Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Donath Kinani , yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 30 bo mu murenge wa Kayenzi, wo muri aka karere, kurushaho gukangurira abaturage kurengera ibidukikije mu gihe barimo gukora imirimo yabo ya buri munsi.
Ibi SP Kinani yabibasabye mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Bugarama ku itariki 19 Mutarama.
Yabibabwiye agira ati: “Kwangiza ibidukikije bigira ingaruka mbi ku binyabuzima muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kwirinda no kurwanya ibikorwa byose bishobora kubyangiza.”
SP Kinani yabwiye abo bayobozi kujya bakangurira abaturage kutaragira amatungo ku gasozi, kubahiriza amategeko agenga guhinga no gutura hafi y’ibiyaga n’imigezi, no kwirinda gusarura amashyamba cyangwa gucana amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yababwiye kujya kandi bakangurira abaturage gutera ibiti, kwirinda ibikorwa bishobora gutera inkongi y’umuriro ku gasozi, kwirinda uburobyi bunyuranyije n’amategeko, kurwanya isuri, no kwirinda gucukura amabuye y’agaciro, imicanga, ndetse n’amabuye asanzwe mu buryo butubahirije amategeko.
Yakomeje ababwira ati:”Mujye musobanurira abaturage ko kurengera ibidukikije bitareba gusa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (Rwanda Environmental Management Authority-REMA), n’izindi nzego, ahubwo ko bireba buri wese, kuko inyungu zo kubirengera ari rusange.”
SP Kinani yabwiye kandi abo bayobozi ati:”Imigezi, ibiyaga, inzuzi , amashyamba, n’ibindi bigize urusobe rw’ibinyabuzima bigomba kubungwabungwa. Ibikorwa byose bishobora kubyangiza bikwiriye kwirindwa no kurwanywa.”
Mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije, ku itariki 11 Kamena umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kubyangiza ((EPU).
Na none Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zisaga 500 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yasinyanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije na REMA.
Umwaka ushize REMA yahaye Polisi y’u Rwanda imashini eshatu zo gupima isakara ry’imyuka ihumanya ikirere.
Umwe muri abo bayobozi b’inzego z’ibanze witwa Niyonagize Moise yagize ati:”Nungutse ubumenyi bwinshi muri iyi nama mu bijyanye no kurengera ibidukikije. Buzamfasha gusohoza neza ibyo nshinzwe.”
Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye , maze ayizeza ko igihe cyose azajya agirana inama n’abaturage azajya abakangurira kwirinda kwangiriza ibidukikije.
RNP