• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Editorial 06 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 2 na moto mu bice bitandukanye by’u Rwanda zitwaye ibiyobyabwenge n’abantu batandatu bafite uruhare muri ubwo bucuruzi.
Izi modoka zikaba zarafashwe tariki ya 3 Werurwe mu mukwabu wakozwe na Polisi mu turere twa Nyabihu , Kicukiro na Gasabo.

Mu karere ka Gasabo, umurenge wa kimironko, akagari ka Kibagabaga, mu masaha ya saa saba z’amanywa nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite purake RAB 772T yafashwe ipakiye imifuka 7 y’urumogi.

Naho mu karere ka Kicukiro, abagize inzego z’ibanze bafatanyije n’abagize DASSO bo mu murenge wa Rubirizi, akagari ka Kanombe bafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina RAA 524 S ipakiye litiro 300 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya muriture, zikorwa mu bisigazwa by’ibisheke, amajyani, amatafari, isukari n’ibindi.

Na none kandi mu karere ka Huye, Polisi ikaba iherutse gufata abagore babiri bafite litiro 680 za muriture, naho mu karere ka Nyagatare hagafatirwa moto 2 zari zipakiye litiro 150 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa akaba akangurira abashoferi kureka gufasha abatwara ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Tuzi neza ko hari abashoferi bagira uruhare mu gutwara ibiyobyabwenge cyane cyane mu masaha ya ninjoro , ariko icyiza ni uko abaturage bakomeje kugira ubufatanye na Polisi mu gutanga amakuru nk’uko byagenze abo banyabyaha bagafatwa.”

Yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge ari imwe mu ngamba Polisi y’u Rwanda yiyemeje akaba ariyo mpamvu abaturage nabo bagomba gukomeza ubwo bufatanye batanga amakuru ku bantu bose bakoresha cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge.

Yongeye kandi gukangurira banyir’imodoka kujya bakurikirana abashoferi babo kugira ngo bamenye neza ibyo imodoka zabo zikora cyane ko imodoka zikoreshwa mu byaha nk’ibi akenshi zibazitwawe n’abashoferi ba nyirazo batabizi.

RNP

2016-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Editorial 06 Oct 2022
Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Editorial 24 May 2024
Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Editorial 25 Dec 2016
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO
INKURU NYAMUKURU

Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO

Editorial 09 Mar 2018
Kagame i Nyabihu ati  ‘ nta bwaki dushaka’
Mu Rwanda

Kagame i Nyabihu ati ‘ nta bwaki dushaka’

Editorial 26 Jul 2017
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa
Amakuru

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru