Abayoboke ba Enihakore Pentecot Ministry bagera kuri 400 bo mu murenge wa Gahanga, ho mu karere ka Kicukiro biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ibi babyiyemeje ku itariki 25 Kamena mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana.
Ikiganiro yagiranye na bo cyabereye mu kagari ka Karembure, kikaba cyari kigamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.
Umuyobozi w’iri torero muri uyu murenge, Pasiteri Nyandwi Emmanuel yagize ati:”Gukumira ibyaha biri mu mahame y’Itorero ryacu. Urumva ko inama nk’iyi ari ingirakamaro kuko ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati:”Mbere y’uko abantu baba abayoboke bacu ni abenegihugu. Inshingano zacu nk’abayobozi mu itorero ryacu ni ukubigisha kwirinda icyaha aho kiva kikagera kugira ngo babe Abakristu nyabo bafitiye akamaro imiryango yabo n’igihugu muri rusange.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ko yita ku cyatuma imibereho y’abayoboke b’iri torero muri uyu murenge irushaho kuba myiza, maze ayizeza ko bazafatanya na yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakangurira abayoboke babo ndetse n’abandi kubyirinda.
IP Twizeyimana yabwiye abo bayoboke b’iri torero ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha nko gusambanya abana no gufata ku ngufu bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi, maze abasaba kubyirinda kandi bagatanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.
IP Twizeyimana yasoje ashimira abitabiriye inama ngo bashobore kuganira uburyo umuryango nyarwanda wabaho utekanye anabasaba gukomeza gushimangira ubwo bufatanye cyane bicishijwe mu bukangurambaga.
RNP