• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Editorial 08 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu mpera z’icyumweru gishize, hari inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, imaze gusinywa na Dominique ATTIAS, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’abanyamategeko ku mugabane w’uburayi.

Iyo nyandiko ikubiyemo amabwiriza ategeka u Rwanda “..kurekura Paul Rusesabagina bidatinze…”, ngo kuko ari umutagatifu washimuswe, akaba afungiye mu Rwanda by’amaherere!

Ababonye iyi nyandiko, barimo nka Amb. Olivier Nduhungirehe, bibajije uburyo mu gihe tugezemo itsinda ry’abantu bubahuka guha amabwiriza igihugu cyigenga, bikaba igitangaza noneho bikozwe n’abanyamategeko ubundi bagombye kuba bubaha amahame mpuzamahanga arengera ubwigenge bw’ubutabera.

Tugerageje gushyira mu Kinyarwanda ibyo Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje mu cyongereza abinyujije ku rubuga rwa twitter, yagize ati:Twibutse Dominique Attias n’ishyirahamwe ategeka, ko uretse n’abo bombi, nta n’irindi shyirahamwe ry’abanyamategeko bo mu mahanga rishobora gutegeka ubutabera bw’uRwanda icyo bukora.

Turi mu mwaka wa 2021, ubutabera bwa gikoloni nta jambo bugifite.”
Hari n’abandi benshi bagarutse kuri iyi nyandiko ya Dominique Attias n’agatsiko ke, aho bibajije niba iyi mpuzamashyirahamwe ishobora gutinyuka kwandikira ibaruwa nk’iyi igihugu cyo mu burengerazuba bw’isi.

Aha bakagaragaza ko ari agasuzuguro kavanze na ya myumvire y’irondaruhu, aho bamwe mu bazungu bakibwira ko Umunyafrika nta gaciro afite cyangwa ubwenge bwo kwikorere ibimunogeye.

Dominique Attias avuga ko ngo Paul Russabagina yimwe uburenganzira bwo guhagararirwa n’umunyamategeko wo mu Bubiligi. Nyamara Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamategeko , Me Guillaume Kavaruganda, yasobanuye neza ko nta masezerano u Rwanda rufitanye arebana no guhererekanya abanyamategeko.

Nk’uko nta mwavoka wo mu Ishyirahamwe Nyarwanda wakwemererwa kuburana urubanza mu Bubiligi, kuki Ababiligi bo bumva bafite uburenganzira bwo kuza kuburana mu Rwanda? Ngiyo ya myumvire ya gikoloni yanze kubava mu mutwe.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, indege ya Rynair yari ivuye Athènes mu Bugereki yayoberejwe muri Belarus, bashobore gufata muri yombi umunyamakuru Roman Pratasevich wari muri iyo ndege, akaba yarahigwaga bukware n’ubutegetsi bwa Belarus. Kuberako Belarus ari igihugu cy’i Burayi, impuzamashyirahamwe y’abavoka bo ku mugabane w’Uburayi ntiyabyise ishimutwa, ahubwo yaruciye ikabarumira, iza gusakuriza u Rwanda rurimo kuburanisha Rusesabagina wishe akanakomeretsa inzirakarengane.

Ni ya nsina ngufi icibwaho amakoma?URwanda ni ruto mu buso, ariko si ruto mu kumenya igikwiye mu nyungu z’Abanyarwanda bose.
Urukiko ruburanisha Paul Rusesabagina ndetse n’isi yose basobanuriwe ko nta shimutwa ryamukorewe, ko ahubwo yibeshye inzira akisanga i Kigali aho kujya i Bujumbura nk’uko yabiteganyaga.

Ibimenyetso simusiga biramuhamya ibyaha by’iterabwoba yakoze abinyujije mu mutwe w’inyeshyamba ze ,FLN, ndetse abonye ikinyoma kimushiranye yivana mu rubanza. Dominique Attias rero n’agatsiko kawe, muhumure rwose inshuti yanyu izahabwa ubutabera bunoze, kandi si uko mubisaba, ahubwo ni uko uRwanda rwiyemeje kugendera ku mategeko.

2021-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206

Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206

Editorial 09 Sep 2025
Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Editorial 05 Mar 2019
Denmark: Twagirayezu uregwa Jenoside araburana ku koherezwa mu Rwanda

Denmark: Twagirayezu uregwa Jenoside araburana ku koherezwa mu Rwanda

Editorial 08 Jan 2018
Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Editorial 04 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Editorial 24 Jul 2016
Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Editorial 10 May 2019
“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro
Amakuru

“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

Editorial 01 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru