• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Editorial 13 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye igitero ahitwa Ruhagarika mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, rihitana abantu 26, mu gihe abagera kuri barindwi bakomeretse.

Iki gitero cyagabwe mbere y’iminsi itanu ngo igihugu cyinjire mu matora ya referendum ashobora gufasha Perezida Nkurunziza Pierre gukomeza kuyobora igihugu kugeza mu 2034. Impirimbanyi za politiki zivuga ko cyaba gifitanye isano ya bugufi n’aya matora ateganyijwe ku wa 17 Gicurasi.

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yatangaje ko abantu 24 bishwe basanzwe mu ngo zabo mu ijoro ryo ku wa Gatanu, abandi babiri bapfa bagejejwe mu bitaro.

Yagize ati “Abitwaje intwaro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bica abantu 26, banakomeretsa abandi barindwi, basubirayo.”

Umwe mu barokotse iki gitero utatangajwe amazina, yavuze ko “abakigabye bari bitwaje intwaro za gakondo n’imbunda binjiye mu nzu, zimwe barazitwika. Bamwe batemwe,abandi bararaswa, hari n’abatwitswe ari bazima.”

Umwe mu bategetsi bo mu nzego z’ibanze yabwiye AFP ko imiryango ine mu yagabweho igitero ari iy’abapolisi.

Yagize ati “Abo bicanyi baje ari kirimbuzi, bagenda urugo ku rundi, aho bageze bakabaca amajosi, abandi bakabahorahoza n’amasasu. Hari n’umuryango wose batwikiye mu nzu ari bazima.”

Perezida Pierre Nkurunziza, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yihanganishije imiryango y’abaguye muri iki gitero, anasaba Abarundi kurangwa n’ituze. Yavuze ko abakigabye bagomba gukurikiranwa bagahanwa.

Hari hashize iminsi Ingabo z’u Burundi zoherejwe hafi y’imipaka y’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kubuza ko hari ibitero by’inyeshyamba bishobora guturuka hanze bikarogoya ibikorwa by’amatora ya referendum.

Human Rights Watch iherutse kwikoma u Burundi ibushinja ko abasirikare babwo bakangisha abantu batazatora “Yego” muri Kamarampaka mu matora ateganyijwe ko bazicwa, abandi ngo bakaba banyweshwa itabi mu ruhame.

Perezidansi y’u Burundi kandi iherutse gusohora itegeko rigena igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu ku muntu wese uzahirahira gukangurira Abarundi kwifata ntibajye mu bikorwa by’ayo matora.

Impuzamashyaka CNARED ihuriyemo imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta y’u Burundi ikorera mu buhungiro, iherutse gukangurira Abarundi kutazitabira ayo matora yo igereranya no gushyingura Amasezerano y’Amahoro ya Arusha iki gihugu gisanzwe kigenderaho kuva mu mwaka wa 2006.

Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi kuva mu 2005 ariko manda yatorewe mu 2015 yateje imvururu, aho abaturage barenga 1200 bishwe naho abasaga 400,000 bahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

2018-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Editorial 28 Dec 2021
Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Editorial 04 Nov 2020
Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Editorial 21 May 2018
Uganda:  Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Editorial 25 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United
Amakuru

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Editorial 06 Dec 2023
Mu muhezo Perezida Kagame  yahuriye   i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )
Mu Rwanda

Mu muhezo Perezida Kagame yahuriye i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )

Editorial 12 Aug 2016
Uko Juliana Kanyomozi afata umuziki wa Charly na Nina bagiye gukorana igitaramo
SHOWBIZ

Uko Juliana Kanyomozi afata umuziki wa Charly na Nina bagiye gukorana igitaramo

Editorial 01 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru