Mu kiganiro Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal yagiranye n’umunyamakuru Peter Verlinden yabajijwe kubijyanye nibyo Radio RTLM yatangazaga maze asubiza ko we na Habyarimana batigeze bumva iyo Radio n’umunsi numwe. Kanziga yavuze ko umukozi we wo murugo ariwe wamubwiraga ko radio RTLM irimo guhangana n’indi yitwa MUHABURA ariko we atigeze ayumva nabusa.
Umunyamakuru yamubajije ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi maze avuga ko atigeze amenya ko mu Rwanda Abatutsi bari kwicwa ahubwo ngo yabimenye taliki 10/04/1994 ubwo yari ageze mu gihugu cy’ubufaransa we n’umuryango we.
Kanziga agaragazwa n’abashakashatsi benshi nk’umuntu wari ufite ijambo n’ububasha bukomeye k’umugabo we ndetse n’ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside no mugihe yabaga, cyane cyane kubera inkomoko ye (akomoka mu majyaruguru) ndetse n’Akazu yabanagamo n’abandi bavugaga rikijyana icyo gihe.
Na nyuma yaho Habyarimana ahanuriwe mu ndege, Kanziga yakomeje kugira uruhare rukomeye mu byemezo byafatwaga muri Jenoside. Yagize ijambo mw’ishyirwaho ry’uwari umukuru w’ingabo wari uzwiho kwanga Abatutsi. Nkuko byagiye bitangwaho ubuhamya, Kanziga ari mu bayobozi bishimiye iyicwa ry’abanya politiki batari bashyigikiye Jenoside.
Ijambo ndetse n’ingufu Kanziga yagiraga byaje kugabanuka igihe yajyanwaga mu Bufaransa n’ingabo zabwo nyuma y’iminsi itatu hishwe umugabo we ngo wari mu mishyikirano “n’inyenzi” kandi umugambi wo kumara Abatutsi wari waranogejwe. Kanziga akigera mu Bufaransa, Francois Mitterand , wari Perezida w’u Bufaransa yamwakirije inkunga ingana na 40,000$ biciye muri ministeri ishinzwe ingengo y’imari, ayo mafaranga yitwa “ubufasha bwihuse ku mpunzi y’umunyarwanda”
Ni akumiro ndetse n’igitangaza kumva Kanziga avuga ko atumvaga ndetse ngo anakurikirane Radio RTLM yashinzwe n’ishyaka rya MRND kugira ngo ibe inzira yo kunyuzamo ibitekerezo ndetse no gukwirakwiza amacakubiri agamije kurimbura Abatutsi kandi umuyobozi wa MRND yari Habyarimana umugabo we.
Umunsi iyo Radio itangizwa ku mugaragaro habanje igikorwa cyo gukusanya amafaranga hagamijwe kuyitera inkunga, Habyarimana ubwe yatanze miliyoni 1,000,000 hamwe na ba Kabuga Felecien ari ni nabo bayoboraga umurongo wibigomba kuvugirwaho biciye kwa Ngirumpatse.
Habyarimana Juvenal kw’isonga ry’abaterankunga ba RTLM
Uretse na RTLM Kanziga Agathe n’umugabo we banateye inkunga ikinyamakuru KANGURA cyamamaye mu gukwirakwiza urwango rw’Abatutsi. Kanziga niwe ubwe wacyishingiye maze akoresha Hassan Ngeze nkagakingirizo kazajya kandika ibyo ubwe yamwibwiriye.
Bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside
Taliki ya 13 Mata 2017, ubwo hibukwaga abanyapolitike bazize jenoside yakorewe Abatutsi hari umurinzi w’igihango wari ushinzwe gushyingura abasirikare yatanze ubuhamya avuga ko mu rugo kwa Kanziga haje Abasirikare bakomeye maze abihera ubwe amategeko yo gutangira kurimbura Abatutsi ndetse ayo mategeko yayatanze ari kumwe na mushiki wa Habyarimana wari umubikira. Nibwo ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa Perezida zahise zijya kwica abihaye Imana babaga muri Centre Christus bahawe amabwiriza na Kanziga hamwe na Muramukazi we w’umubikira.
Uyu munyamakuru Peter Verlinden wabajije Kanziga ari mu banyamahanga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ahamya ko habayeho Jenoside ebyiri, no kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Uyu Peter duherutse kumwandikaho inkuru ubwo yashatse guteza akavuyo ariko aza gufungirwa mu kazu; Soma
Cyiza Davidson