• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika   |   01 Jul 2025

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta   |   01 Jul 2025

  • U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari   |   30 Jun 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Afurika ni yo izavumbura umuti wa SIDA, Imana izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA -Apôtre Dr Gitwaza

Afurika ni yo izavumbura umuti wa SIDA, Imana izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA -Apôtre Dr Gitwaza

Editorial 09 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero rya Zion Temple yasabye abanyafurika guhaguruka bakagendera mu nzira z’Imana ikabaha guhishurirwa umuti wa SIDA na Maraliya kuko ibi byorezo bimaze kuzahaza uyu mugabane.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 08 Nyakanga, ubwo yafunguraga igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Afurika haguruka” cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’amadini n’amatorero ndetse n’abashumba batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, no ku yindi migabane igize isi.

Iki giterane kirimo kubera i Kigali kikaba kibaye ku nshuro ya 19. Kuri iyi nshuro, kizamara icyumweru cyibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Afurika haguruka urinde amarembo yawe.”

Gitwaza ati: “Ibirenge by’abanyafurika birarwaye ni yo mpamvu batarinda amarembo y’uyu mugabane”

Ibirenge by’Abanyafurika birarwaye….

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko ibirenge ari kimwe mu bice by’ingenzi umurinzi akoresha arinda amarembo kuko ari byo bimufasha guhagarara no gutambuka yihuta, gusa ngo we iyo arebye asanga ibirenge by’abanyafurika birwaye bikaba ayo mpamvu bitabasha kurinda amarembo y’uyu mugabane.

Yagize ati: “Umurinzi ntiyabaho adafite ibirenge, ibirenge ni ngombwa kuko birahagarara, ikirenge kirwaye ntiwakora uburinzi, rero ibirenge by’abakobwa n’abahungu b’abanyafurika birarwaye, hari imyuka yabiteye, ndashaka kubabwira imyuka 6 yateye ibirenge by’abanyafurika bigatuma badahagarara mu marembo yabo.”

Agaruka kuri iyo myuka yatumye ibirenge by’anyafurika birwara, yavuze ko umwuka wa mbere ari umwuka wo ‘guheezwa’. Aha yabisobanuye avuga ko uburyo idatumirwa mu nama zikomeye zifata ibyemezo bireba isi ahubwo igahezwa ntimenye imyanzuro ikomeye ifatwa umunsi ku wundi.

Ati: “Izo nama zibamo Abanyamerika, Abanyaburaya, Abashinwa n’Abarusiya ariko Abanyafurika ntitugerayo, kandi abo nibo batekerereza imyaka izaza ariko Afurika irahezwa, ibirenge byacu babyigizayo kugirango tutajya mu nama zabo ngo tutamenya imyanzuro ikomeye bafata.”

‘Gushakira ibisubizo aho bitari’ na wo ngo ni umwuka mubi wateye abanyafurika. Ati: “Dushakisha ubufasha hanze aho gushakishaka Imana ngo iduhe ibisubizo, uku gushakira ibisubizo ahatari ho mu rurimi rw’umwuka ni byo bisobanura kurwara kw’ibirenge.”

‘Guta inshingano’ na byo ngo ni kimwe mubirwaje ibirenge by’abanyafurika bigatuma batarinda amarembo y’umugabane wabo. Aha yagarutse ku rubyiruko rushiriye muri Mediterane rujya i Buraya gushakayo ubuzima, abakobwa b’Abanyafurika bagurishwa bagakoreshwa imirimo mibi mu bihugu by’Abarabu,….

Umwuka wo gutegwa imitego na wo ngo uzengereje Umugabane wa Afurika kuko usanga kuva mu gihe cy’abakoloni, Abayobozi baragiye basinya amasezerano akomeye, aho usanga ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bwarazahajwe n’amasezerano  ibihugu byasinye kuva cyera.

Umwuka wo ‘kurangazwa no kugushwa neza’ na wo ngo wangije ibirenge by’abarinzi b’amarembo ya Afurika. Uyu ngo ni umwuka wo kurya ruswa. ”Abafata ibyemezo benshi bagushwa neza hanyuma bagasinya amasezerano azashyira mu kaga abuzukuru n’abuzukuruza babo.”

Umwuka wo ‘kuba ntibindeba’ ni wo Gitwaza yarangirijeho aho yavuze ko Abanyafurika babona ibintu bikorwa nabi ntibagire icyo babikoraho batinya ingaruka zabageraho baramutse berekanye abica ibintu.

Iki giterane mpuzamahanga cyitabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse ku migabane itandukanye

Iyi myuka abanyafurika bazayitsinda bate?

Kwicara iburyo bw’Imana abanyafurika bakagirana ubusabane n’Imana, bakagendera mu mbaraga, ubutegetsi n’ubwiza by’Imana ngo ni byo bizatuma Afurika itsinda iyi myuka mibi ituma idatera imbere.

Ati: “Kwicarana n’Imana ni byo bizabuza Abanyamerika n’Abarusiya badakomeza kudutegeka. Imana irabarusha imbaraga izabadutsindira. Nitwicara iburyo bw’Imana abanzi bacu bazicara munsi y’ibirenge byacu.”

Indi nzira yo gutsinda imyuka mibi yazahaje Afurika ngo ni ukubyuka kw’itorero rigatanga icyerekezo. “Itorero nirigira icyerekezo rizakandagira mu bibazo bya Afurika bikemuke.”

Icyiyongera kuri ibi ngo ni ‘ukugendera mu ndangagaciro z’Imana’. Ibi ngo Bibiliya ibyita kugendera mu nzira z’Imana. “Nitugendera mu nzira z’Imana tuzamenagura izo ngoyi zituboshye, tuzamenagura agasuzuguro ka Satani n’abamukorera kicaye kuri Afurika, tuzamenagura imyuka y’ubucakara n’ubukoroni yicaye kuri Afurika.”

Afurika igomba kuvumbura umuti wa SIDA…

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko SIDA yugarije Afurika kurusha indi migabane, bityo ngo Abanyafurika ni bo bakwiye kwegera Imana ikabahishurira umuti w’icyo cyorezo gikomeje kwisasira ubuzima bwabo.

Ati: “Imana yacu ihishura ibihishwe n’ibiri mu mwijima ikabizana, tugomba kwinjira mu buvumbuzi, Abanyafurika tukavumbura, tugacukumbura, Imana yacu ikabiduha, izo ni inzira z’Imana…..

…Afurika igomba kubona umuti wa SIDA kuko irayirembeje, ntitugomba gutegereza ibihugu bitarwaye SIDA ngo ari byo bidushakira umuti wa SIDA, Imana yacu itanga guhishurirwa, izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza yanavuze ko umuti wa Maraliya na wo ugomba kuvumburwa n’abanyafurika.

Ati: “…Afurika igomba kuvumbura umuti wa Maraliya,….abana b’abanyafurika bagomba kuvumbura umuti wa Maraliya kandi Imana yiteguye gukorana na bo ikabaha guhishurirwa.”

Ibi ngo bizashoboka gusa ari uko abanyafurika bagendeye mu mahame y’Imana bakaguma mu nzira zayo.

Afurika haguruka imaze kumenyerwa n’abanyafurika benshi

Abashyitsi batandukanye baturutse imihanda yose baza kwitabira iki giterane
Abantu bafashijwe bikomeye n’ubutumwa baherewe muri iki giterane
Bacengewe n’ijambo ry’Imana
Abacuranzi b’ibicurangisho bitandukanye bari bahari
Aba na bo bahanitse amajwi y’ibi bicurangisho biryoheye amatwi
Iki giterane cyahuje abantu baturutse mu mahanga atandukanye
Ababyinnyi b’ibyino gakondo batambiye Imana
Imbyino gakondo zashimishije abitabiriye iki giterane

2018-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Editorial 10 Jan 2018
Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 11 Jun 2019
Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Editorial 26 Nov 2018
Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Editorial 10 Apr 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru