Aya magambo anenga imyitwarire y’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, Antonio Guterres yayabwiye Televiziyo Mpuzamahanga ya ” Al Jazeera”, ubwo yerekanaga ko kubogama no kudashyira mu gaciro byatumye imyanzuro y’ako kanama idakemura ibibazo byugarije isi, nk’ibyo mu ntara ya Gaza, ibyo muri Sudan, UKraine n’ahandi henshi.
Koko rero, iyo usuzumye imikorere y’ako kanama, n’iya Loni yose muri rusange, usanga ari nk’urubuga ibihugu byo mu burasiraziba bw’isi byifotorezaho, ngo byerekane ko ari byo biyoboye isi. Nyamara nk’uko na Bwana Guterres abyivugira, amateka ya vuba atwereka ko ibyemezo bya Loni ari icyuka, kuko nta na hamwe byari byagira ikibazo bikemura.
Ibihugu byinshi ubu ntibigikangwa n’imyanzuro ya Loni. Abayobozi bashyira mu gaciro bakora ibiri mu nyungu z’abaturage babyo, bakarekera Loni mu magambo yo ” kwamagana” ashimisha gusa abanyurwa manuma.
Dore nk’ubu iyo urebye imyanzuro Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi kasohoye ku kibazo cy’intamabara iri muri Kongo, ntibigusaba kuba impuguke muri politiki mpuzamahanga ngo ubone ko iyo myanzuro ari icyuka, kuko yirengagije ibibazo nyakuri bizanatuma ahubwo iyo ntambara inarushaho gukomera, mu gihe byakomeza kurenzwa ingohe.
Ese ubundi iyo myanzuro yabura ite kubogama, kandi Loni ubwayo, ibinyujije mu ngabo zayo ziri muri Kongo, yitangarije ko nayo irwana ku ruhande rwa Leta y’icyo gihugu? Ibyemezo byayo ntaho bitaniye n’ibyafatwa na Tshisekedi!
Muri iyo myanzuro, Loni irasaba M23 guhagarika intambara, ndetse ikava mu mujyi wa Goma na Bukavu wigaruriye.
Loni ntivuga aho M23 izajya nimara kuva mu duce yigaruriye. Iki cyemezo kandi kiravuguruzanya n’igisaba ko impande zishyamiranye zijya mu biganiro. Bisobauye ko ibyo biganiro ari byo byakabaye biteganya ikizakurikiraho M23 nihagarika intambara, ikava no mu duce yafashe. Twibutsa kandi ko Loni ifatira imyanzuro ibihugu binyamuryango byayo, ko rero umutwe nka M23 udafite inshingano zo kubahiriza ibyo byemezo.
Loni kandi irategeka uRwanda “kuvana ingabo zarwo muri Kongo”. Ese uretse kugendera ku binyoma bya Kongo n’inkomamashyi zayo, Monusco, izo ngabo z’uRwanda ni zingahe, ziherereye hehe, zanyuze hehe ko hari itsinda ry’abasirikari n’impuguke mpuzamahanga rishinzwe kugenzura umupaka w’ibihugu byombi?
Perezida Kagame yakomeje kubaza abavuga ko uRwanda rufite ingabo muri Kongo, impamvu batekereza ko zagombye kuba ziriyo byanze bikunze. Na Loni rero yumva nta kuntu uRwanda rwaba rudafite abasirikari muri Kongo, kuko izi neza ko rufite impamvu yo kuzoherezayo. Kubikeka gusa ariko ntibihagije, byagombye guherekezwa n’ibimenetso ndashisikanywaho.
Ni byiza gusaba ko ubusugire bwa Kongo bwubahirizwa. Ariko se ubusugire bw’uRwanda bwo ko ntacyo iyo Loni ibuvugaho, izi neza ibisasu biraswa ku butaka bw’uRwanda bivuye muri Kongo, bigahitana Abanyarwanda benshi abandi bikabakomeretsa, imitungo yabo ikononekara? Ese kuri Loni amaraso y’Abanyarwanda nta gaciro afite nk’ay’abandi ivugira? Igisubizo dushatse twakiha, kuko n’ubundi Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Loni ihafite ibihumbi by’abasirikari.
Iyo Loni iza kuba ari abanyakuri bari kugaruka ku kibazo cy’abajenosideri ba FDLR bagitegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda, ndetse bakaba bafatanya na Leta ya Kongo kwica Abatutsi bo muri icyo gihugu. Nyamara, mu myanzuro yabo, nta na hamwe bamagana ibyo bikorwa bya FDLR, amagambo abiba urwango y’abategetsi ba Kongo, n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi b’Abakongomani.
Niba koko Loni ishaka ko ikibazo cya Kongo gikemuka, wasobanura ute ukuntu nta na hamwe mu myanzuro yayo ivuga ikibazo cy’Abatutsi b’Abanyekongo bahunze igihugu cyabo, ubu bakaba bagiye kumara imyaka hafi 30 mu nkambi zo mu bihugu birimo n’uRwanda. Iyo Loni yirengagiza ko guhonyora uburenganzira bw’abo bantu biri mu byatumye M23 ivuka.
Mu ntambara Leta ya Kongo irwana na M23, ikoresha abacancuro, bayifasha gutsemba abenegihugu. Kubera ko abo bacancuro bava mu bihugu by’Uburayi, binafite ijambo muri iyo Loni, ibyemezo byayo byirinze kwamagana Kongo yarenze ku mategeko n’amahame mpuzamahanga ahana ikoreshwa ry’abacancuro.
Leta ya Kongo yakwije intwaro mu baturage, ndetse ishyira abana mu mitwe y’abarwsnyi. Ibi n’ubqo bihabanye n’uburenganzira bwa muntu Loni yitwa ko ngo irengera, ntibyamagana, ahubwo ikamagana kuba bararasiwe ku rugamba nk’abandi barwanyi bose.
Ubuyobozi nw’uRwanda bwasobanuye bihagije ko imyanzuro n’ibikangisho bidafite agaciro kurusha ubuzima bw’Abanyarwanda. Bagaragaje rero ko uRwanda ruzakomeza ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo, zitagize icyo zibangamiyeho ibihugu by’abaturanyi.
Biramenyerewe ko Loni yitwara nk’ishaka ko ibibazo bya Kongo biba agatereranzamba. Murabizi ifite abasirikari hafi 20.000 bamaze imyaka isaga 20 muri Kongo kandi aho kugarura amahoro, ahubwo arushaho kuba kure nk’ukwezi. Imibare yerekana ko Monusco ikoresha amamiliyari y’amadolari buri mwaka, bikumvikana rero ko ba rusahuriramunduru batakwifuza ko Kongo itekana.
Izo ndonke abakozi ba Loni bavana muri Kongo ni nazo zituma bategura ibyegeranyo biharabika uRwanda, kugirango bahakwe ku butegetsi bwa Kinshasa. Nyamara kugoreka ukuri ngo ushimishe Tshisekedi, ntacyo bifasha Kongo, ahubwo bituma idashakirwa ibisubizo, bishingiye ku mpamvu nyakuri zitera ibibazo.
Gusa Loni nayo irabizi ko ibyemezo byayo ari icyuka, kuko ntawe bigicira ishati