• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Editorial 08 Jun 2016 Mu Mahanga

Abapolisi babiri bakuru muri Polisi ya Namibiya bari mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru kimwe kuva kuwa 7 Kamena aho baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda.

Abo bapolisi ni G.M du Toit, Komiseri w’Ubugenzacyaha na M. Molebugi, Komiseri w’Amahugurwa n’Iterambere muri Polisi ya Namibiya, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu biganiro bagiranye na DIGP Munyuza, aba bapolisi bakuru muri Namibiya bavuze ko bishimiye kwigira kubyo u Rwanda rwagezeho n’ibyo rukora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:” Uruzinduko rwabo ruri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye (MoU) yashyizweho umukono mu Ugushyingo k’umwaka ushize hagati ya Polisi z’ibihugu byombi akaba yari agamije guha imbaraga ubufatanye cyane cyane mu byo kubahiriza amategeko.”

Aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana na mugenzi we wa Namibiya, Lieutenant General Sebastian Ndeitunga, igihe cy’inama rusange ya 84 ya Polisi mpuzamahanga (Interpol) yabereye mu Rwanda.

Amasezerano hagati ya Polisi zombi anoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka nk’ibikorerwa mu ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n;ibiyobyabwenge, iterabwoba, ifata n’ihanahana ry’abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi.

ACP Twahirwa yagize ati:”Biciye muri ayo masezerano, ubu Polisi zombi zishobora gusangira ubunararibonye kandi umwe akaba yakwigira ku wundi.”

Biteganyijwe ko aba bapolisi bazigira byinshi ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikigo Isange One Stop Center nk’umwihariko wa Polisi y’u Rwanda. Polisi ya Namibiya biteganyijwe ko nayo yahitamo ubwo buryo bwo gukemura ibibazo by’ihohoterwa no gufasha abahuye naryo.

Mu rugendoshuri rwabo kandi biteganyijwe ko bazasura Ishuri rikuru rya Polisi riri Musanze (Police College), Ishuri rya Polisi rya Gishari, amwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda arimo iry’Ubugenzacyaha (CID) n’ibindi bigo bya Polisi y’u Rwanda.

Ubufatanye ni bumwe mu buryo bw’ibanze Polisi y’u Rwanda ikoresha mu guhangana n’ibibazo bimwe na bimwe bihungabanya umutekano bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga.

Polisi y’u Rwanda kandi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’iz’ibihugu nka Kenya, Uganda, Burundi, Katari, Turukiya n’izindi; ikaba kandi ari umunyamuryango w’amahuriro ya za Polisi zo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse na Polisi mpuzamahanga mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.

-2898.jpg

Abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bayobowe na DIGP Dan Munyuza bifotozanya n’abashyitsi ni G.M du Toit, Komiseri w’Ubugenzacyaha na M. Molebugi, Komiseri w’Amahugurwa n’Iterambere muri Polisi ya Namibiya

RNP

2016-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Kampala: Uwase yabeshye umukunzi ko yashimuswe ashaka kumukuramo miliyoni 25 ntibyamuhira

Kampala: Uwase yabeshye umukunzi ko yashimuswe ashaka kumukuramo miliyoni 25 ntibyamuhira

Editorial 17 Apr 2018
Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Editorial 07 Jul 2019
FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

Administrator 04 Dec 2025
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Editorial 04 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza
POLITIKI

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Editorial 14 Feb 2018
Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “
ITOHOZA

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Editorial 11 Feb 2019
Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)
ITOHOZA

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Editorial 09 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru