Adeline Mukangemanyi Rwigara yemeye ko yagiranye ibiganiro n’abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC barimo Kayumba Nyamwasa na Charlotte Mukankusi, ku buryo ahamya ko uwo mutwe uri inyuma y’ibura rya musaza we Benjamin Rutabana kuva mu mezi abiri ashize, ubwo yari mu rugendo muri Uganda.
Rutabana wari umwe mu bayobozi ba RNC ashinzwe kongera ubushobozi yabuze mu minsi ishize, byiyongera ku bibazo bimaze iminsi muri RNC bigamije guhungabanya leta y’u Rwanda birimo kumaranira ubutegetsi, kugeza ubwo abayigize basigaye bishishanya, bikanga ko bashobora no kuvutsanya ubuzima.
Ku wa 2 Ukwakira nibwo Diane Rutabana, umugore wa Rutabana wahoze ari umuhanzi ukomeye, yandikiye abayobozi ba RNC avuga ko umugabo we yagiye muri Uganda, bakomeza kuvugana hagati ya tariki 5-8 Nzeri, nyuma ntiyongera kumva ijwi rye ndetse ntiyasubira mu Bubiligi aho yari yaturutse.
Adeline Rwigara yagarutse ku ibura ry’umuvandimwe we Rutabana rikomeje gushinjwa umutwe wa RNC, ahamya ko ariwo wamufunze mu makimbirane akomeje kuwuvugwamo.
Amakuru yabanje kujya hanze ahamya ko Rutabana yagiranye ubwumvikane buke na bagenzi be b’abayobozi muri RNC, cyane cyane ubuyobozi bwa gisirikare bukuriwe na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ko Rutabana yababajwe n’abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba, ubu bari mu nkiko mu Rwanda.
Rutabana ngo yarakajwe n’uko inama ze zitubahirijwe, kuko Kayumba yahaye itegeko Major Habib Mudathiru wari ubayoboye kubavana muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, aho bazahabwa inkunga zihagije kurusha izo bahabwaga hafi y’u Burundi.
Muri uwo mugambi ngo bakoresheje $12000 yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura. Bari mu nzira bimuka nibwo bafashwe, abandi baricwa.
Uburakari bwa Rutabana agashaka kwaka ibisobanuro Kayumba wagushije ingabo zabo mu biganza by’uwo bahanganye, ngo byabaye impamvu yatumye ashaka ‘kumwumvisha’ kuko umusirikare muto yari ashatse kubaza byinshi ‘Jenerali’, ndetse bikekwa ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda yari agiye mu bikorwa bya gisirikare, arenze ku gushaka kwa Kayumba.
Adeline Rwigara yahishuye ibyo yaganiriye na Kayumba ku ibura rya Rutabana
Mu kiganiro Adeline Rwigara yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yemeye ko yagiranye ikiganiro na Kayumba Nyamwasa ku ibura rya musaza we nubwo ngo nta makuru mazima yamuvanyeho.
Ati “Ku itariki ya 2 cyangwa ya 3 Ukwakira, nashakishije inomero ya Kayumba Nyamwasa, umukuru w’ishyaka umuvandimwe wanjye Benjamin Rutabana arimo, ndamubaza nti hashize ukwezi tumubuze ndetse umuryango wari utarandika rwa rwandiko, nti mbese ari hehe, kuko ubwo nari nabonye amakuru aturuka impande zose y’uko baba bazi aho ari, abantu bambwiraga byinshi.”
“Kayumba Nyamwasa ambwira ko nabo bahangayitse, nabo batahazi, ariko guhangayika kwabo ntako nabonye kuko ntabwo yongeye kumvugisha, nta muntu wo mu muryango yigeze atelefona ngo bigaragare ko bimubabaje.”
Adeline Rwigara avuga ko nta wundi muntu bavuganye ku ibura rya Rutabana, ku buryo yaba umuryango we n’abana, bagumye mu gihirahiro ku ibura rye.
Yakomeje ati “Umwe muri abo bayobozi, umudamu witwa Charlotte Mukankusi, hari umuntu yatumye wizewe kuri we, ngo nibambwire ngo singire ubwoba ngo nshatse bazamumpa tukavugana, ngo ntitugire ubwoba rwose ngo bazi aho ari. Ndavuga nti ‘bakaba bazi aho ari umufasha we akaba ataramuvugisha, abavandimwe be tukaba tutaramuvugisha, abana be, ibyo bintu bishoboka bite?”
Avuga ko ngo yashakishije nimero za telefoni z’abayobozi ba RNC benshi, ababwira ko umuvandimwe we n’apfa bazabazwa amaraso ye.
Yakomeje ati “Hagati aho rero numvise ko ngo baba bari mu bintu by’iperereza, ariko ni ikinamico barimo kuko nta na telefoni yo guhumuriza kuri njye, cyane cyane ku mufasha we n’abana be, ku bavandimwe bacu bandi bari hanze, ku nshuti ze zimwegereye, nta ki, nta buzima bw’umuntu wababaye, uko bigaragara gahunda ni bo bayikoze rwose, ntabwo ibyo mbishidikanyaho.”
Kugeza ubu hari amakuru ko Rutabana yaba afungiwe na RNC muri Uganda, kuko kuva yagera muri icyo gihugu hatigeze hatangazwa ko yaba yaragisohotsemo.
RNC yisanga muri Uganda
Mu butumwa aheruka gushyira hanze, Diane Rutabana ashinja Kayumba Nyamwasa kudashaka ko bamenya aho umugabo we aherereye, akaba akeka ko biterwa wenda n’impamvu zari zatumye umugabo we ajya muri Uganda Kayumba adashaka gushyira hanze ngo bidateza izindi ngaruka.
Nyuma yo kubura amakuru y’umugabo we muri RNC, Diane Rutabana ngo yitabaje inshuti ya Rutabana akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), Brig Gen Abel Kandiho.
Diane yibutsa Kandiho uburyo yari inshuti ikomeye ya Ben Rutabana ku buryo yajyaga anamuhamagara mu gicuku ntazuyaze kumwitaba. Nyamara igitangaje, ngo inshuro zose Diane yahamagaye Kandiho ngo amubaze iby’umugabo we, undi ntiyigeze amwitaba na rimwe.
Ati “Nagerageje kuvugisha Brig Gen Abel Kandiho umwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda akaba n’inshuti y’umugabo wanjye, ngira ngo mubaze niba yaba afite amakuru y’aho umugabo wanjye aherereye, ntabwo yigeze anyitaba inshuro zose namuhamagaye, byatumye icyizere kiyoyoka.”
“Ku nzego z’umutekano za Uganda umugabo wanjye yakoranaga nazo bya hafi, twizeye ko mushobora kuba muzi aho aherereye kandi nubwo mwaba mutahazi, twizera neza ko imbaraga mufite mu karere, mwazifashisha mushakisha amakuru ashobora kutugabanyiriza agahinda. Kuri Brig Gen Abel Kandiho wakundaga kuvugana na Ben cyane kandi urabizi uburyo wajyaga umuhamagara mu gicuku akakwitaba, dufashe kumushakisha cyangwa se utubwire uko amerewe.”
“Ntutume abana ba Ben bicwa n’agahinda”
Umugore wa Ben Rutabana avuga ko by’umwihariko Kayumba Nyamwasa azi neza aho umugabo we aherereye, akamusaba kwirengagiza amakimbirane yose ntakomeze kwicisha agahinda abana ba Rutabana.
Ati “Nk’umubyeyi rero ntutume abana ba Ben bicwa n’agahinda kuko tuzi neza ko uzi aho Ben Rutabana aherereye n’uko amerewe.”
Rutabana yakunze kugenda muri Uganda kimwe na bagenzi be bo muri RNC nta nkomyi, ari mu bikorwa bya RNC byo gushaka ubushobozi n’abayoboke, abifashijwemo n’inzego zirimo urushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI n’urw’iperereza ry’imbere mu gihugu, ISO.
Amakuru atangazwa ku mbuga nkoranyambaga ariko adafitiwe gihamya, avuga ko Rutabana yaba yariciwe muri Congo aciwe umutwe. Ngo yaba yarishwe ku kagambane ka Kayumba ngo atazamena amabanga y’uwo mutwe na Uganda dore ko yari atangiye gushwana nabo.
rwasubutare
Adeline, bikubere isomo nubwo ufite intimba kuli musaza wawe wagambaniwe na Kayumba.
1. Iyo umuntu agiye mu mirwano (armed conflict) aba agiye kwica no gupfa; icyatanga ikindi.
2. Rutabana yari umusilikare mukuru (officer) uzi ibyo yari arimo nicyavamo, ntumuririre
3. Abo bana be n’umufasha we nta muntu numwe kw’isi wabakunda kurusha Rutabana; bivuze rero ko yiyemeje ko bashobora kuzaba ibitambo bya revolusiyo aramutse atarucitse.
4. Bigaragare ko Kayumba atamuguha nubwo wamutakambira gute kuko yamufungishije abigambiriye.
5. Shaka uko waganira na Kandiho yenda umuhe n’agatubutse kuko niwe wenyine washbora gufungura Rutabana kandi niba yaranamwishe akabikubwira.
6. Ukomeze usenge Imana ariko unahanura abo ushinzwe nk’umubyeyi cyangwa umwana mukuru kugirango be kwiyinjiza mu makimbirane akorera umuryango ibibazo bidashira. Nka Diane wirirwa akoronga ubuyobozi koko wari wamuhanura? Jya wikubita agashyi kuko nturi umwana cyangwa injiji kuko ubu warabimenye ko ifaranga hari byinshi ritashobora.
7. Imana ikugenderere ikwibutse ko hano kwisi atari iwacu, noneho bitume ukora icyo waremewe kugeza Imana ikwihamagariye….. naho ba Kayumba ubaveho ntagakiza kabo nurupfu gusa.