• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Editorial 05 Mar 2017 Mu Rwanda

Ku itariki ya 4 Werurwe, abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya bahuriye mu nama yabereye kurigasutamo ihuriweho n’ibihugu byombi (One Border Post), baganira ku bintu bitandukanye byatuma ibihugu byombi bikomeza kugira umutekano usesuye.

Iyi nama yayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Tanzaniya IGP Ernest J. Mangu.

Iyi ikaba ariyo nama ya mbere ibaye kuva ibi bihugu byombi byasinyana amasezerano y’ubufatanye muri Nzeri 2012, aya masezerano akaba avuga ko ibi bihugu byombi bizajya bifatanya mu guhanahana amakuru ku banyabyaha, guhana ubunararibonye, amahugurwa, n’ibindi.

Mu ijambo yavuze atangiza iyi nama, IGP Gasana yavuze ko kuva kera ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, by’umwihariko imibanire ya Polisi z’ibi bihugu ikaba itanga icyizere ku baturage b’ibi bihugu.

Aha yavuze ati:”Uko dukora uko dushoboye ngo abaturage bacu bagire amahoro , umutekano n’imibereho myiza, tuzi neza ko hari inzitizi zitwitambika imbere, bityo tukaba tugomba kugira Polisi zihangana nizo nzitizi.”

Yavuze kandi ko Isi yabaye nk’umudugudu kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, ku buryo byorohera abanyabyaha kuyitemberamo nta nkomyi.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho, abanyabyaha bisigaye biborohera gukora ibyaha byifashisha iryo koranabuhanga nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, n’ibindi.”

Yakomeje avuga kandi ko ibi byaha ndetse n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka, kwangiza ibidukikije n’ ibindi byaha, kubirwanya bisaba ubufatanye hagati ya za Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’abaturage.

Yavuze ati:”Nimureke dushakire hamwe ingamba kandi twongere twiyemeze ko imipaka ihuza ibihugu byacu yakomeza kurangwaho amahoro n’umutekano, ku buryo abaturage bacu babaho mu mutekano usesuye kandi wizewe, kandi tubungabunge umutekano w’umuhora wo hagati uduhuza n’ibindi bihugu.”

Umuhora wo hagati uhuza u Rwanda na Tanzaniya unyuze ku Rusumo

Ku ruhande rwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya IGP Ernest J. Mangu yavuze ati:”Ni byiza ko twiyemeje gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye twasinye. Tugomba kubahiriza no gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, duharanira gukomeza gusigasira umutekano n’amahoro by’abaturage b’ibihugu byacu.”

Yakomeje avuga ati:”Dufite umupaka uduhuza, kandi kuba uhari biradusaba ko twiyemeza kandi tukamenya ko abaturage bacu bo ubwabo n’ibicuruzwa byabo byambuka mu mahoro. Nitudafatanya rero kandi ngo dukoreshe neza amahirwe dufite, abanyabyaha bo bazabikoresha.”

Aba bayobozi bakomeje baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo zitandukanye ziri mu masezerano basinyanye.

Ni muri urwo rwego, bahise bashyiraho itsinda ry’impande zombi, rigizwe n’abazaturuka mu mashami y’ubugenzacyaha n’umutekano wo mu muhanda, bakazigira hamwe ibibazo by’umutekano mu muhora wa ruguru uhuza u Rwanda n’icyambu cya D Dar es Salaam, unyuze kuri gasutamo ya Rusumo.

Bakaba bemeje ko ibyo iri tsinda rizabona rizabishyikiriza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu byombi mbere y’impera za Gicurasi uyu mwaka, kugirango babyigeho kandi bishyirwe mu bikorwa.

Polisi z’ibihugu byombi kandi ziyemeje kurwanya abantu binjira mu bihugu byombi ku buryo butemewe n’amategeko, abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu ndetse n’icuruzwa ry’abantu, bakorera hamwe amarondo ndetse no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibi byaha mu baturage.

-6019.jpg

Banemeranyijwe ko bazafatanya mu gukora imikwabu yo kurandura no guca burundu ahahingwa urumogi rukunda kuboneka ku ruhande rwa Tanzaniya, ndetse no guhanahana amakuru ku banyabyaha kandi vuba.

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi n’abo bari bayoboye, banasuye gasutamo ihuriweho n’ibi bihugu ya Rusumo, haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Tanzaniya.

RNP

2017-03-05
Editorial

IZINDI NKURU

NEC yashyize  Igorora ku bakandida bazashaka  kwiyamamaza bakoresheje Imbuga nkoranyambaga

NEC yashyize Igorora ku bakandida bazashaka kwiyamamaza bakoresheje Imbuga nkoranyambaga

Editorial 04 Jun 2017
Amanota y’abatsinze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange  aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Amanota y’abatsinze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Editorial 08 Jan 2018
Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Editorial 03 Nov 2016
Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Editorial 18 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyamakuru Rushyashya  ubu kiraboneka  kuri ‘ rushyashya.net na rushyashya.net ‘
Mu Rwanda

Ikinyamakuru Rushyashya ubu kiraboneka kuri ‘ rushyashya.net na rushyashya.net ‘

Editorial 29 May 2017
Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Editorial 07 Feb 2020
Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Editorial 16 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru