Kuva ejo kuwa gatatu tariki 10 Kanama, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, rwanateye kwibaza niba bamwe mu bakomoka mu burengerazuba bw’isi bazi ko igihe cy’ubukoloni cyarangiye.
Mbere y’uko Antony Blinken atangira uruzinduko rwe muri Afrika, ibiro bye byaratinyutse bitangaza ko mu bimugenza harimo gufunguza Paul Rusesabagina “ufunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko”! Yewe ndetse abo mu muryango wa Rusesabagina n’abandi bamushyigikiye, bikomanze ku gatuza, bizeye ko Bwana Blinken azategeka u Rwanda kumurekura, ndetse ahari bagatahana mu ndege imwe. Bakamye ikimasa rero, kuko u Rwanda rwongeye kwerekana ko rudafata ibyemezo kubera igitutu cy’uwo ariwe wese.
Ikibazo cya Rusesabagina rero nk’uko byari byitezwe, ni imwe mu ngingo Bwana Blinken yaganiriyeho n’abayobozi b’u Rwanda barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yatangaje ko uyu wabaye umwanya mwiza wo gusobanurira Bwana Blinken ko Rusesabagina yahawe uburenganzira bwose yemererwa n’amategeko, urukiko rubifitiye ububasha rukamuhana rukurikije ibyaha bimuhama. Kuba rero yafungurwa atarangije igihano kubera igitutu cy’amahanga, bikaba bidashoboka.
Muri icyo kiganiro, Minisitiri Biruta yavuze ko kuba Rusesabagina yaragizwe igihangange, bamwitirira ibikorwa by’indashyikirwa Abanyarwanda batanazi, bitamuha ubudahangarwa ku buryo yishora mu bikorwa by’iterabwoba ntabiryozwe. Kuba afite impapuro zimwemerera gutura muri Amerika, ntibimuha gusumba amategeko.
Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, ndetse agakatirwa imyaka 25 y’igifungo, umuryango we n’abandi batifuriza ineza uRwanda bakoresheje imbaraga nyinshi cyane ngo amahanga ategeke uRwanda kumufungura. Byageze n’aho bamwe mu basenateri b’Amerika, nka Bob Mendez, asabira uRwanda ibihano niba rutarekuye Rusesabagina. Amakuru avuga ko uyu Bob Mendez yaba yarahawe agatubutse, dore ko anasanzwe avugwa mu bikorwa bya ruswa. Byose bibaye imfabusa ariko, kuko uRwanda rukomeje guhagaraga ku busugire bwarwo nk’igihugu cyigenga.
Ibikorwa bya Rusesabagina na FLN ye, byahitanye abantu 9, abandi bakahavana ubumuga, ibyabo bikangizwa, nibyo bimufunze, akazamara muri gereza imyaka 25. Abavuza induru rero ngo narekurwe bamenye ko n’amaraso y’Abanyarwanda afite agacironk’ay’Abanyamerika.
Buri gihugu kandi gifite uko gifata”Bin Laden “wacyo. Bin Laden w’Amerika yahisemo kumwica atanaburanye. Bin Laden w’uRwanda, Paul Rusesabagina, rwahisemo kumuha ubutabera, bumuhana hakurikijwe amategeko.