• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Aloys Ntiwiragabo ari mu bantu bahinduye Rouen indiri y’Interahamwe, Ingabire Victoire niho yaherewe amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009
Aloys Ntiwiragaba na Ingabire Victoire

Aloys Ntiwiragabo ari mu bantu bahinduye Rouen indiri y’Interahamwe, Ingabire Victoire niho yaherewe amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Editorial 28 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yuko Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Theo Englebert atangaje inkuru mu kinyamakuru Mediapart igaragaza ko Maj Gen Aloys Ntiwiragabo wari ukuriye iperereza ry’ingabo zatsinzwe zikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba n’umuyobozi mukuru wa mbere wa FDLR yibereye mu nkengero z’umurwa mukuru w’Ubufaransa, Paris, uyu munyamakuru yongeye kugaruka ku uruhare rwa Ntiwiragabo mu guhindura umugi wa Rouen indiri y’interahamwe.

Ubwo Leta y’Abatabazi yatsindwaga, bamwe mu bayobozi bayo bahise bahungira mu gihugu cy’Ubufaransa ariko by’umwihariko umugi wa Rouen wabanje guturwamo n’umuryango wa Sebukwe wa Ntiwiragabo. Mu bibanze habanje gutura Jean de Dieu Ngabonziza , muramu wa Aloys Ntiwiragabo yahageze muri 1998 ahabwa icyemezo cyo gutura mu Bufaransa nuko nyuma ashinga ishyirahamwe ryitwa Association des Rwandais de Normandie (ARN). Nyuma iri shyirahamwe ryahinduye izina ryitwa l’Association pour la promotion de la culture rwandaise (APCR).  Mu myaka ya 2000, abari bungirije Maj Gen Ntiwiragabo bakiriwe na muramu we nuko Rouen itangira gutyo kuba indiri ya FDLR.  Nibwo uwo mugi waje guturamo Col Augustin Munyakayanza, wari ukuriye ingabo za FDLR muri Congo Brazzaville ndetse na Emmanuel Ruzindana wari Komiseri ushinzwe ibya politiki muri FDLR.

Ku ifoto iri hasi haragaraga abacurabwenge bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Hutu Pawa ariko babarizwa mu mitwe itandukanye aribo Emmanuel Ruzindana, Christophe Hakizabera, Chaste Gahunde, Jean Mpambara, Jean de Dieu, Ngabonziza, Thomas Nahimana  na Jean-Baptiste Kabanda.

Nkuko ikinyamakuru Le Poulpe cyabitangaje, cyabashije kubona inyandiko z’abantu basaga 54 b’Abanyarwanda bose bibumbiye muri iriya mitwe cyangwa amashyaka yimakaza Hutu-Power basaba ibyemezo byo gutura muri perefegitura ya Rouen cyangwa se basaba ubwenegihugu. Mu batuye Rouen, ubu harimo batatu bakurikiranwe n’Ubutabera harimo Dr Charles Twagira, Interahamwe kabombo yari ku isonga mu bwicanyi bw’Abatutsi bari kuri Stade Gatwaro ku Kibuye, Home St Jean, mu bitaro bya Kibuye ndetse no mu Bisesero.

Undi ruharwa wa kabiri utuye I Rouen ukurikiranwe n’ubutabera bw’Ubufaransa ni Claude Muhayimana, wari interahamwe agatwara n’izindi kwica abatutsi hirya no hino muri Kibuye. Uwa gatatu ukurikiranweho ubutabera ni Michael Bakuzukundi akaba yarageze mu Bufaransa avuye muri Kameruni.

Mu bucukumbuzi kandi  Englebert yakoze,  ku ikubitiro i Rouen habanje gutura umugore wa Felicien Kabuga ariwe Josephine Mukazitoni ndetse n’umukobwa wa Habyarimana witwa Marie Merci Habyarimana nawe yarahatuye ari umunyeshuri nyuma haba ikoraniro ry’imiryango y’abambari ba Jenoside bari mu manza I Arusha. Nyuma haje gutura Issa Nyabyenda nawe wahunze ubutabera wari Umwanditsi Mukuru wa Kangura.

Ingabire Victoire nawe ntiyahatanzwe kuko ahisanga. Mu nama yabereye  I Barcelona ihuza Ingabire Victoire na FDLR, Rouen yari ihagarariwe na Ruzigana ndetse na Hakizabera. Ndetse Ingabire yahisemo kunyura Rouen kugira ngo abone amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009. Mu bakiriye I Rouen harimo na Augustin Munyakayanza wari uzwi nka Col Romeo muri FDLR akaba ari nabo bakomeza kwangiza isura ya Leta y’u Rwanda mu izina rya Ingabire no guhakana Jenoside.

Rouen ni umwe mu migi igararagaza uburyo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhunga ubutabera ndetse bagahishirana, nkuko bigaragara muri Zambiya, Malawi, Mozambike n’ahandi.

2020-07-28
Editorial

IZINDI NKURU

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Editorial 31 Aug 2022
Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Editorial 25 Dec 2017
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Editorial 04 Oct 2024
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Editorial 20 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Editorial 08 Jun 2018
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU  i Addis Ababa
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Editorial 28 Jan 2017
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Editorial 29 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru