Nyuma y’aho mu minsi ishize twabagejejeho amakuru yavaga mu gihugu cy’u Burundi avuga ko haba hari abarwanyi ba FDLR bitaga Interahamwe bahinjiye bavuye muri Congo, bakinjirira muri Komini Buganda yo mu Ntara ya Cibitoke, abaturage bo muri Congo mu gace ka Mwaba aba bagiye mu Burundi baturutsemo nabo baremeza aya makuru.
Aba baturage bo mu gace ka Mwaba bakaba bemeza ko aba barwanyi ba FDLR bahunze ingabo za leta ya Congo zari ziherutse koherezwa muri aka gace nyuma y’uko kari kamaze iminsi nta musirikare uhabarizwa.
Radio RPA yo mu Burundi ku rubuga rwayo ivuga ko mu byumweru bibiri bishize aba barwanyi b’Abanyarwanda bari kumwe n’Imbonerakure bari ku misozi itandukanye yo muri Mwaba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva icyo gihe ngo aka gace koherejwemo izindi ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahantu hatandukanye.
Nyuma yo kumenya aya makuru, abaturage bo muri Mwaba bakaba bavuga ko izo Nterahamwe n’Imbonerakure bagize ubwoba bwo kugabwaho ibitero bagahitamo gusubira inyuma bajya mu Burundi ndetse ngo mu kuhava nta mirwano yigeze iba.
Abaturage bo muri Komini Buganda yo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi bakaba bafite impungenge nyuma yo kubona abantu bitwaje ibirwanisho batari ingabo za leta muri komini yabo baturutse muri Congo.