Abaturage batandukanye bo mu karere ka Gatsibo biganjemo urubyiruko bahuriye mu kigo cy’Ishuri ryigisha ibijyanye n’uburezi mu murenge wa Kabarore, bakaba bari bahaje mu rwego rwo kugezwaho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe hangizwaga bimwe muri byo byagiye bifatwa.
Icyo gikorwa cyabaye tariki ya 19 Mutarama, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Richard Gasana n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera n’umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, Rukundo Innocent. Hari kandi n’urubyiruko rugera kuri 365 rurangije amashuri yisumbuye rwo mu mirenge ya Kabarore na Rwimbogo rwari mu itorero ry’igihugu, ndetse n’abatuye muri kariya gace cyabereyemo.
Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’amakarito 175 ya Zebra Warage,litiro 102 za Kanyanga, n’ibiro 3 by’urumogi, ibi byose bikaba byarafatiwe mu mikwabu yakozwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu mezi atatu ashize.
Gasana yabwiye abacyitabiriye ati:” Ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ni nyinshi. Bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye, kandi amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa.”
Yababwiye ko bitesha ubwenge uwabinyoye ku buryo bishobora kumushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.
Yababwiye kandi ati:”Mukwiriye kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko. Ibiyobyabwenge bigomba kuza ku isonga mu byo mugomba kwirinda no kurwanya.”
SP Kabera yashimiye abaturage ku makuru batanze yatumye biriya biyobyabwenge byangijwe bifatwa.
Yasobanuriye abari aho ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye nko gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati:”Ibyo bikorwa byabo bihungabanya ituze ry’abantu, akaba ari yo mpamvu buri wese agomba kutanywa, kudatunda, no kudacuruza ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kandi agaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”
SP Kabera yagiriye abantu inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko, kandi abasaba gukaza amarondo kugira ngo barwanye ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare we yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ibihano bihabwa umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge, kandi na we abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe ku buryo bw’umwihariko kubirwanya (Anti-narcotics Unit).
RNP