Abari baciye akenge mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bazi neza Agnès Mukarugomwa nk’umuyoboke ukomeye wa MRND-Hutu power, kimwe n’izindi nterahamwe, akaba umuntu wanga Abatutsi urunuka, ku buryo rwose byari binazwi ko nta wahirahira ngo abe yakandagira mu rugo rwe n’umugabo we Athanase NKUNDAKOZERA.
Abakuranye nawe muri Segiteri Shyombo, mu yahoze ari Komini Kibayi muri Butare , bavuga ko badatangazwa n’amagambo amuvamo, ngo kuko ari umwana wakuze ushyanuka, uteranya, ku buryo abandi bana bamugenderaga kure. Uwo mukecuru w’imyaka 65, umutima-mutindi ngo yaba awukomora kuri se Theoneste Munyurwa na nyina Scholastique Nyirabatutsi, nabo ngo batari boroshye mu macakubiri. Ibyo yatojwe n’ababyeyi be, ni nabyo Mukaruharwa Mukarugomwa yigishije umukobwa we Laure Uwase(ni uwa se Nkundukozera koko), ubu uri mu cyiswe Jambo Asbl, igizwe n’abana bonse ubugome budasanzwe mu mashereka y’abababyara.
Ubugome bwa Mukarugomwa wari umukozi usanzwe muri Caritas muri za 92, bwaje kumuzamura mu ntera, maze ahabwa umwanya muri ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu wo kwamamaza amatwara ya Leta yiyise iy’Abatabazi.Birumvikana yari ayo gushishikariza abahutu kwihutisha irimburabatutsi .
Atanase Nkundukozera yumvise bwangu amabwiriza y’umufasha we, maze yaduka mu Batutsi ararimbagura. Byaje no kumuviramo guhanwa n’inkiko gacaca, ariko uwo ruharwa aza gutoroka atarangije igihano.Gusa ajye azirikana ko icyaha cya jenoside kidasaza.
Mukarugomwa ubu atuye mu Bubiligi, ayo yibwira ko ukuboko k’ubutabera kutagera. Niwe muzumva kuri radiyo y’abahezanguni, Ikondera-Libre, arikokereza nk’uwo basutse urusenda mu kanwa, ngo nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze ibaho.Niwe muzumva arengera abicanyi nka ba Kabuga Felicien, Col Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka , n’abandi bazwi ku isi yose kubera uruhare rwabo rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.
Ibi ariko ntibinatunguranye, kuko atari ubwa mbere abikoze. Abakurikiranye imanza zo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, ICTR, basekejwe n’amateshwa iyi nkunguzi yahavugiye, ubwo yashinjuraga Edouard Karemera”Rukusanya” wari Visi-Perezida wa MRND, si ukugira umutagatifu yiva inyuma. Mukaruharwa yemeje ko Rukusanya yari imfura, yagiye agira neza aho inyuze hose, mbese ngo ni umuntu wari warateye ikirenge mu cya Yezu w’i Nazareti! Ubu buriganya Mukarugomwa yitaga ubuhamya bwaje guteshwa agaciro, maze Edouard Karemera wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwicanyi kabuhariwe, akatnirwa urumukwiye, akatirwa igihano cyo gufungwa burundu, kimwe na Joseph Nzirorera na Matayo Ngirumpatse bafatanyaga kuyobora MRND n’interahamwe zayo.Nguwo rero Agnès Mukarugomwa Mukaruharwa wirirwa aroha mu matwi y’abantu ubuvunderi bw’urwango afitiye urwamubyaye. Ni ikibazo cy’igihe ariko, ibyo aba bagizi ba nabi birirwamo, bazabona umwanya wo kubisobanura.
Aho mu Bubiligi mubundabunda baravuga ngo”tout se paie ici bàs”!! Umuhamya mwiza yaba Rusisibiranya Rusesabagina, nawe ubwe utakubwira uko yageze mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda.