Nyuma yaho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ivuye muri Tanzania gukina umukino ubanza wo guhatanira itike yo gukina imikino y’igikombe cy Afurika ku makipe y’ibihugu akoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyoza z’iwabo, kuri iki cyumweru yatangiye imyitozo kuri Sitade ya Huye.
Iyi myitozo yabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yo mu ntara y’amajyepfo yitegura gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 3 Nzeri 2022, ni nyuma y’umukino wabaye kuwa gatanu w’icyumweru gishize warangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi.
Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino wo kwishyura, umutoza w’Amavubi Carlos Alos yahisemo ko imyiteguro yabera ku kibuga bazakiniraho na Ethiopie, icyo kibuga kikaba ari icya sitade ya Huye.
Iyi Sitade Mpuzamahanga ya Huye igiye kwakira umukino wayo wa mbere nyuma yaho CAF yari yandikiye u Rwanda babwirwa ko nta sitade ihari yakwakira imikino mpuzamahanga, bityo Minisiteri ya Siporo ikaba yarahisemo ko iyi sitade ariyo yavugururwa ikajya yakira iyi mikino.