwa umuyobozi mukuru w’umutwe wa Polisi ya gisirikare ndetse aza no gushingwa izi nshingano mu biro by’Umugenzuzi mukuru wa Guverinoma.

Gen Biraaro yaje kuba umwe mu bagize itsinda rihuriweho ry’uburenganzira bwa muntu ryari rihagarariwe na Abu Mayanja.

Yahavuye ajya guhagararira ikigo cya UPDF gishinzwe imyitozo y’ingabo.

Niwe wayoboye ingabo za Uganda zari mu ntambara muri DRC muri 1998, ndetse ashingwa umutwe w’ingabo za UPDF zirwanisha intwaro ziremereye.

Gen Benon Biraaro nyuma yaje kugirwa umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Uganda( Deputy Chief of Staff)

Yayoboye kandi ikigo cya Uganda gishinzwe gutoza abasirikare bashaka kuba ba ofisiye kitwa Uganda Senior Command and Staff College kiri ahitwa Kimaka.

Biraaro kandi yashinzwe urwego rwa AU ushinzwe gutegura ibikorwa by’imitwe y’uyu muryango ishinzwe kugarura amahoro.

Yari kandi umushoramari ukomeye w’ikigo yise Local Investment for Transformation.

2020-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye

Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye

Ubwanditsi 02 May 2018
Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho

Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Barack Obama yageze muri Kenya

Barack Obama yageze muri Kenya

Ubwanditsi 16 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.
Amakuru

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu
POLITIKI

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze
Amakuru

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru