Muri Nzeri 1991, intumwa za FPR-Inkotanyi zagiye i Paris mu Bufaransa, ku butumire bwa Paul Dijoud , wari ushinzwe ibibazo bya Afrika na Madagascar ku butegetsi bwa Perezida François Mitterrand.
Mu ntumwa za FPR harimo na Paul Kagame wari uyoboye urugamba ingabo za RPA zari zihanganyemo n’abasirikari ba Leta ya Yuvenari Habyarimana. Nubwo ubutumire bwavugaga ko hazareberwa hamwe uko imirwano yahagarara, byaje kugaragara ko ahubwo bwari uburyo bwo gutera ubwoba FPR, dore ko inama yose yabaye iyo gucunaguza Paul Kagame n’abo bari kumwe, babwirwa ko bagomba guhagarika intambara, kuko nibayikomeza , kabone n’iyo bayitsinda, nta mututsi n’umwe bazasanga mu Rwanda.
Intumwa za FPR-Inkotanyi zagerageje gusobanurira Paul Dijoud n’ibindi byegera bya Perezida Mitterrand impamvu zateye intambara zirimo kubuza impunzi z’Abanyarwanda gutaha, akarengane no kwikanyiza byarangaga ubutegetsi bwa Habyarimana, n’ibindi byagombaga kubanza gukemuka kugirango intambara ihagarare. Ibyo abategetsi b’i Paris babyimye amatwi kuko bari babogamiye bikabije kuri Perezida Habyarimana, ahubwo bakomeza kwikoma Paul Kagame azira gusa guharanira uburenganzira bwe.
Mu buhamya yahaye itsinda ry’abanyamategeko baherutse gushyira ahagaragara icyegeranyo cyerekana uruhare rw’UBufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagarutse ku karengane yahuriye nako i Paris.
Hatitawe ku butumire bari bahawe n’inzego zo hejuru muri icyo gihugu, abapolisi bafunze mu gihe cy’umunsi wose Paul Kagame na Dr Emmanuel Ndahiro bari kumwe mu butumwa, babatunga imbunda byo kubatera ubwoba, bababwira amagambo yo kubatesha agaciro. Ubuhamya bwa Perezida Kagame buvuga ko we na Dr Ndahiro baje kurekurwa nta bisobanuro bahawe, ndetse n’ababatumiye ntibabasaba imbabazi kuri ako karengane bagiriwe, ahubwo babeshya itangazamakuru ko intumwa za FPR zafatanywe “ibisanduku byuzuye amadolari”!
Paul Kagame nabo bari kumwe barahavuye basubira mu ishyamba, barwana inkundura, kugeza batsinze urugamba rwo kubohora uRwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ubwo buhamya kandi Perezida Kagame yibuka ko Paul Dijoud yamubwiye ko u Bufaransa buzi neza ko ingabo za RPA zitisukirwa, bivuze ko bari bazi neza ko FPR amaherezo izatsinda urugamba.
Abasesenguzi basanga gukomeza gufasha Leta ya Habyarimana babizi ko izatsindwa rero, icyari kigamijwe ari ugufasha iyo Leta kunoza umugambi wa Jenoside no gutegura uburyo abajenosideri bazahunga bamaze gukora ishyano. Ibyo uBufaransa bwa Mitterrand bwabigezeho, ndetse FPR isanga Abatutsi benshi barishwe nk’uko Paul Dijourd yari yarabibwiye intumwa za FPR mu nama y’i Paris muw’1991.
Ikindi cyagezweho ariko ni uko FPR yatsinze urugamba nk’uko bwana Dijoud yari yarabivuze. Gusa ubwo yategekaga ko Paul Kagame afungwa by’akarengane, simpamya ko yari azi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azagaruka i Paris, akakirwa muri Elysée ari Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Igihugu cyiyubashye, nk’uko byagenze mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Bufaransa, rwabaye muri Nzeri 2011.
Ni ka gati kateretswe n’Imana kadakangwa n’inkubi y’umuyaga. Yewe sinahamya ko Paul Dijoud yari azi ko igihe kizagera isi yose ikamenya uruhare rw’uBufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’uko ntahakana ko hari igihe abategetsi b’uBufaransa bari muri uwo mugambi mubisha bazagezwa imbere y’ubutabera.
Ukuri kuratinda ariko ntiguhera. Edouard Balladur na Dominique De Villepin birirwa mu itangazamakuru bigira abatagatifu, kandi iyo baza kubimenya ntibari kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi rero byagombye kubera isomo n’abandi bose batega iminsi u Rwanda n’Abanyarwanda. Perezida Kagame ahora agira ati:”Sibo Mana”, umukurambere we akongeraho ngo:” Inkware y’inyabugingo itora mu itongo ry’uwayihigaga”.