• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Editorial 08 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 hakinwaga umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda, Primus National League, mu mikino yaraye ibaye ikipe ya AS Kigali ikomeje urugendo rwayo rwo kwitwara neza kuko kugeza ubu yujuje umukino wa gatatu itsinze, ni mu gihe kandi Police FC yo yagiye gutsindira Musanze iwayo.

Duhereye ku mukino wabereye mu mujyi wa Kigali kuri Sitade Amahoro i Remera, ikipe y’abanyamujyi yari yakiriye ikipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu mu ntara y’i Burengerazuba, muri uyu mukino wo mu itsinda rya C ikipe ya As Kigali niyo yatangiye neza uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 26 w’umukino rutahizamu wayo w’Umurundi Hussein Tchabalala nibwo yafunguye amazamu.

Iyi kipe yari mu rugo yakomeje kwitwara neza ndetse mu minota ine yakurikiyeho yahise itsinda ikindi gitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Tchabalala wagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mukino nubwo yanyuzagamo agahusha bimwe mu bitego benshi barebaga uyu mukino bari baziko ashobora kubitsinda.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ikipe ya AS Kigali iyoboye ku bitego bibiri ku busa, gusa bavuye ku ruhuka ubwo hari ku munota wa 64 rutahizamu wa Etincelles Ibrahim Hassan yatsinze igitego kimwe cyo kwishyura, ari nako umukino warangiye ari ibitego bibiri bya AS Kigali kuri kimwe cya Etincelles.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya AS Kigali byatumye ikomeza kuyobora iri tsinda n’amanota 9 kuko imikino yayo yose yayitsinze uko ari itatu imaze gukina, naho ikipe ya Etincelles yo iheruka guhabwa umutoza Bizimungu Alli mu gihe cy’amezi abiri iri ku mwanya wa nyuma aho kugeza ubu nta nota na rimwe ifite ikaba irimo umwenda w’ibitego icyenda.

Muri iri tsinda rya C kandi ikipe ya Musanze FC itozwa na Seninga Innocent yaraye itsindiwe mu rugo n’ikipe ya Police FC igitego kimwe ku busa, iyi kipe itozwa na Harangingo Francis yo yatsindiwe na Harerimana Obed uzwi nka Drogba wakinaga n’ikipe yahozemo mbere y’uko aza muri Police FC.

Indi mikino yaraye ibaye ni iyo mu itsinda rya D, ikipe ya Marines FC yari yakiriye Mukura VS i Rubavu maze amakipe yombi anganye ubusa ku busa, ni mu gihe kandi i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yatsinze ikipe ya Espoir ibitego bibiri ku busa.

Kugeza ubu muri iri tsinda ikipe ya Espoir iyoboye n’amanota atandatu, Marines na Sunrise zinganya amanota ane naho ikipe ya Mukura VS yo ifite amanota abiri.

Kuri uyu wa gatandatu imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza aho imikino ikinwa mu buryo bukurikira:

Gasogi United Vs Kiyovu SC

Bugesera FC VS APR FC

Rutsiro FC VS Rayon Sports

Gorilla FC VS AS Muhanga

 

 

 

 

 

 

 

 

 

2021-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Editorial 28 Jul 2021
AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Editorial 30 Aug 2024
Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Editorial 17 Sep 2018
Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Editorial 06 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga
ITOHOZA

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga

Editorial 04 Nov 2017
Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe  mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Editorial 20 Feb 2018
Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda
ITOHOZA

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Editorial 08 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru