Perezida Uhuru Kenyatta avuga yuko abarwanyi bo muri Somalia ba Al-Shabab bagomba kuzishyura, kandi ku giciro gihenze cyane, kubera abasirikare ba Kenya baherutse kwicwa n’uwo mutwe.
Ejo avugira kuri radio y’igihugu, Kenyatta yatangaje yuko ingabo za Kenya zirimo zishakisha imibiri y’abasirikare ba Kenya bishwe n’uwo mutwe ngo bazanwe mu gihugu gushyingurwa mu cyubahiro, naho inkomere zivurwe. Anashimangira yuko uwo mutwe wa Al-Shabab ubu ugiye gukubitwa by’intangarugero.
Abarwanyi ba Al-Shabab bateye inkambi y’abasirikare ba Kenya bari mu mutwe wa Afurika yunze ubumwe (AU) woherejwe kugarura amahoro muri Somalia. Ibindi bihugu bifite ingabo muri uwo mutwe nyafurika ni Uganda, Burundi na Ethiopia.
Abo basirikare ba Kenya biciwe mu ntara ya Gedo iri mu majyepfo ya Somalia mu mujyi wa El-Adde. Umubare w’abasirikare ba Kenya baguye muri icyo gitero cyakozwe kuwa gatanu w’igishize ntabwo uramenyekana, ariko umutwe wa Al-Shabab ukavuga yuko abarwanyi bawo bishe abasirikare ba Kenya basaga 100.
Perezida Uhuru Kenyatta
Kenyatta aravuga ibyo guhana by’intangarugero abarwanyi ba Al-Shabab mu gihe abasirikare ba Kenya bongeye kwigarurira umujyi wa El-Adde, ariko amakuru agahamya yuko uwo mujyi abanyakenya bawufashe nta mirwano ahubwo ari uko Al-Shabab yari yawuvuyemo ku bushake bwayo, yigira mugiturage kiri hafi !
Niba rero ibyo guhana yihanukiriye Al-Shabab, Kenyatta abihera kuri ibyo by’ingabo ze kwigarurira umujyi wa El-Adde abikore azi neza yuko zawufashe ari uko Al-Shabab yihitiyemo kuwurekura, kandi abikore anibuka ibyo uwo mutwe umaze igihe ukorera igihugu cya Kenya.
Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab
Muri 2013 uwo mutwe wa Al-Shabab wigaruriye inyubako y’isoko muri Nairobi (Westgate Mall) iwiciramo abantu 67, mu minsi isaga ibiri abo bicanyi bayo bahamaze. Nyuma gato abarwanyi ba Al-Shabab na none bateye muri Kenya kuri iniverisite ya Garissa bahicira abanyeshuli n’abandi bakozi b’icyo kigo bagera ku 150.
Al-Shabab rero irakomeye cyane. Kuyirwanya ngo irandukane n’imizi birasaba ubwenge n’ubuhanga buhanitse kurusha imbaraga zakoreshwa n’ingabo za Kenya !
Kayumba Casmiry