• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Ubwanditsi 12 Feb 2020 HIRYA NO HINO

Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda yapfuye. Amakuru ava uganda, aravuga ko yari amaze igihe mu bitaro. Bikekwako yaba yari arwaye cancer, abandi bakavuga ko yaba yararozwe.  Biraaro yagiye mu gisirikare taliki 07, Kamena, 1982 ubwo yasangaga Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda. Icyo gihe yari arangije Kaminuza ya Makerere.

Muri 1984 yagizwe umunyamabanga mukuru mu rwego rugenzura imikorere y’ingabo.

Muri 1986 yaje kungiriza umunyamabanga mukuru wihariye wa Yoweli Museveni.

Icyo gihe yakoreraga mu Karere ka Kitgum kugeza muri 1987.

Gen Benon Biraaro [ RIP ]

Nyuma  yaje koherezwa kuba umuyobozi wungirije w’ ishuri ryigisha ubuyobozi riri ahitwa Kyankwanzi.  Mu bihe byakurikiye yaje gushingwa kuyobora batayo ya 97 y’ingabo za Uganda zikorera mu Burasirazuba bwayo  ndetse iyi batayo niyo yatsinze abatezaga umutekano muke mu duce twa Teso, Tororo na Busia.

Nyuma yaje kugirwa umuyobozi mukuru w’umutwe wa Polisi ya gisirikare ndetse aza no gushingwa izi nshingano mu biro by’Umugenzuzi mukuru wa Guverinoma.

Gen Biraaro yaje kuba umwe mu bagize itsinda rihuriweho ry’uburenganzira bwa muntu ryari rihagarariwe na Abu Mayanja.

Yahavuye ajya guhagararira ikigo cya UPDF gishinzwe imyitozo y’ingabo.

Niwe wayoboye ingabo za Uganda zari mu ntambara muri DRC muri 1998, ndetse ashingwa umutwe w’ingabo za UPDF zirwanisha intwaro ziremereye.

Gen Benon Biraaro nyuma yaje kugirwa umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Uganda( Deputy Chief of Staff)

Yayoboye kandi ikigo cya Uganda gishinzwe gutoza abasirikare bashaka kuba ba ofisiye kitwa Uganda Senior Command and Staff College kiri ahitwa Kimaka.

Biraaro kandi yashinzwe urwego rwa AU ushinzwe gutegura ibikorwa by’imitwe y’uyu muryango ishinzwe kugarura amahoro.

Yari kandi umushoramari ukomeye w’ikigo yise Local Investment for Transformation.

2020-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Ubwanditsi 22 Jul 2020
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Ubwanditsi 16 Jul 2019
RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Ubwanditsi 10 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza
Amakuru

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Ubwanditsi 18 Feb 2022
Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15
POLITIKI

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Ubwanditsi 20 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru