• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye   |   10 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Editorial 29 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ni mu isindwe ryamaze iminsi 2 uhereye ku cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, aho Bihemu Patrick Benerugaba yari yatumiye Abanyarwanda mu rugo iwe, ahitwa Maine, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inacumbikiye Abanyarwanda benshi , cyane cyane abo mu mitwe idasobanutse.

Yabatumiye ababwira ko yizihije isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko. Byahe ko yagirango abifotorezeho, abita abayoboke ba RNC!

Ubundi izina ryiza rya Patrick Benerugaba ni “Bihemu”, kuko uretse n’ubujura bwamuranze na mbere y’uko ahunga uRwanda, no muri iyi nkuru mugiye kwiyumvira uburyo abo bantu yabagize ingwate, agamije kwereka shebuja Kayumba Nyamwasa ko yamuboneye abayoboke.

Mu bitabiriye ubutumire bwa Bihemu Benerugaba, harimo abasanzwe ari ibigarasha, bari banazi neza ikinamico Benerugaba na Kayumba Nyamwasa bateguye. Muri bo twavuga:
1. Serge Ndayizeye, umurenzamase wa Kayumba Nyamwasa n’umutwe w’iterabwoba RNC, akaba umuvuzanduru ku ngirwa radio ITAHUKA. Uyu ni “Ndio Bwana” wa Nyamwasa,dore ko icyo avuze uyu Ndayizeye asamira hejuru, boshye imbwa ibonye igufa.

2. Kabera Richard, mwene muzehe Kabera wigeze kuba Superefe wa Nyabisindu Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa. Ababyeyi ba Richard Kabera bacitse ururondogoro, kuko usanga bavuga ko bapfushije bahagaritse.
3. Innocent Nshunguyinka, witwara nk’umugaragu w’ibigarasha. Kimwe na bagenzi be bo mu kiryabarezi RNC, nta murongo agira, akurikira buhumyi amateshwa y’abandi banyamahano nkawe.

4. Bayigamba Ortence Gatera: Uyu mugore wigize inkunguzi ni mwene Bayigamba Adalbert, akaba mushiki wa Bayigamba Robert wabaye Minisitiri w’imikino. Bayigamba Ortence ni umukazana wa Faustin Twagiramungu, kuko Rukokoma ari sewabo w’umugabo we Gatera.

5. Rusagara Ignace: Uyu yari umwavoka mu Rwanda, aza guhungana na Benerugaba, babifashijwemo na Kayumba Nyamwasa. Aho batuka u Rwanda n’abayobozi barwo ntashobora kuhatangwa.

Aba ni bake tubashije kubabwira ariko urutonde rw’abari muri iyo mitingi ya RNC ni rurerure kandi turarufite.
Muri iyo mitingi harimo n’inkundabirori ziyiziye kuvumba, ariko n’ubwo tutabita ibigarasha, ni indangare kuko bitumvikana uko bitabiriye ibintu byateguwe na Patrick Benerugaba, cyane ko bose ntawe utazi ko asanzwe ari Bihemu wo ku rwego rwo ruhambaye.

Aha babuze kugira amakenga.
Uretse kwiyahuza ibiryo n’amayoga nk’abandi bose badafite ikindi bakora kibafitiye akamaro, abadasanzwe ari abagambanyi batunguwe no kumva ko hari”umusaza w’inkoramutima ya Patrick” wifuza kubagezaho ijambo.

Ibyari isabukuru byari bihindutse mitingi ya RNC. Nguko uko Kayumba Nyamwasa yahawe ijambo mu buryo bwa “Zoom”, maze si ugutaka Benerugaba arimonogoza!

Yavuze uburyo bamaze imyaka myinshi baziranye, ngo kuko banatangiye gukorana na Patrick Karegyeya akiriho. Nyamwasa yasobanuye uko Benerugaba yabashakiye abayoboke akiri no mu Rwanda, anahishura ko we ubwe ariwe wafashije Benerugaba na Ignace Rusagara n’imiryango yabo guhungira muri Amerika.

Abari aho barumiwe, cyane cyane ba bandi badasanzwe mu bigarasha cyangwa interahamwe. Bamwe muri bo banagize ubutwari bwo kubaza Benerugaba impamvu yababeshye ko ari ibirori by’isabukuru kandi ari ikoraniro rya politiki, igisubizo kirabura. Nguwo rero Patrick Benerugaba, utaravugisha ukuri kuva yavuka.

Patrick Benerugaba ubuzima bwe bwose bwaranzwe no guhemuka, ku buryo n’abo ba Nyamwasa na RNC batazatinda kubona ko bamwibeshyaho. Ntushobora kubara inshuro yafunzwe azira kwibisha intwaro mu mabanki anyuranye mu Rwanda, amakuru yizewe akavuga ko izo ntwaro yazihabwaga na Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya n’abandi bakoreraga mu kwaha kwa Nyamwasa.

Iyo yafatwaga yajyanwaga muri gereza, nyuma y’igihe runaka Kayumba Nyamwasa akamufunguza, yitwaje imbaraga yari afite mu Gihugu. Ibisa birasabirana, kabishywe banahuriye mu kiryabarezi cya RNC, kirirwa gisahura indangare ngo kiri ku rugamba rwo gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Mbere y’uko ava mu Rwanda Patrick Benerugaba yatetse imitwe ikomeye iranamuhira. Urugero ni inzu ye iri ku Kicukiro aho bita St Joseph, yatanzeho ingwate mu mabanki 4 yose, ibintu ubundi bitashobokera uwo ari we wese.

Banki zagiye kubimenya umujura yarageze muri Amerika keraaaa, zirihanagura nyine!

Ahunga, Patrick Benerugaba yajyanye n’umugore bafitanye abana benshi, ndetse n’irindi habara bakoranaga ubwo busambo, dore ko ngo ari naryo ryamufashaga guhisha ibyibano. Aho abera akaga, akigera muri Amerika yahise abipakurura uko ari babiri, atitaye ku mugore we wamwihanganiye mu bujura bwa hato na hato, akamugemurira afunze, amurerera abana ari mabuso.

Yamuhembye kumuharika, ubu Benerugaba yifitiye inshoreke yitwa Claire Kimenyi Gatorano, benshi bazi muri Minijust mbere y’uko nawe aboneza iy’ubuhungiro.

Dufite amakuru ko hari abantu baba no mu Rwanda bagifitanye ubucuti na Patrick Benerugaba. Hari abitwaza ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe nawe, ko bakomoka hamwe i Butamwa se, cyangwa ko biganye.

Nyamuneka murarye muri menge, Benerugaba atazabakorera ishyiga rishyushye. Baba abari mu Rwanda, baba n’abari mu mahanga, nimumenye ubwenge, mwitandukanye nawe, kuko n’abana be nta mpuhwe abagirira.

Ntimuzishinge ka karimi ke gashyushye, ejo mutazisanga mu mishanga ye mibisha, kandi ingaruka ntazabafasha kuzirengera. Muri make si umuntu!

Rushyashya izakomeza kubamenyera imigambi y’ibigarasha n’izindi nkoramahano, dore ko n’iyo bajya munsi y’ibuye tuba tuhafite imboni iduha amakuru atavangiye.

2021-12-29
Editorial

IZINDI NKURU

Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Editorial 22 Feb 2016
Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Editorial 22 Feb 2018
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Editorial 08 Oct 2018
Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Editorial 16 Sep 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru