• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 23 Jul 2017 Mu Rwanda

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, riributsa abatwara ibinyabiziga bijyana abantu mu bikorwa byo kwamamaza abakandida bahatanira kuzayobora igihugu cyacu, kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Umuvugizi w’iri shami Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko kugeza ubu nta mpanuka zikomeye mu muhanda zabayeho zatiwe n’iki gikorwa cyo kwiyamamaza. Yakomeje avuga ko abantu batagomba kwirara, ko ahubwo amategeko y’umuhanda agomba gukomeza gukurikizwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati:” Muri iki gihe cyo kwiyamamaza, abakoresha umuhanda bariyongereye kurusha abari basanzwe bawukoresha. Ni ngombwa rero ko buri wese yubahiriza amategeko y’umuhanda; abatwara ibinyabiziga barasabwa by’umwihariko kugendera ku muvuduko wagenwe, kuko umuvuduko ukabije uza ku isonga mu bitwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda”.

CIP Kabanda yakomeje asaba abatwara imodoka zijyana abantu mu bikorwa byo kwamamaza abakandida babo, ko bagomba kuba bafite ibyangombwa birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga batwara ndetse izo modoka zikagira ubwishingizi bw’abo zitwaye, zikaba kandi zirimo utugabanyamuvuduko ndetse ari na nzima ; zifite icyangomwa cy’uko zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gipima imiterere n’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Kuri iyi ngingo, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko hari n’imodoka ya Polisi irimo imashini n’ibikoresho bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga iri mu Ntara hirya no hino igenda izenguruka, ku buryo abashaka gutwara abantu mu bikorwa byo kwiyamamaza basuzumisha imodoka zabo mbere yo kujya muri ibyo bikorwa.

-7341.jpg

Umuvugizi w’iri shami Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda

Yasoje kandi asaba abaturage bajya gushyigikira abakandida babo kujya bagenda neza mu modoka, bicaye mu myanya yabo, bakirinda kugenda bahagaze, bicaye mu madirishya, cyangwa se batera urusaku rukabije; mu rwego rwo kwirinda impanuka no kutabangamira abandi bakoresha umuhanda mu bikorwa byabo bisanzwe.

Source : RNP

2017-07-23
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Editorial 28 Apr 2021
U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

Editorial 17 Jul 2017
Abagore barasabwa  gutinyuka   umwuga  wa  sinema

Abagore barasabwa  gutinyuka   umwuga  wa  sinema

Editorial 16 Mar 2018
#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame

#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame

Editorial 11 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona
Mu Rwanda

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona

Editorial 09 Jul 2017
Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo
HIRYA NO HINO

Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Editorial 05 Apr 2020
RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni
POLITIKI

RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

Editorial 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru