Ese abayoboke b’ishyaka rya Nahimana baba bamushyigikiye muri gahunda arimo
Maze iminsi nkurikirana iby’uyu mugabo ushaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda mugihe ishyaka ashaka kuzahagararira ritarandikishwa mu mashyaka akorera mu Rwanda ni ukuvuga ko iryo shyaka ritemewe.
Nkuko natangiye nibaza nakomeje gusubiza amaso inyuma bintera kwibaza niba koko abo bakorana mu ishyaka akazi ka buri munsi ndetse n’abayoboke baryo baba bamushyigikiye muri iyo gahunda ye bintera urujijo gusa mvanamo umwanzuro ndibubagezeho mugika cya nyuma, Ishyaka Ishema Party rifite abayoboke kugeza ubu tutazi umubare gusa icyo nahamya nuko batageze ku 100 ku isi yose!,
uwo mubare nawo ubaye mwinshi kubera ko hajemo kwihuza nandi mashyaka 2 harimo niryundi witwa Akishuri Abdallah ryitwa Urukatsa nirindi ryitwa PDP Imanzi. Nkurikije ibyo nzi bibera mu ishyaka rya Nahimana nuko kuva yavuga ko ashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda hari benshi bagiye birukanwa muri iryo shyaka kubera ko batari bamushyigikiye amazina yabo sindi buyashyire hanze kubera ko batabyifuza ko nayagaragaza, muri abo bagiye basezererwa kubera kudahamanya na Gahunda ya Nahimana bantangarije ko bo bifuzaga ko hakoherezwa abandi bantu bahuriye mu ishyaka ariko nabyo byabanje kwigwa neza nuko Nahimana atangira kubarwanya avuga ko ishyaka ariwe urihagarariye ntawundi wamubanza imbere gusa bambwira ko inama zimwe bamugiriye ubu yazishyize mu bikorwa zimwe murizo nuko mbere yavugaga ko ashaka gukora revolution Hutu (Impunduramatwara ya Bahutu) aho azakora iringaniza mu Rwanda, buri bwoko bugahabwa umwanya ni ukuvuga ko ashyigikiye igarura rya moko mu gihugu.
Kangaruke kuri bamwe mubayobozi bishyaka rye kandi ba hafi batigeze bakozwa gahunda yo kumuherekeza mu Rwanda kandi batarahwemye kumwereka ko bamushyigikiye igihe cyagera bakisubiraho abandi bagashakisha impamvu zidasobanutse!
Umuyobozi wungirije Nahimana Witwa NTAGANZWA Damascene ubarizwa mu gihugu cy’u Buholande akaba anakomoka mucyahoze ari perefegitura ya Cyangugu uyu mugabo ari mubatangaje mbere ko azazana na Nahimana Thomas ariko bijyeze mu Cyumweru cya nyuma yakuyeho telephone arashakwa arabura. Jeanne Mukamurenzi uyu nawe n’umwe mubagore baba hafi Nahimana muri ririya shyaka batahwemye kumwamaza ndetse no kuvuga ko azazana nawe mu Rwanda ariko byagera ku munota wa nyuma nawe akabivamo. Chaste Gahunde uyu nawe ashinzwe imirimo myinshi mu ishyaka rya Nahimana ndetse we akaba yaragerageje no kubeshya abamukurikira ko yazanye na Nahimana akifotoreza ku kibuga cy’indege ajijisha abantu ariko agahita yisubirira inyuma mugihe atigeze ahwema kuvuga ko nawe azaza i Kigali amakuru mfite nuko we atigeze ajya no gushaka icyongombwa na kimwe bishatse kuvuga ko ibyavugirwaga kururimi rwe bihabanye nibyo yarafite ku mutima.
Abdallah Akishuli uyu nawe navuga ko ataba mu ishyaka rya Nahimana ariko akaba ari muri ya mpuzamashyaka bishatse kuvuga ko ku munwa nawe amushyigikiye ariko ku mutima bikaba bihabanye nawe ari mubatarigeze bagaragaza ko azaherekeza Nahimana kumufasha kwiyamamaza. urutonde ni rurerure ariko nabahitiyemo izo ngero.
Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bamwe bakuye telefone zabo
Nkurikije isesengura nakoze n’amakuru nahawe na bamwe mubabarizwa mu ishyaka Ishema ni ikimenyetso kigaragaza ko Nahimana adashyigikiwe nabo ayobora kuko biramutse aribyo ntiyakabaye ashaka abo bazana akisanga batarengeje 2 kandi yitwa ko ayoboye ishyaka ribarizwamo abantu benshi kandi bashyigikiye gahunda ze.
Agashya rero muri iki gitondo ngo yaba yabyutse ahamagara bamwe mu bayoboke be yizeye ngo bashyireho guverinoma nkimwe y’abatabazi ngo baramukwepa ndetse bakuraho na telefone. Ni dange
Peter Mahirwe