• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda
Uhereye ibumoso ugana iburyo, Abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa mu rukiko rwa Gisirikari i Nyamirambo, Perezida Museveni hamwe n'abarwanyi ba FDLR

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Editorial 16 Jun 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Mu ibaruwa ifunguye  abanyapolitiki badacana uwaka na  Yoweri Museveni , Perezida wa Uganda, bamwandikiye mu mpera z’icyumweru gishize, bamubajije inyungu icyo gihugu gifite mu guteza akajagani n’imidugararo mu karere cyane cyane, bamubaza icyo apfa n’uRwanda . Mu ngero bamuhaye, harimo  guha pasiporo za Uganda abakurikiranyweho guhungabanya umutekano w’uRwanda , cyane cyane abo mi mitwe ya FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa. Bakamwibutsa ko iyo FDLR igizwe ahanini n’abahekuye uRwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, naho RNC ikaba ishinjwa urupfu rw’abantu babarirwa muri 17 bazize  grenades zatwe n’uwo mutwe hirya no hino mu Rwanda. Si uRwanda kandi ruvugwa kusa muri iyo nyandiko, kuko banakomoje ku mutekano w’uBurundi,Sudan y’Amajyepfo, RDC , n’ibindi bihugu byo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba, ubutegetsi bwa Perezida Museveni bugasabwa kugaragariza abaturage ba Uganda inyungu bafite muri izo rwaserera.

Ibi bibaye nyuma y’aho ikinyamakuru Sunday  Monitor ,  gitangarije inkuru gikesha, ADONIA AYEBARE,  umwe  mubikomerezwa mu butetsi bwa Uganda, ivuga  ko Nyakwigendwera Petero Nkurunziza wahoze ari Perezida w’uBurundi, yari afite pasiporo ya Uganda. Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bakabaza ukuntu perezida w’ikindi gihugu  atunga Pasiporo y’ikindi gihugu, niba Atari izindi mpamvu zirimo guhungabanya umutekano mu karere. Muri iyo baruwa ,haribazwa kandi  niba iyo pasiporo itarahawe Nkurunziza ngo azayifashishe igihe ubutabera mpuzamahanga buzaba mumukurikiranyeho  ubwicanyi bwakozwe mu Burundi, haba igihe inyeshyamba za NCNDD-FDD  zari zikiri mu ishyama, haba no mu gihe ryari rigeze ku butegetsi.

Nta gihe abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari  bahwemye kwibaza  impamvu abategetsi bakuru ba Uganda bakomeje kwivanga mu miyoborere y’ibihugu byo muri aka karere. Bamwe bati ni politiki ya mpatsibihugu Uganda isha kwimika mu karere, abandi bati ni ishyari Perezida agirira ibihugu nk’uRwanda rumurusha ijambo mu ruhando mpuzamahanga, kubera ibikorwa by’indashyikirwa bigaragarira buri wese. Hari n’abemeza ko ari uburyo Perezida Museveni akoresha mu kurangaza abaturage ba Uganda, bahora bamusaba kuva ku butegetsi, agahembera inzangano no abaturage be bahugire muri ibyo aho kwita ku bibazo bya politiki biri imbere mu gihugu cya Uganda.

Raporo abashakashatsi  mpuzamahanga mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu,  bashyie ahagaragara mu cyumeru  igaragaza ko Uganda icumbikiye Abanyarwanda babarirwa muri 500 bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri aba harimo  abatorotse bamaze gukatirwa n’inkiko Gacaca, abandi ni  abari mu mirimo nsimuragifungo,TIG, aho kuyikora bakibonereza inzira ya Uganda. Iyo raporo ivuga ko abo bose ubutegetsi bwa Uganda bubazi, ndetse bwanabahaye inzandiko z’inzira, ari nazo bakoresha mu migambi yabo y’ intambaza bahora barota gushoza ku Rwanda.

Uganda iherutse gukorwa n’isoni ubwo  umwe mu baminisitiri bayo, Philemon MATEKE, yafatanwaga igihanga. U Rwanda rweretse isi yose ubutumwa uyu Mateke yandikirana n’abarwanyi ba FDLR, harimo n’abaherutse gufatwa mpiri mu gitero bagabye mu Kinigi.

Abategetsi ba Uganda bakubiswe n’inkuba kandi  uRwanda rwerekanye ibimenyetso by’uko umwe mu bayoboke ba RNC(umutwe w’iterabwo), MUKUKANKUSI Charlotte, akoresha pasiporo ya Uganda, ndetse icyo gihugu gitangariza amahanga ko uwo mugore wifuza kwikora mu nda yica Abanyarwanda benewabo, yambuwe  iyo pasiporo.

Si ibyo gusa kuko na Protais Mpiranya, KABUGA Felicien, Ignace MURWANASHYAKA, Wilson IRATEGEKA,   n’abandi bajenosideri  byagaragaye ko bagenderaga kuri pasiporo ya Uganda.

Ntitwiriwe tugaruka ku iyirubozo abategetsi ba Uganda  n’ubu bagikorer Abanyarwanda bari mu icyo gihugu, bikaba byarabananiye kugaragariza isi yose icyo izo nzirakarengane zikurikiranyweho.

Ibi bimenyetso simusiga, hamwe n’ibindi byishi Museveni n’ibyegera bye badashobora guhakana, biragaragaza ko uwo mukambwe agishaka akamunani ku Rwanda.

Reka tuzarebe icyo Perezida Museveni azasubiza aba batavuga rumwe naweIikigaragara gusa ni uko benshi mu banya Uganda batishimiye uburyarya bwa Perezida Museveni no  gukomeza gushotora uRwanda.

 

2020-06-16
Editorial

IZINDI NKURU

Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Editorial 17 May 2018
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Commonwealth yagendereye u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Commonwealth yagendereye u Rwanda

Editorial 07 Aug 2018
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Editorial 30 Jun 2025
Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Editorial 14 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro
Mu Rwanda

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Editorial 26 May 2017
Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko  yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.
Mu Rwanda

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Editorial 06 Aug 2017
Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United
Amakuru

Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Editorial 18 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru