• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Editorial 14 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye ko Perezida Félix Tshisekedi agaragaza byeruye ko afite ubushake bwo kuganira na ryo.

Ryatanze ubu butumwa nyuma y’aho ibiro bya Perezida João Lourenço wa Angola bitangaje ko ibiganiro bizahuza abahagariye M23 na Leta ya RDC bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025.

AFC/M23, ibinyujije ku Muvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashimiye Perezida Lourenço kuba akomeje gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro.

Kanyuka yagaragaje ariko ko ari ngombwa kuzirikana ko Leta ya RDC yavuze kenshi ko idateze kuganira na AFC/M23, bityo ko abarwanyi babo bakeneye igisubizo cyeruye cyerekana ko Tshisekedi yavuye ku izima.

Ati “AFC/M23 ibona ko ari ingenzi ko itsinda ry’abahuza rya Angola rishaka ibisubizo byeruye kuri izi ngingo: ko Bwana Tshisekedi agaragariza mu ruhame kandi yeruye ubushake bwo kuganira n’umuryango wacu.”

AFC/M23 yasabye Angola gushyiraho itsinda ry’abahuza rivugana n’impande zirebwa n’ibi biganiro, isobanura ko uretse amatangazo yabonye ku rubuga rwa Perezida Lourenço, nta menyesha yahawe rinyuze mu nzira ziteganywa.

Tariki ya 8 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama, banzura ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara, Leta ya RDC ikaganira na AFC/M23.

Iri huriro ryasabye Angola ibisobanuro ku buryo imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC izubahirizwa, rigaragaza ko ryiteguye kugira uruhare mu biganiro by’amahoro nk’inzira yonyine yatanga igisubizo kirambye cy’iyi ntambara.

2025-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Editorial 03 Sep 2020
Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Editorial 09 Jan 2018
Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa

Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa

Editorial 13 Jan 2016
Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Editorial 19 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura
Mu Rwanda

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Editorial 13 May 2017
Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje
Mu Rwanda

Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje

Editorial 04 Jun 2017
Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Editorial 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru