Itsinda ry’abantu 25 baturutse mu bihugu bya Afurika bari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga aho barebera hamwe uko bateza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo basuye ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Kacyiru, aho baje kwirebera uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo mu gukumira kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Aba bashyitsi bakigera ku Isange One Stop Center, bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Supt of Police (CSP) Lynder Nkuranga, ababwira amavu n’amavuko yacyo, anabatembereza mu byumba bikigize, ari nako basobanurirwa serivise zitangwa n’ iki kigo zirimo, guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha mu by’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama.
CSP Nkuranga yababwiye ko mu gihugu hose hamaze kugezwa ibigo nk’ibi 44, aho yavuze ati:”Ubufasha bwose buhabwa ugannye ibi bigo burimo abuhabwa ku buntu, kandi ikiza ni uko Serivisi zose akenera azibonera ahantu hamwe.”
Nyuma y’aho Tadesse Engida ukomoka muri Ethiopia yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira ku kigo Isange kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari ikigo kizwi ku Isi mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, akaba yagize ati:”U Rwanda ni igihugu cyamenyekanye ku Isi yose kubera imbaraga cyashyize mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twamenye ko Ikigo Isange ari bumwe mu buryo u Rwanda rwashyizeho mu guhangana n’ibyo byaha no gufasha ababikorewe. Ni muri urwo rwego twaje kureba uko Isange ikora, bityo tuzavugane n’abayobozi b’ibihugu byacu barebe ko bashyiraho ibigo nk’ibi.”
Mugenzi we Rukiya Mohamed wo muri Sudani y’Epfo yavuze ati:”Tubonye ubushake bwo guhuriza hamwe inzego zose zishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bw’abayobozi b’u Rwanda, ubunararibonye dukuye mu Rwanda, butweretse ko gukorera hamwe kw’inzego zose byagize ingaruka nziza mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, kandi ibindi bihugu bya Afurika bifite byinshi byakwigira ku Rwanda”.
Mbere yaho mu gitondo, CSP Nkuranga yari yakiriye intumwa zo muri Polisi yo mu gihugu cya Suède nazo zasuye iki kigo, zari ziyobowe na Inspector, Thereza Skogbund Shokarabi.
Nawe yashimye uko Isange yita k’uwakorewe ihohoterwa aho yavuze ati:”Ibyo mbonye ni ingenzi cyane, biragaragara ko u Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere uburinganire n’ubutabera.”
Iki kigo (Isange) cyashyizweho muri 2010, ku bufasha bwa Nyakubahwa Madame wa Perezida, Jeanette Kagame, n’Ihuriro ry’Amashami y’Umuryango w’Abibimbye akorera mu Rwanda (One UN).
Isange itanga serivise z’ubutabazi mu rwego rwo kurinda uwahohotewe gutwara inda, imiti irinda ubwandu bwa SIDA, ubufasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ubundi buvuzi. Isange kandi yohereza mu bitaro bikuru iyo hakenewe ubuvuzi bwihariye, serivisi z’ubuganga bukenerwa mu maperereza, ubujyanye n’imyibarukire, ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, icumbi mu rwego rw’umutekano na serivise zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe.
Muri raporo ya Global Gender Gap 2017 yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo, U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane ku Isi, n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore.
Source : RNP