• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’abajyanama

Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’abajyanama

Editorial 19 Feb 2016 Mu Mahanga

Ubuyobozi bwa komisiyo yamatora mu Rwanda buravuga ko hakwiye ubufatanye n’itangazamakuru kugirago abaturage barusheho kumenya no kwitabira igikorwa cy’Amatora yinzego z’ibanze kirimo kuba.

Oliva Kansanga uhagarariye amatora yabazayobora uturere 30 azaba 27 Gashyantare 2016, avuga ko abiyamamariza kuzatuyobora batangiye kwiyamamaza ariko iyo ugiye hirya no hino usanga abaturage batitabira icyo gikorwa kugira ngo bumve imihigo abiyamamariza kuzabayobora bazabagezaho mugihe bazaba bagiriwe icyizere bagatorwa.

Abakandida bose bujuje ibyagombwa byo kwiyamamariza kuzayobora uturere ndetse no kujya muri nyobozi yatwo bose ni 2000, kwiyamamaza kukaba kwaratangiye ku wa 6 Gashyantare 2016.Olive akomeza avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye n’abanyarwanda bose by’umwihariko Itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira ngo birusheho kumenyekana cyane hasi mu baturage.

Ati” twagiranye inama n”abakandida bose biyamamaza tuba imbonerahamwe yose bazakurikiza biyamamaza kugira ngo gahunda zabo zizagende neza kandi ntawishe itegeko n’amabwiriza yo kwiyamamaza mu Rwanda.”

Umuyobozi wa sosiyete siviri mu Rwanda Munyamariza Eduoard avuga ko bitangaje kubona nta muntu arabona yamanitse ibyapa byo kwiyamamaza ndetse go anabibone mu bitangazamakuru kuko ari bimwe mubigaragaza uwiyamamaza ndetse akanamenyekanisha ibyo ateganya kuzageza ku baturage mugihe azaba agiriwe icyizere cyo guhagararira akarere runaka.

Munyamariza ati “nk’ubu maze kubona ibyapa by’umuntu wiyamamaza umwe gusa ku bikuta no ku mamodoka kandi n’abandi barabyemerewe, nko mu mwaka wa 2011 amatora yari ashyushye cyane bitandukanye n’ubu rwose nihagire igikorwa kugira ngo yogere ashyuhe.” Munyamariza avuga ko hakwiye kugira igikorwa ku buryo abanyarwanda bose bibona muri aya matora y’inzego z’ibanze kuko aribo bakwiye kwihitiramo uzabayobora kandi ubabereye, kugira ngo n’igihe azaba ari mu buyobozi azajye akorana nabo bamwiyumvamo nk’umuntu wabo wa buri munsi.

Akomeza avuga ko nk’amatora yabanje aho abaturage bitoreraga abazabahagararira hasi ku midugudu yari ashyushye cyane kuko wasangaga abantu bamamaza abakandida babo abandi biyamamaza ku buryo buri wese yabaga afite amatsiko yo kuza kureba uza gutsinda undi.

Burasa Emmanuel umwe mu baturage bo mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, yavuze ko we atazi iby’Amatora azakurikira kuko atazi abiyamamaza n’icyo biyamamariza ati “numva bavuga ngo bashyiraho abazayobora uturere ese ni bande bazashyirwaho se bavuye he? Rwose ngewe ntegereje uzaza kugira ngo anyobore njyewe ndumva nta ruhare mbifitemo na rumwe.”

Burasa avuga ko atarabona umuntu numwe aho atuye aho akorera ndetse no mu murenge atuyemo aza kwiyamamaza cyangwa se go abyumve mu bitangazamakuru byose kugira ngo agire amahirwe yo kubikurikirana yumve abayobozi bashya bazabayobora muri manda zitaha.

Safi Emmanuel

2016-02-19
Editorial

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe

Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe

Editorial 21 Nov 2017
Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Editorial 25 Mar 2016
Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Editorial 17 Jan 2019
Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Editorial 09 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

Editorial 24 Jun 2019
Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha
INKURU NYAMUKURU

Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Editorial 29 Nov 2017
Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 uku kwezi
POLITIKI

Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 uku kwezi

Editorial 20 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru