• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Editorial 30 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Sam Gody Nshimiyimana, ni Umunyamakuru w’inararibonye mu mwuga. Arikozemo igihe kirekire ubu akaba ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ugamije impinduka zijyanye n’iterambere mu baturage-MIC , yatwoherereje inyandiko iteye itya:

Ni koko reka batwite IMIHIRIMBIRI,  kuko bamwe ntibazi n’igisobanuro cyimbitse cyaryo.

Guhirimbira si ugukena ku mufuka, cyangwa kugira inzara imbere y’imbavu. Guhirimbira hiyongeraho no kubura indangagaciro-muntu, ku buryo rubanda ubamo iguha akato, ikagucira urubanza, ukaba rubebe.

Umwe udakaraba, udasokoza, utamesa, udatinya imyaka y’abaturanyi akenshi ayishakira kuyigunzura. Mbese asa nka rya tungo Padiri Kagame yise itungo ryo mu batindi, abarikunda umuhore bakaritazira indyoheshabirayi, abubu bakaryita akabenzi. Ngiyo isura y’UMUHIRIMBIRI.

Nyakubahwa Minister, koko burya bwose niko mubyumva iyo muri Leta?

Ngira ngo hari abagabo mwahuye b’indimi nyinshi, bagira urwo bakorana n’urwo bazindukana. Bagira ukuri bakavugishije bagahitamo kuguhakishwa. Niba hari uwakubwiye ko ari umunyamakuru, Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwagusabye, wamwima akavuza induru cyane ati: “Tura tugabane niwanga umenere aho.” Agasara, agasizora , ati: “Nutampa urampera bukonji.” Akakubwira ko ari umunyamakuru, aho Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwo mwahuriye mu rukiko, yariye ay’abandi, ngo akunde aruce agaramye, byarimba akamama, bugacya ari umusaseridoti uje kwigisha ivanjiri nziza, akakubwira ko ari umunyamakuru, ndemeye koko ndi Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwo mwahuye ari umukannyi, akana inkanda azipimaho, cyangwa areba ikwira i Bweramana gusa, ariko ntarebe ikwira i Bwerambwija, ati: “Ndabakanira urwa Musheru mube mwitonze…” akakubwira ko ari umunyamakuru, ndemeye Je suis Umuhirimbiri!

Nusanga hari ukora atyo, ndakurahiye si umunyamakuru, ahubwo azaba ari uwo mwicuriye Nyakubahwa!

Naho Ubundi Je ne suis pas Umuhirimbiri!

Sam Gody Nshimiyimana

2017-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Editorial 07 May 2018
Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo

Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo

Editorial 30 Mar 2019
Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Editorial 04 Jun 2018
“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

Editorial 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza Nshimiyimana agiye gufasha Sugira ugiye kwerekeza muri Vita Club
IMIKINO

Umutoza Nshimiyimana agiye gufasha Sugira ugiye kwerekeza muri Vita Club

Editorial 04 Jul 2016
Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi
ITOHOZA

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Editorial 22 Oct 2016
Nyuma y’iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w’urucaca.
Amakuru

Nyuma y’iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w’urucaca.

Editorial 02 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru