• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Agati kateretswe n’ Imana ntigakangwa n’inkubi y’umuyaga. Abafaransa bafungiraga Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, ntibari bazi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azahagaruka ari Umukuru w’Igihugu cyiyubashye.

Agati kateretswe n’ Imana ntigakangwa n’inkubi y’umuyaga. Abafaransa bafungiraga Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, ntibari bazi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azahagaruka ari Umukuru w’Igihugu cyiyubashye.

Editorial 23 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Muri Nzeri 1991, intumwa za FPR-Inkotanyi zagiye i Paris mu Bufaransa, ku butumire bwa Paul Dijoud , wari ushinzwe ibibazo bya Afrika na Madagascar ku butegetsi bwa Perezida François Mitterrand.

Mu ntumwa za FPR harimo na Paul Kagame wari uyoboye urugamba ingabo za RPA zari zihanganyemo n’abasirikari ba Leta ya Yuvenari Habyarimana. Nubwo ubutumire bwavugaga ko hazareberwa hamwe uko imirwano yahagarara, byaje kugaragara ko ahubwo bwari uburyo bwo gutera ubwoba FPR, dore ko inama yose yabaye iyo gucunaguza Paul Kagame n’abo bari kumwe, babwirwa ko bagomba guhagarika intambara, kuko nibayikomeza , kabone n’iyo bayitsinda, nta mututsi n’umwe bazasanga mu Rwanda.

Intumwa za FPR-Inkotanyi zagerageje gusobanurira Paul Dijoud n’ibindi byegera bya Perezida Mitterrand impamvu zateye intambara zirimo kubuza impunzi z’Abanyarwanda gutaha, akarengane no kwikanyiza byarangaga ubutegetsi bwa Habyarimana, n’ibindi byagombaga kubanza gukemuka kugirango intambara ihagarare. Ibyo abategetsi b’i Paris babyimye amatwi kuko bari babogamiye bikabije kuri Perezida Habyarimana, ahubwo bakomeza kwikoma Paul Kagame azira gusa guharanira uburenganzira bwe.

Mu buhamya yahaye itsinda ry’abanyamategeko baherutse gushyira ahagaragara icyegeranyo cyerekana uruhare rw’UBufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagarutse ku karengane yahuriye nako i Paris.

Hatitawe ku butumire bari bahawe n’inzego zo hejuru muri icyo gihugu, abapolisi bafunze mu gihe cy’umunsi wose Paul Kagame na Dr Emmanuel Ndahiro bari kumwe mu butumwa, babatunga imbunda byo kubatera ubwoba, bababwira amagambo yo kubatesha agaciro. Ubuhamya bwa Perezida Kagame buvuga ko we na Dr Ndahiro baje kurekurwa nta bisobanuro bahawe, ndetse n’ababatumiye ntibabasaba imbabazi kuri ako karengane bagiriwe, ahubwo babeshya itangazamakuru ko intumwa za FPR zafatanywe “ibisanduku byuzuye amadolari”!

Paul Kagame nabo bari kumwe barahavuye basubira mu ishyamba, barwana inkundura, kugeza batsinze urugamba rwo kubohora uRwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubwo buhamya kandi Perezida Kagame yibuka ko Paul Dijoud yamubwiye ko u Bufaransa buzi neza ko ingabo za RPA zitisukirwa, bivuze ko bari bazi neza ko FPR amaherezo izatsinda urugamba.

Abasesenguzi basanga gukomeza gufasha Leta ya Habyarimana babizi ko izatsindwa rero, icyari kigamijwe ari ugufasha iyo Leta kunoza umugambi wa Jenoside no gutegura uburyo abajenosideri bazahunga bamaze gukora ishyano. Ibyo uBufaransa bwa Mitterrand bwabigezeho, ndetse FPR isanga Abatutsi benshi barishwe nk’uko Paul Dijourd yari yarabibwiye intumwa za FPR mu nama y’i Paris muw’1991.

Ikindi cyagezweho ariko ni uko FPR yatsinze urugamba nk’uko bwana Dijoud yari yarabivuze. Gusa ubwo yategekaga ko Paul Kagame afungwa by’akarengane, simpamya ko yari azi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azagaruka i Paris, akakirwa muri Elysée ari Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Igihugu cyiyubashye, nk’uko byagenze mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Bufaransa, rwabaye muri Nzeri 2011.

Ni ka gati kateretswe n’Imana kadakangwa n’inkubi y’umuyaga. Yewe sinahamya ko Paul Dijoud yari azi ko igihe kizagera isi yose ikamenya uruhare rw’uBufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’uko ntahakana ko hari igihe abategetsi b’uBufaransa bari muri uwo mugambi mubisha bazagezwa imbere y’ubutabera.

Ukuri kuratinda ariko ntiguhera. Edouard Balladur na Dominique De Villepin birirwa mu itangazamakuru bigira abatagatifu, kandi iyo baza kubimenya ntibari kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi rero byagombye kubera isomo n’abandi bose batega iminsi u Rwanda n’Abanyarwanda. Perezida Kagame ahora agira ati:”Sibo Mana”, umukurambere we akongeraho ngo:” Inkware y’inyabugingo itora mu itongo ry’uwayihigaga”.

2021-04-23
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Editorial 02 Jul 2021
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Editorial 08 Nov 2021
Inkoramutima z’ Ikiryabarezi “Rwanda Bridge builders” bakomeje kugisohokamo bashinjanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Inkoramutima z’ Ikiryabarezi “Rwanda Bridge builders” bakomeje kugisohokamo bashinjanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Editorial 27 Sep 2021
Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 14 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu
HIRYA NO HINO

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Editorial 15 Jul 2019
Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4
Amakuru

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Editorial 15 Dec 2021
Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa

Editorial 30 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru