• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Editorial 08 Jun 2016 Mu Mahanga

Abapolisi babiri bakuru muri Polisi ya Namibiya bari mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru kimwe kuva kuwa 7 Kamena aho baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda.

Abo bapolisi ni G.M du Toit, Komiseri w’Ubugenzacyaha na M. Molebugi, Komiseri w’Amahugurwa n’Iterambere muri Polisi ya Namibiya, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu biganiro bagiranye na DIGP Munyuza, aba bapolisi bakuru muri Namibiya bavuze ko bishimiye kwigira kubyo u Rwanda rwagezeho n’ibyo rukora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:” Uruzinduko rwabo ruri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye (MoU) yashyizweho umukono mu Ugushyingo k’umwaka ushize hagati ya Polisi z’ibihugu byombi akaba yari agamije guha imbaraga ubufatanye cyane cyane mu byo kubahiriza amategeko.”

Aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana na mugenzi we wa Namibiya, Lieutenant General Sebastian Ndeitunga, igihe cy’inama rusange ya 84 ya Polisi mpuzamahanga (Interpol) yabereye mu Rwanda.

Amasezerano hagati ya Polisi zombi anoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka nk’ibikorerwa mu ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n;ibiyobyabwenge, iterabwoba, ifata n’ihanahana ry’abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi.

ACP Twahirwa yagize ati:”Biciye muri ayo masezerano, ubu Polisi zombi zishobora gusangira ubunararibonye kandi umwe akaba yakwigira ku wundi.”

Biteganyijwe ko aba bapolisi bazigira byinshi ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikigo Isange One Stop Center nk’umwihariko wa Polisi y’u Rwanda. Polisi ya Namibiya biteganyijwe ko nayo yahitamo ubwo buryo bwo gukemura ibibazo by’ihohoterwa no gufasha abahuye naryo.

Mu rugendoshuri rwabo kandi biteganyijwe ko bazasura Ishuri rikuru rya Polisi riri Musanze (Police College), Ishuri rya Polisi rya Gishari, amwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda arimo iry’Ubugenzacyaha (CID) n’ibindi bigo bya Polisi y’u Rwanda.

Ubufatanye ni bumwe mu buryo bw’ibanze Polisi y’u Rwanda ikoresha mu guhangana n’ibibazo bimwe na bimwe bihungabanya umutekano bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga.

Polisi y’u Rwanda kandi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’iz’ibihugu nka Kenya, Uganda, Burundi, Katari, Turukiya n’izindi; ikaba kandi ari umunyamuryango w’amahuriro ya za Polisi zo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse na Polisi mpuzamahanga mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.

-2898.jpg

Abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bayobowe na DIGP Dan Munyuza bifotozanya n’abashyitsi ni G.M du Toit, Komiseri w’Ubugenzacyaha na M. Molebugi, Komiseri w’Amahugurwa n’Iterambere muri Polisi ya Namibiya

RNP

2016-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Editorial 13 Jun 2016
Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Editorial 15 Nov 2018
Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 28 Aug 2016
Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye

Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye

Editorial 14 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe
INKURU NYAMUKURU

Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Editorial 16 Mar 2018
Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)
INKURU NYAMUKURU

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)

Editorial 12 Apr 2018
Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya
Mu Mahanga

Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya

Editorial 21 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru