Mukangemanyi Adeline Rwigara urukiko rukuru rwamuhanaguyeho ibyaha byose yari akurikiranyweho. Urukiko rukaba rwagaragaje ko ntabimenyetso simusiga byerekana amagambo n’amajwi yaharerekanyaga n’abavandimwe be kuri whatsapp, bigize ibyaha yashinjwaga. Ninako byagenze ku mukobwa we Dianne Rwigara ku birego byose, umucamanza yavuze ko “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.
Rwemeje ko icyaha cyo guteza imvururu n’amacakubiri kuri Mukangemanyi, Mukangarambe, Tabitha Gwiza na Turayishimiye, kitabahama. Rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”
Kuri Diane Rwigara, Urukiko rwemeje ko ibyaha byo guteza imvururu no gukora inyandiko mpimbano, bitamuhama. Rukaba rwemeje ko ari umwere, ndetse rwemeje ko amagarama y’urubanza aguma mu isanduku ya leta.
Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara, byemejwe ko batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017, bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa 23 Ukwakira 2017, rwategetse ko Diane Rwigara na nyina bafungwa by’agateganyo, murumuna we Anne arafungurwa. Ku wa 5 Ukwakira 2018 nibwo Urukiko Rukuru rwemeje ko nabo barekurwa by’agateganyo kuko iperereza ryarangiye.
JOHN
Harukijwe ibimyetso byatanzwe bahinduwe abere ariko ubushinjacyaha bushobora kuzana ibimenyetso simusiga bishyashya.
https://www.youtube.com/watch?v=uHIHFaj1hLI
Sacyega
Ibimenyetso bihe? Igihe tugezemo ntabwo ari icyo kurega abantu ibyaha bitabayeho, urugero guteza imvururu hari aho bakoresheje imyigaragambyo? Abantu bagabanye inzangano no gukandamiza kuko İsi n’icumbi , aba bantu barababajwe bihagije nibahabwe agahenge.