Kuri uyu wa Gatanu tariki 15/04/2022 mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ESEKI), hasojwe umwiherero wari ugamije gutoranya abakinnyi bazashyirwa mu ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20.
Ni umwiherero n’imyitozo byitabiriwe n’abakinnyi 42 barimo 21 batarengeje imyaka 18 ndetse na 21 batarengeje imyaka 20.
Zimwe mu mpavu z’uyu mwiherero ni ugutegura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera i Nairobi muri Kenya kuva 24 kugera 30/07/2022, rikazahuza amakipe yo mu karere ka Gatanu k’imikino Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 ndetse n’abatarengeje imyaka 20.
Aya makipe yombi kandi ari kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’icy’abarengeje imyaka 20 byose bizabera mu Rwanda mu kwezi kwa 08/2022, aho nyuma y’uyu mwiherero abashimwe n’abatoza bazakora indi myitozo mu minsi iri imbere mbere yo kwerekeza muri Kenya.
Muri iki gihe cy’imyitozo, aba bakinnyi basuwe na Perezida wa Federasiyo ya Handball mu Rwanda Twahirwa Alfred, n’Umunyamabanga mukuru Tuyisenge Pascal.
Basuwe kandi n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier arabaganiriza kandi ababwira ko Minisiteri ya Siporo izakomeza kubaba hafi muri aya marushanwa bari gutegura.
Mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize aya makipe yombi bitabiriye ikiganiro cyahuje urubiruko rwo mu mu murenge wa Ruhango, baganirizwa ku mateka ya Jenoside, babasha no kubaza ibibazo ndetse banatanga ibitekerezo.
Iyi myitozo yayobowe n’abatoza batatu ari bo Bagirishya Anaclet watozaga abatarengeje imyaka 20, Mudaharishema Sylvestre watozaga abatarengeje imyaka 18, ndetse na Unjima Albert watozaga abanyezamu.