1. BURI WESE AGIRA INTEGE NKE
Imana niyo itagira intege nke
Buri rurabo rwa roza rugira amahwa yarwo. Nutumbira cyane intege nke z’uwo mwubakanye ntushobora kunezezwa na cya kindi afitemo imbaraga
2. BURI WESE AGIRA AMATEKA
Si malayika bityo wikomeza gucukumbura ahashize he. Icyingenzi ni ubuzima mubanyeho none. Ibyarangiye byarabaye. Babarira wibagirwe. Ibyahise ntacyo wabihinduraho. Ita Ku bya none n’ejo hazaza
3. BURI RUGO RUGIRA IBYARWO
urugo si uburiri bw’indabo z’iroza. Urugo wabonyemo ibyiza hari ibikomeye ruba rwaranyuzemo byaka umuriro. Urukundo nyakuri rugaragarira mu bigeragezo
Rwanirira urugo rwawe
Nambana n’uwo mwashakanye mu gihe mugeragezwa. Wibuke ko ariyo ndahiro mwakoze musezerana.
4. BURI RUGO HARI IBYIZA RUGERAHO
Wigereranya urugo rwawe n’izabandi. Ntibyahwana rwose, zimwe zishobora kuba zarabarenze izindi zibari inyuma.
Mu kwigabanyiriza ibibazo (iteshamutwe) mu rugo, ihangane, kora cyane mu gihe cyawe. Ibyo mwiyifuriza mu rugo bizageraho bibe.
5. KWUBAKA URUGO NI UGUTANGIZA URUGAMBA
Iyo mushinze urugo, ugomba gutangiza intambara irwanya abanzi b’urugo
Bamwe muri abo banzi ni:
Ubutamenya (kutita Ku bintu)
Kudasenga, kutababarira, ubuhehesi, gukururwa n’abandi, gushukwa, gukubita umugore, urukundo ruke, kwiyenza, ubunebwe, gutandukana nawe. Itegure rero guhangana nabyo urwanirira ubusugire bw’urugo
6. NTA RUGO NGENDERWAHO
Nta rugo rw’intangarugero muri byose. Urugo rudusaba gukora n’ubushake neza kandi buri munsi. Urugo twarugereranya n’imodoka igira akongeramuvuduko amavuta yako n’agasohoramwotsi iyo bititaweho
Imodoka ipfira mu nzira igatamaza abayirimo. Benshi muri twe turangwa no kutita Ku rugo. ESE nawe ni uko? Niba urimo. Ndakwinginze ita Ku rugo rwawe.
7. IMANA ISHOBORA KUBA ITARAGUHAYE UWO WIFUZA NEZA NEZA
Imana yamuguhaye adatuganye ngo umugire uko wamwifuzaga. Niba warashakaga ukunda gusenga akaba atabikunda cyane. Mu Rukundo. Sengana nawe umutere umwete. Bizageraho bize.
8. KUBAKA URUGO NI UKWEMERA INGARUKA
Ntiwamenya ibizaba mu rugo rwawe, ubuzima bushobora guhinduka. Ugomba kubyakira mukanabiganiraho ngo mubyumvikaneho.
Mushobora kubura urubyaro.
Ashobora kubyibuha cyane utabikunda.
Ashobora kubura akazi bikaba ngombwa ko ari wowe wenyine utunga urugo igihe kirekire. Ihangane niba Imana iri mu ruhande rwanyu, hari Umunsi muzaseka.
9. KWUBAKA URUGO SI IBY’IGIHE GITO NI IBY’ITEKA
Urugo ni ukwiyemeza burundu, urukundo ni ubushishi (colle) bufatanya abubakanye.
Ubutane butangirira mu bitekerezo. Ntukabitekereze. Ntuzanamukangishe gutaana. Haranira kubana nawe mu rugo. Imana yanga ubutane.
10. BURI RUGO HARI ICYO RUSABWA
Urugo ni nka konti muri banki. Amafaranga wabikijemo niyo ubikuza. Niba nta rukundo, amahoro, no kwitanaho (care) washyize mu rugo. Ntutegereze urugo rwiza.
Nta Rukundo rwizana, urukundo rutera gutanga no kwitanga
Umwami wacu Yezu Kristu aduhe Ubuntu n’ubwenge bwo kwubaka ijuru rito mu rugo.
Muhabwe umugisha.
Source : Inshuti z’abarinzi group