• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Editorial 29 Apr 2017 ITOHOZA

Mu kiganiro Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal yagiranye n’umunyamakuru Peter Verlinden yabajijwe kubijyanye nibyo Radio RTLM yatangazaga maze asubiza ko we na Habyarimana batigeze bumva iyo Radio n’umunsi numwe. Kanziga yavuze ko umukozi we wo murugo ariwe wamubwiraga ko radio RTLM irimo guhangana n’indi yitwa MUHABURA ariko we atigeze ayumva nabusa.

Umunyamakuru yamubajije ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi maze avuga ko atigeze amenya ko mu Rwanda Abatutsi bari kwicwa ahubwo ngo yabimenye taliki 10/04/1994 ubwo yari ageze mu gihugu cy’ubufaransa we n’umuryango we.

Kanziga agaragazwa n’abashakashatsi benshi nk’umuntu wari ufite ijambo n’ububasha bukomeye k’umugabo we ndetse n’ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside no mugihe yabaga, cyane cyane kubera inkomoko ye (akomoka mu majyaruguru) ndetse n’Akazu yabanagamo n’abandi bavugaga rikijyana icyo gihe.

Na nyuma yaho Habyarimana ahanuriwe mu ndege, Kanziga yakomeje kugira uruhare rukomeye mu byemezo byafatwaga muri Jenoside. Yagize ijambo mw’ishyirwaho ry’uwari umukuru w’ingabo wari uzwiho kwanga Abatutsi. Nkuko byagiye bitangwaho ubuhamya, Kanziga ari mu bayobozi bishimiye iyicwa ry’abanya politiki batari bashyigikiye Jenoside.

Ijambo ndetse n’ingufu Kanziga yagiraga byaje kugabanuka igihe yajyanwaga mu Bufaransa n’ingabo zabwo nyuma y’iminsi itatu hishwe umugabo we ngo wari mu mishyikirano “n’inyenzi” kandi umugambi wo kumara Abatutsi wari waranogejwe. Kanziga akigera mu Bufaransa, Francois Mitterand , wari Perezida w’u Bufaransa yamwakirije inkunga ingana na 40,000$ biciye muri ministeri ishinzwe ingengo y’imari, ayo mafaranga yitwa “ubufasha bwihuse ku mpunzi y’umunyarwanda”

Ni akumiro ndetse n’igitangaza kumva Kanziga avuga ko atumvaga ndetse ngo anakurikirane Radio RTLM yashinzwe n’ishyaka rya MRND kugira ngo ibe inzira yo kunyuzamo ibitekerezo ndetse no gukwirakwiza amacakubiri agamije kurimbura Abatutsi kandi umuyobozi wa MRND yari Habyarimana umugabo we.

Umunsi iyo Radio itangizwa ku mugaragaro habanje igikorwa cyo gukusanya amafaranga hagamijwe kuyitera inkunga, Habyarimana ubwe yatanze miliyoni 1,000,000 hamwe na ba Kabuga Felecien ari ni nabo bayoboraga umurongo wibigomba kuvugirwaho biciye kwa Ngirumpatse.

-6382.jpg
Habyarimana Juvenal kw’isonga ry’abaterankunga ba RTLM

Uretse na RTLM Kanziga Agathe n’umugabo we banateye inkunga ikinyamakuru KANGURA cyamamaye mu gukwirakwiza urwango rw’Abatutsi. Kanziga niwe ubwe wacyishingiye maze akoresha Hassan Ngeze nkagakingirizo kazajya kandika ibyo ubwe yamwibwiriye.

-6381.jpg
Bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside

Taliki ya 13 Mata 2017, ubwo hibukwaga abanyapolitike bazize jenoside yakorewe Abatutsi hari umurinzi w’igihango wari ushinzwe gushyingura abasirikare yatanze ubuhamya avuga ko mu rugo kwa Kanziga haje Abasirikare bakomeye maze abihera ubwe amategeko yo gutangira kurimbura Abatutsi ndetse ayo mategeko yayatanze ari kumwe na mushiki wa Habyarimana wari umubikira. Nibwo ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa Perezida zahise zijya kwica abihaye Imana babaga muri Centre Christus bahawe amabwiriza na Kanziga hamwe na Muramukazi we w’umubikira.

Uyu munyamakuru Peter Verlinden wabajije Kanziga ari mu banyamahanga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ahamya ko habayeho Jenoside ebyiri, no kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Uyu Peter duherutse kumwandikaho inkuru ubwo yashatse guteza akavuyo ariko aza gufungirwa mu kazu; Soma

Cyiza Davidson

2017-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika yohereje indege kabuhariwe mu gusuka ibisasu hafi n’umupaka wa Koreya ya Ruguru

Amerika yohereje indege kabuhariwe mu gusuka ibisasu hafi n’umupaka wa Koreya ya Ruguru

Editorial 24 Sep 2017
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Editorial 18 Jan 2017
Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Editorial 23 May 2017
Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda

Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda

Editorial 17 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Editorial 05 Mar 2019
Inkubiri yo kwegura kw’Abameya bahimba [Tour du Rwanda ]yageze i Nyagatare: Nyobozi y’Akarere yose yagiye
Mu Rwanda

Inkubiri yo kwegura kw’Abameya bahimba [Tour du Rwanda ]yageze i Nyagatare: Nyobozi y’Akarere yose yagiye

Editorial 30 May 2018
Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.
Amakuru

Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.

Editorial 23 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru