• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Muhanga: Dr Munyakazi yagaragaje imyitwarire idasanzwe mu rukiko, atanga umugabo kuri Evode Uwizeyimana na Pierre Celestin Rwigema

Muhanga: Dr Munyakazi yagaragaje imyitwarire idasanzwe mu rukiko, atanga umugabo kuri Evode Uwizeyimana na Pierre Celestin Rwigema

Ubwanditsi 06 May 2017 ITOHOZA

Dr Leopold Munyakazi ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017, ubwo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, yagaragaje imyitwarire idasanzwe ubwo yakubitaga amakofi ku meza ari nako anyuza agakubita ibirenge hasi. Ibi akaba yarabishojesheje gusohoka mu rukiko urubanza rutarangiye.

N’ubwo yasohotse mu rukiko urubanza rutarangiye ntibyabujije umucamanza waburanishaga uru rubanza gukomeza imirimo y’iburanisha umuburanyi adahari.

Ikinyamakuru Imirasire dukesha iyi nkuru kivuga ko Munyakazi waragaraga nk’urakaye yatangiye asoma inyandiko ndende isa n’ibaruwa ikubiyemo ibyo asaba urukiko.

-6461.jpg

Dr Leopold Munyakazi

Imbere y’umucamanza yahondaga ku meza n’igipfunsi ashimangira ibyo avuga ndetse akananyuzamo akanakoresha akaguru asa n’ukubita hasi ikirenge.

Munyakazi yabwiye umucamanza ko hari bimwe mu byaha atazemera kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ahubwo ko yazabiburanishirizwa aho akekwaho gukorera ibyaha mu cyahoze ari Komini Kayenzi ( ubu ni mu Karere ka Kamonyi).

Uyu mugabo woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye urukiko ko icyo azira ari ukuba yariyemeje guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda nta mususu.

Yasabye urukiko ko rukwiye gusuzumana ubushishozi ubuhamya bwanditse bwatanzwe n’abagabo babiri bari mu myanya y’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Aba bagabo avuga ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Ministeri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana Pierre Celestin Rwigema wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside.

-6462.jpg

Me Evode Uwizeyimana

Munyakazi avuga ko ubu buhamya bumugaragaza nk’umwere aba bombi babutanze mu nkiko zo muri Amerika igihe bari barahungiye kuri uwo mugabane.

Uyu mugabo uhakana ibyo ashinwa yabwiye urukiko ko afite urutonde rw’abantu 52 yarokoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko yiteguye kurushyikiriza urukiko.

-6463.jpg

Pierre Celestin Rwigema

Avuga kandi ko uwumva nabi imvugo akoresha mu rukiko afite uburenganzira bwo kuba yakwiyambaza inkiko zigakemura impaka ngo kuko we afite impamyabumenyi ihanitse y’icyiciro cya kane ya Doctorat mu by’iyigandimi n’icengerandimi.

Munyakazi akunze kuvuga ko ibyo avugira mu maburanisha ari ibiganiro kuko atabifata nk’uri kuburana kuko yimwe ibikoresho yasabye birimo ibifata amajwi.
Uyu mugabo wakunze kunenga uko afunze kuva yagera mu Rwanda, yavuze ko urubanza aburana ari amatiku ya Politiki yashowemo.

Amaze gusoma byinshi mu bikubiye mu nyandiko yari yageneye urukiko yasaga n’urakaye, yahise asaba Umucamanza gusubira aho afungiye atanarindiriye ko iburanisha ry’uyu munsi risozwa ngo kuko yimwe ibyo yasabye.

Munyakazi yahise azinga utwangushye ahita asohoka mu cyumba cy’iburanisha. Gusa ntibyabujije ko iburanisha rikomeza.

Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo, bwasubiyemo ibyaha bukurikiranyeho uregwa (Munyakazi) birimo Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha ishingiro Jenoside.

Dr Munyakazi akomeje kubwira Urukiko ko umwirondoro watanzwe n’ubushinjacyaha atari uwe.

Uru rubanza ruzakomeza ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha urukiko rumuburanisha ku byaha yemera kuburanira mu rukiko.

2017-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Ubwanditsi 02 May 2017
Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Ubwanditsi 02 Oct 2016
Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina

Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Ubwanditsi 26 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo
IMIKINO

Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 08 Aug 2018
Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda
HIRYA NO HINO

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2018
Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Ubwanditsi 10 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru