Nyuma yuko Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Theo Englebert atangaje inkuru mu kinyamakuru Mediapart igaragaza ko Maj Gen Aloys Ntiwiragabo wari ukuriye iperereza ry’ingabo zatsinzwe zikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba n’umuyobozi mukuru wa mbere wa FDLR yibereye mu nkengero z’umurwa mukuru w’Ubufaransa, Paris, uyu munyamakuru yongeye kugaruka ku uruhare rwa Ntiwiragabo mu guhindura umugi wa Rouen indiri y’interahamwe.
Ubwo Leta y’Abatabazi yatsindwaga, bamwe mu bayobozi bayo bahise bahungira mu gihugu cy’Ubufaransa ariko by’umwihariko umugi wa Rouen wabanje guturwamo n’umuryango wa Sebukwe wa Ntiwiragabo. Mu bibanze habanje gutura Jean de Dieu Ngabonziza , muramu wa Aloys Ntiwiragabo yahageze muri 1998 ahabwa icyemezo cyo gutura mu Bufaransa nuko nyuma ashinga ishyirahamwe ryitwa Association des Rwandais de Normandie (ARN). Nyuma iri shyirahamwe ryahinduye izina ryitwa l’Association pour la promotion de la culture rwandaise (APCR). Mu myaka ya 2000, abari bungirije Maj Gen Ntiwiragabo bakiriwe na muramu we nuko Rouen itangira gutyo kuba indiri ya FDLR. Nibwo uwo mugi waje guturamo Col Augustin Munyakayanza, wari ukuriye ingabo za FDLR muri Congo Brazzaville ndetse na Emmanuel Ruzindana wari Komiseri ushinzwe ibya politiki muri FDLR.
Ku ifoto iri hasi haragaraga abacurabwenge bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Hutu Pawa ariko babarizwa mu mitwe itandukanye aribo Emmanuel Ruzindana, Christophe Hakizabera, Chaste Gahunde, Jean Mpambara, Jean de Dieu, Ngabonziza, Thomas Nahimana na Jean-Baptiste Kabanda.
Nkuko ikinyamakuru Le Poulpe cyabitangaje, cyabashije kubona inyandiko z’abantu basaga 54 b’Abanyarwanda bose bibumbiye muri iriya mitwe cyangwa amashyaka yimakaza Hutu-Power basaba ibyemezo byo gutura muri perefegitura ya Rouen cyangwa se basaba ubwenegihugu. Mu batuye Rouen, ubu harimo batatu bakurikiranwe n’Ubutabera harimo Dr Charles Twagira, Interahamwe kabombo yari ku isonga mu bwicanyi bw’Abatutsi bari kuri Stade Gatwaro ku Kibuye, Home St Jean, mu bitaro bya Kibuye ndetse no mu Bisesero.
Undi ruharwa wa kabiri utuye I Rouen ukurikiranwe n’ubutabera bw’Ubufaransa ni Claude Muhayimana, wari interahamwe agatwara n’izindi kwica abatutsi hirya no hino muri Kibuye. Uwa gatatu ukurikiranweho ubutabera ni Michael Bakuzukundi akaba yarageze mu Bufaransa avuye muri Kameruni.
Mu bucukumbuzi kandi Englebert yakoze, ku ikubitiro i Rouen habanje gutura umugore wa Felicien Kabuga ariwe Josephine Mukazitoni ndetse n’umukobwa wa Habyarimana witwa Marie Merci Habyarimana nawe yarahatuye ari umunyeshuri nyuma haba ikoraniro ry’imiryango y’abambari ba Jenoside bari mu manza I Arusha. Nyuma haje gutura Issa Nyabyenda nawe wahunze ubutabera wari Umwanditsi Mukuru wa Kangura.
Ingabire Victoire nawe ntiyahatanzwe kuko ahisanga. Mu nama yabereye I Barcelona ihuza Ingabire Victoire na FDLR, Rouen yari ihagarariwe na Ruzigana ndetse na Hakizabera. Ndetse Ingabire yahisemo kunyura Rouen kugira ngo abone amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009. Mu bakiriye I Rouen harimo na Augustin Munyakayanza wari uzwi nka Col Romeo muri FDLR akaba ari nabo bakomeza kwangiza isura ya Leta y’u Rwanda mu izina rya Ingabire no guhakana Jenoside.
Rouen ni umwe mu migi igararagaza uburyo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhunga ubutabera ndetse bagahishirana, nkuko bigaragara muri Zambiya, Malawi, Mozambike n’ahandi.