Ubuyobozi bwa komisiyo yamatora mu Rwanda buravuga ko hakwiye ubufatanye n’itangazamakuru kugirago abaturage barusheho kumenya no kwitabira igikorwa cy’Amatora yinzego z’ibanze kirimo kuba.
Oliva Kansanga uhagarariye amatora yabazayobora uturere 30 azaba 27 Gashyantare 2016, avuga ko abiyamamariza kuzatuyobora batangiye kwiyamamaza ariko iyo ugiye hirya no hino usanga abaturage batitabira icyo gikorwa kugira ngo bumve imihigo abiyamamariza kuzabayobora bazabagezaho mugihe bazaba bagiriwe icyizere bagatorwa.
Abakandida bose bujuje ibyagombwa byo kwiyamamariza kuzayobora uturere ndetse no kujya muri nyobozi yatwo bose ni 2000, kwiyamamaza kukaba kwaratangiye ku wa 6 Gashyantare 2016.Olive akomeza avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye n’abanyarwanda bose by’umwihariko Itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira ngo birusheho kumenyekana cyane hasi mu baturage.
Ati” twagiranye inama n”abakandida bose biyamamaza tuba imbonerahamwe yose bazakurikiza biyamamaza kugira ngo gahunda zabo zizagende neza kandi ntawishe itegeko n’amabwiriza yo kwiyamamaza mu Rwanda.”
Umuyobozi wa sosiyete siviri mu Rwanda Munyamariza Eduoard avuga ko bitangaje kubona nta muntu arabona yamanitse ibyapa byo kwiyamamaza ndetse go anabibone mu bitangazamakuru kuko ari bimwe mubigaragaza uwiyamamaza ndetse akanamenyekanisha ibyo ateganya kuzageza ku baturage mugihe azaba agiriwe icyizere cyo guhagararira akarere runaka.
Munyamariza ati “nk’ubu maze kubona ibyapa by’umuntu wiyamamaza umwe gusa ku bikuta no ku mamodoka kandi n’abandi barabyemerewe, nko mu mwaka wa 2011 amatora yari ashyushye cyane bitandukanye n’ubu rwose nihagire igikorwa kugira ngo yogere ashyuhe.” Munyamariza avuga ko hakwiye kugira igikorwa ku buryo abanyarwanda bose bibona muri aya matora y’inzego z’ibanze kuko aribo bakwiye kwihitiramo uzabayobora kandi ubabereye, kugira ngo n’igihe azaba ari mu buyobozi azajye akorana nabo bamwiyumvamo nk’umuntu wabo wa buri munsi.
Akomeza avuga ko nk’amatora yabanje aho abaturage bitoreraga abazabahagararira hasi ku midugudu yari ashyushye cyane kuko wasangaga abantu bamamaza abakandida babo abandi biyamamaza ku buryo buri wese yabaga afite amatsiko yo kuza kureba uza gutsinda undi.
Burasa Emmanuel umwe mu baturage bo mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, yavuze ko we atazi iby’Amatora azakurikira kuko atazi abiyamamaza n’icyo biyamamariza ati “numva bavuga ngo bashyiraho abazayobora uturere ese ni bande bazashyirwaho se bavuye he? Rwose ngewe ntegereje uzaza kugira ngo anyobore njyewe ndumva nta ruhare mbifitemo na rumwe.”
Burasa avuga ko atarabona umuntu numwe aho atuye aho akorera ndetse no mu murenge atuyemo aza kwiyamamaza cyangwa se go abyumve mu bitangazamakuru byose kugira ngo agire amahirwe yo kubikurikirana yumve abayobozi bashya bazabayobora muri manda zitaha.
Safi Emmanuel