Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi mu mukino wa Baskteball yatangiye neza mu mikino y’akarere ka gatanu igamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya FIBA Africa U-16 kizabera muri Cap-Vert, inyagira iya Uganda amanota 96-36 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu muri Petit Stade i Remera.
Ni umukino wahuje ibihugu byombi mu cyiciro cy’ingimbi guhera saa 19:00, ukurikiranye n’uwo Uganda yari imaze gutsindamo u Rwanda mu bangavu.
U Rwanda rwakiriye iyi mikino y’akarere ka gatanu yatangiye ku wa Mbere, aho izasozwa ku wa Gatandatu, ruhataniye na Uganda umwanya umwe wo guhagarira akarere mu mikino ya nyuma ya Afrobasket U-16 izabera muri Cap-Vert.
Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, ingimbi z’u Rwanda zagaragaje urwego ruri hejuru cyane, zitsinda amanota 26-6 mu gace ka mbere ndetse n’amanota 25-5 mu gace kabiri.
Uganda yagerageje kuzamura amanota mu gace ka gatatu ibifashijwemo n’abarimo Jonathan Kasilisimbi na Joseph Lokol Sagal, yinjiza 13 mu nkangara mu gihe u Rwnada rwo rwatsinzemo 28.
Mu gace ka kane k’umukino, Uganda yarushwaga amanota 56 y’ikinyuranyo, yagerageje kugarira cyane, ikipe y’u Rwanda yongera kubabonamo amanota abiri hashize umunota umwe n’igice bakina aka gace ka nyuma.
Abanyarwanda batari bake bari muri Petit Stade i Remera, bari banyotewe no kubona ikipe y’u Rwanda igeza amanota 100 muri uyu mukino dore ko yageze kuri 93 habura umunota umwe n’amasegonda 10, ariko itsindamo amanota atatu gusa ya Ishema Kevin yabonetse hasigaye amasegonda 50, umukino urangira u Rwanda rutsinze 96-36.
Ishema Kevin yatsinze amanota 20 muri uyu mukino, Mutabazi Pacifique atsindamo 19 mu gihe Murenzi Kizito Romain yatsinzemo 15. Umukinnyi wa Uganda watsinze menshi ni Jonathan Kasilisimbi watsinze amanota 10.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Murenzi Yves, yavuze ko yashimishijwe n’uko abakinnye be bitwaye muri uyu mukino, bagaragaza ishyaka ridasanzwe.
Ati” Twari dufite ishyaka ryinshi kandi twifuzaga gutsinda uyu mukino. Twari tuzi ko Uganda ifite ingufu nyinshi tuza twiteguye. Turabyimiye cyane kandi no mu mukino ukurikiyeho ni byo dushaka gukora.”
Murenzi yavuze ko nta kwirara kuko Uganda ishobora kubihimuraho mu mukino bazongera guhuramo, ahamya ko gutsinda uyu mukino byafashije abakinnyi be guhorera bashiki babo batsinzwe mu cyiciro cy’abangavu.
Ati “Twizeye ko twabonye itike byaba ari ukwirara kandi na bo bashobora kudutsinda nk’uko twabatsinze. Ni ukugaruka na none tugashyiramo ishyaka, tukongera gushaka intsinzi tugashimisha abanyarwanda cyane ko twari dufite umujinya ko bashiki bacu batsinzwe, twagombaga kubahorera.”
Bitewe n’uko muri iki cyiciro cy’ingimbi hitabiriye ibi bihugu bibiri gusa, amakipe yombi azongera guhura ku wa Gatandatu, aho Uganda niramuka itsinze u Rwanda hazarebwa ku kinyuranyo cy’amanota batsindanye mu mikino yabahuje, urusha undi abone itike imujyana mu mikino ya nyuma izabera i Praia muri Cap-Vert.