• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal

Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal

Editorial 06 Jul 2024 Amakuru, IMIKINO

Rayon Sports yatangiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2024/25 yitabiriwe n’abakinnyi 20 bagaragayemo batandatu bashya batarimo Omborenga Fitina wari utegerejwe na benshi.

Iyi myitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 mu Nzove iyoborwa n’Umutoza Rwaka Claude usanzwe utoza Ikipe y’Abagore.

Abakinnyi bashya bakoze imyitozo barimo Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier ‘Seif’, umunyezamu Ndikuriyo Patient, Ndayishimiye Richard, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ ndetse na Ishimwe Fiston wahoze muri AS Kigali utarasinya amasezerano.

Abasanzwe bakoze barangajwe imbere na Aruna Majaliwa, umunyezamu Khadim Ndiaye, Serumogo Ally, Iraguha Hadji, Iradukunda Pascal, Ganijuru Elie, Bugingo Hakim na Kanamugire Roger. Ni mu gihe abandi ari abana bato iyi kipe yazamuye.

Umukinnyi mushya Gikundiro yakuye mu Amagaju, Rukundo Abdul Rahman wishimiwe n’abafana yatangaje ko yisjimiye kuba mu ikipe ikomeye ndetse ko bazitwara neza uyu mwaka.

Ati “Turashaka ko uyu mwaka dukora ikintu gikomeye kuko turi ikipe nziza. Rayon Sports ni ikipe ikomeye izwi muri Afurika rero turifuza kugera ku ntego yacu nkuru yo gutwara igikombe.”

Niyonzima Olivier ‘Seif’ wasubiye muri Murera yatangaje ko intego ari ukwegukana Igikombe cya Shampiyona nk’ibisanzwe.

Ati “Nijeje abafana ba Rayon sports ko nzashyiramo imbaraga zanjye zose kugirango igire aho igera ari nako nanjye nifasha muri rusange kuzamura urwego rwanjye.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko abakinnyi batabonetse barimo Omborenga Fitina, Muhire Kevin, Nsabimana Aimable na Rudasingwa Prince bazakorana n’abandi imyitozo guhera mu mpera z’iki cyumweru.

Gikundiro itarava ku isoko itangaza ko ikomeje kwiyubaka bityo abakunzi bayo bakomeza kwitega amasura mashya kuko yamaze kwemeza ko yasinyishije umunya Senegal Omar Gnign ukina yugarira. 

Nyuma yo kugira umwaka w’imikino mubi ushize, iyi kipe yahize kongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itanu ishize.

2024-07-06
Editorial

IZINDI NKURU

The Ben aratangaza  ko we na Meddy bahisemo gusigara muri Amerika ku mpamvu zabo bwite

The Ben aratangaza ko we na Meddy bahisemo gusigara muri Amerika ku mpamvu zabo bwite

Editorial 25 Dec 2016
Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Editorial 09 Oct 2018
Antoine Hey yatangaje 11 babanza mu kibuga  Amavubi acakirana na Sudani kuri uyu wa gatandatu

Antoine Hey yatangaje 11 babanza mu kibuga Amavubi acakirana na Sudani kuri uyu wa gatandatu

Editorial 06 Jan 2018
Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Editorial 05 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buyapani: Abasaga 100 bishwe n’umwuzure, abandi benshi baburirwa irengero
HIRYA NO HINO

U Buyapani: Abasaga 100 bishwe n’umwuzure, abandi benshi baburirwa irengero

Editorial 09 Jul 2018
Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza
Amakuru

Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Editorial 18 Nov 2020
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Editorial 12 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru