Muri izi mpera z’icyumweru ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kiganisha mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, bituma abaturage basaga 5000 bahungira i Rubavu mu Rwanda. Nubwo mu Rwanda hari amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakaba batayubahiriza uko bikwiye, ntibyabujejije Leta y’u Rwanda kubafungurira umupaka kugirango ubuzima bwabo budatwarwa n’iruka rya Nyiragongo.
Bakigera mu Rwanda , nk’uko bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda, abo bavandimwe bo muri Kongo bakiranywe urugwiro, bahabwa iby’ibanze nk’amazi n’ibiribwa, ibikoresho by’isuku,n’ibindi, banashyirwa ahantu barindiwe umutekano. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Nyiragongo yari yacishije make, bituma abo Banyekongo batangira gusubira iwabo. Leta y’uRwanda yongeye kubakorera ibintu byabakoze ku mutima, ubwo yatangaga amabisi yo kubatwara, aho gukubita amaguru basubira mu byabo.
Ku mbuga nkoranyambaga abo Banyekongo bagaragaje amarangamutima, bashimira ibikorwa by’ubumuntu Abanyarwanda babagaragarije. Baboneyeho kwamagana abanyapolitiki b’iwabo babateranya n’uRwanda, babinyujije mu byegeranyo n’amadisikuru abiba urwango, kandi mu by’ukuri Abanyarwanda n’Abanyekongo, cyane abaturiye umupaka w’ibihugu byombi, ngo basangiye gupfa no gukira.
Uwo abenshi bagarutseho ni Martin Fayulu wigeze kwiyamamariza kuyobora Kongo ariko agatsindwa na Félix Tshisekedi. Uyu Fayulu akunze kumvikana atuka uRwanda, arushinja uruhare mu bibazo byose biba muri Kongo. Usanga atishimiye kuba ibihugu byombi bikora ibishoboka ngo umubano ube mwiza. Aba Banyekongo bamwibukije ko ubwo Abanyarwanda bashyashyanaga bagoboka ababahungiyeho, we ntacyo yakoze ngo abatabare cyangwa abatabarize, maze bamusaba kureka ibinyoma n’imvugo zirimo ubwenge buke.
Undi Abanyekongo batarebeye izuba, ni Dr Denis Mukwege, nawe wumvikanye kenshi ashinja uRwanda imfu z’Abanyekongo, maze kuri twitter n’izindi nkoranyambaga, yibutswa ko Leta y’uRwanda yirirwa aharabika, yamurushije guha agaciro ubuzima bw’abari mu kaga. Bagize bati:”Amahirwe ni uko uRwanda rutajya ruha agaciro amagambo yabyu mabi. Kwirirwa murutukira kuri BBC na RFI ntibirubuza gukora igikwiye”
Uwitwa Dr AWAZI nawe yanditse yamagana abanyapolitiki bateranya Abanyekongo n’abanyarwanda, yibutsa ko atari ubwa mbere uRwanda rutabara Abanyekongo ngo kuko no muw’2002 ubwo nanone Nyiragongo yarukaga, impunzi nyinshi zahungiye I Rubavu na Musanze, kandi zifatwa neza cyane.
Dr Awazi ati:”Icyo gihe Guverinoma ya Kongo yari yanshinze guhuza ibikorwa by’ubutabazi. Inkunga zose zavaga mu Rwanda zitanzwe na Leta y’icyo gihugu, abagiraneza b’abanyarwanda n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.”
Hari kandi German Kazadi Kayembe we wagize ati:”Abatuka uRwanda kenshi ni abataruzi bakurikira buhumyi abanyapolitiki b’abagome. Uramutse ugeze mu Rwanda wabona ikinyuranyo. Ubuyobozi bw’uRwanda bukorera mu mucyo, nta ruswa nk’iba iwacu, abasirikari n’abapolisi bafite ikinyabupfura. Twime amatwi ibinyoma bya Fayulu ka Mukwege”
Simplice Kipangala we ati:” Mu gihe uRwanda rugaragaza umuhate n’umutima wo gufasha, iwacu baba bahugiye mu gusahura imitungo y’abahunze.
Imfashanyo nta na rimwe ziragera kubo zagenewe.Dushimiye intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu myumvire n’imikorere, kandi tugire ubutwari bwo kubigiraho”
Muri make rero,abaturanyi koko ni “abazimyamuriro”. Abirirwa bahembera inzangano hagati y’abavandimwe bakwiye kwamaganwa cyane.
Nubwo ntawakwifuza ko ingorane zibaho, ariko zinabaye zikwiye kuba umwanya wo kuvanaho urwikekwe no kwerekana ko ibivugwa n’abanyapolitiki nka Martin Fayulu na Denis Mukwege ari amateshwa.