Abavuga rikumvikana 100 bo mu mirenge ya Karama na Kayenzi mu karere ka Kamonyi barashimira Polisi y’u Rwanda muri ako karere, kubera ko yabaye hafi abaturage ikabafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango.
Ibi ni ibyavuzwe na Nkurikiyinka Damien uhagarariye abavuga rikumvikana muri aka karere, ubwo bagiranaga inama na Polisi y’u Rwanda muri aka karere tariki ya 7 Mutarama. Yagize ati:” turashimira Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye twagiranye nayo mu gukumira no kurwanya ibyaha muri uyu mwaka ushize wa 2015. Imikoranire yacu yabaye myiza cyane,polisi yafashije abaturage bacu mu kubigisha ibyiza byo kubana mu mahoro no kwikemurira amakimbirane”.
Umwe mu miryango yafashijwe kuva mu makimbirane ni uwa Munyemana François na Nyirantagorama Consolée bo mu murenge wa kayenzi, akagari ka Kayonza. Bashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda kuba yarabahuguye ndetse ikabagira inama Mu buhamya bwabo muri iyo nama, bavuze ko nabo basigaye bafasha bagenzi babo kwikemurira amakimbirane bakabafasha kubana neza.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police (SP) Donat Kinani yongeye gushimira abo baturage uruhare rwabo bagira mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha. Yagize ati:” mwaradufashije cyane musobanurira ndetse mwigisha bagenzi banyu koroherana, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abashakanye ndetse munadufasha gukumira ibyaha mutangira amakuru ku gihe ku buryo aribyo byabaye intandaro yo kugabanyuka kw’ibyaha muri aka karere.
Turabibashimiye cyane kandi turashaka ko ubu bufatanye mwatugaragarije bwakomeza kurushaho”.
SP Kinani yakomeje asaba abo bavuga rikumvikana bo mu karere ka Kamonyi gukomeza gukangurira abaturage gukora bakiteza imbere bakirinda icyo aricyo cyose cyabasubiza inyuma bakirinda umwiryane mu miryango kugira ngo bategurire abana babo ejo heza hazaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Mbonigaba Emmanuel we mu ijambo rye yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaregereye abaturage akomeza abashishikariza gukomeza imikoranire myiza nayo mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kwiteza imbere.
RNP