Ni mu isindwe ryamaze iminsi 2 uhereye ku cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, aho Bihemu Patrick Benerugaba yari yatumiye Abanyarwanda mu rugo iwe, ahitwa Maine, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inacumbikiye Abanyarwanda benshi , cyane cyane abo mu mitwe idasobanutse.
Ubundi izina ryiza rya Patrick Benerugaba ni “Bihemu”, kuko uretse n’ubujura bwamuranze na mbere y’uko ahunga uRwanda, no muri iyi nkuru mugiye kwiyumvira uburyo abo bantu yabagize ingwate, agamije kwereka shebuja Kayumba Nyamwasa ko yamuboneye abayoboke.
Mu bitabiriye ubutumire bwa Bihemu Benerugaba, harimo abasanzwe ari ibigarasha, bari banazi neza ikinamico Benerugaba na Kayumba Nyamwasa bateguye. Muri bo twavuga:
1. Serge Ndayizeye, umurenzamase wa Kayumba Nyamwasa n’umutwe w’iterabwoba RNC, akaba umuvuzanduru ku ngirwa radio ITAHUKA. Uyu ni “Ndio Bwana” wa Nyamwasa,dore ko icyo avuze uyu Ndayizeye asamira hejuru, boshye imbwa ibonye igufa.
2. Kabera Richard, mwene muzehe Kabera wigeze kuba Superefe wa Nyabisindu Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa. Ababyeyi ba Richard Kabera bacitse ururondogoro, kuko usanga bavuga ko bapfushije bahagaritse.
3. Innocent Nshunguyinka, witwara nk’umugaragu w’ibigarasha. Kimwe na bagenzi be bo mu kiryabarezi RNC, nta murongo agira, akurikira buhumyi amateshwa y’abandi banyamahano nkawe.
4. Bayigamba Ortence Gatera: Uyu mugore wigize inkunguzi ni mwene Bayigamba Adalbert, akaba mushiki wa Bayigamba Robert wabaye Minisitiri w’imikino. Bayigamba Ortence ni umukazana wa Faustin Twagiramungu, kuko Rukokoma ari sewabo w’umugabo we Gatera.
5. Rusagara Ignace: Uyu yari umwavoka mu Rwanda, aza guhungana na Benerugaba, babifashijwemo na Kayumba Nyamwasa. Aho batuka u Rwanda n’abayobozi barwo ntashobora kuhatangwa.
Aba ni bake tubashije kubabwira ariko urutonde rw’abari muri iyo mitingi ya RNC ni rurerure kandi turarufite.
Muri iyo mitingi harimo n’inkundabirori ziyiziye kuvumba, ariko n’ubwo tutabita ibigarasha, ni indangare kuko bitumvikana uko bitabiriye ibintu byateguwe na Patrick Benerugaba, cyane ko bose ntawe utazi ko asanzwe ari Bihemu wo ku rwego rwo ruhambaye.
Aha babuze kugira amakenga.
Uretse kwiyahuza ibiryo n’amayoga nk’abandi bose badafite ikindi bakora kibafitiye akamaro, abadasanzwe ari abagambanyi batunguwe no kumva ko hari”umusaza w’inkoramutima ya Patrick” wifuza kubagezaho ijambo.
Ibyari isabukuru byari bihindutse mitingi ya RNC. Nguko uko Kayumba Nyamwasa yahawe ijambo mu buryo bwa “Zoom”, maze si ugutaka Benerugaba arimonogoza!
Yavuze uburyo bamaze imyaka myinshi baziranye, ngo kuko banatangiye gukorana na Patrick Karegyeya akiriho. Nyamwasa yasobanuye uko Benerugaba yabashakiye abayoboke akiri no mu Rwanda, anahishura ko we ubwe ariwe wafashije Benerugaba na Ignace Rusagara n’imiryango yabo guhungira muri Amerika.
Abari aho barumiwe, cyane cyane ba bandi badasanzwe mu bigarasha cyangwa interahamwe. Bamwe muri bo banagize ubutwari bwo kubaza Benerugaba impamvu yababeshye ko ari ibirori by’isabukuru kandi ari ikoraniro rya politiki, igisubizo kirabura. Nguwo rero Patrick Benerugaba, utaravugisha ukuri kuva yavuka.
Patrick Benerugaba ubuzima bwe bwose bwaranzwe no guhemuka, ku buryo n’abo ba Nyamwasa na RNC batazatinda kubona ko bamwibeshyaho. Ntushobora kubara inshuro yafunzwe azira kwibisha intwaro mu mabanki anyuranye mu Rwanda, amakuru yizewe akavuga ko izo ntwaro yazihabwaga na Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya n’abandi bakoreraga mu kwaha kwa Nyamwasa.
Iyo yafatwaga yajyanwaga muri gereza, nyuma y’igihe runaka Kayumba Nyamwasa akamufunguza, yitwaje imbaraga yari afite mu Gihugu. Ibisa birasabirana, kabishywe banahuriye mu kiryabarezi cya RNC, kirirwa gisahura indangare ngo kiri ku rugamba rwo gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Mbere y’uko ava mu Rwanda Patrick Benerugaba yatetse imitwe ikomeye iranamuhira. Urugero ni inzu ye iri ku Kicukiro aho bita St Joseph, yatanzeho ingwate mu mabanki 4 yose, ibintu ubundi bitashobokera uwo ari we wese.
Banki zagiye kubimenya umujura yarageze muri Amerika keraaaa, zirihanagura nyine!
Ahunga, Patrick Benerugaba yajyanye n’umugore bafitanye abana benshi, ndetse n’irindi habara bakoranaga ubwo busambo, dore ko ngo ari naryo ryamufashaga guhisha ibyibano. Aho abera akaga, akigera muri Amerika yahise abipakurura uko ari babiri, atitaye ku mugore we wamwihanganiye mu bujura bwa hato na hato, akamugemurira afunze, amurerera abana ari mabuso.
Yamuhembye kumuharika, ubu Benerugaba yifitiye inshoreke yitwa Claire Kimenyi Gatorano, benshi bazi muri Minijust mbere y’uko nawe aboneza iy’ubuhungiro.
Dufite amakuru ko hari abantu baba no mu Rwanda bagifitanye ubucuti na Patrick Benerugaba. Hari abitwaza ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe nawe, ko bakomoka hamwe i Butamwa se, cyangwa ko biganye.
Nyamuneka murarye muri menge, Benerugaba atazabakorera ishyiga rishyushye. Baba abari mu Rwanda, baba n’abari mu mahanga, nimumenye ubwenge, mwitandukanye nawe, kuko n’abana be nta mpuhwe abagirira.
Ntimuzishinge ka karimi ke gashyushye, ejo mutazisanga mu mishanga ye mibisha, kandi ingaruka ntazabafasha kuzirengera. Muri make si umuntu!
Rushyashya izakomeza kubamenyera imigambi y’ibigarasha n’izindi nkoramahano, dore ko n’iyo bajya munsi y’ibuye tuba tuhafite imboni iduha amakuru atavangiye.