Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022, kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills habereye irushanwa ryari rifite inyito ya ‘Mako Sharks Sprint Gla’. Irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere.
Iri rushanwa ryateguwe n’Ikipe ya ‘Mako Sharks’ isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali kuri iyi Pisine, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 144, barimo 86 barushanyijwe mu kiciro cy’abagore na 68 mu bagabo, bombi bari bahagarariye amakipe arindwi (7) agizwe na; Mako Sharks Swimming Club, Les Dauphins Swimming Club, Rwesero Swimming Club, Cercle Sportif de Kigali Swimming Club, Mount Kenya Swimming Club, Cercle Sportif de Karongi Swimming Club na Vision Jeunesse Nouvelle Swimming Club.
Nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yari yahawe aya makipe, ku isaha y’isaa Tatu (09:00) za Mugitondo ryari ritangiye, rikaba ryasojwe saa cumi (16:00) z’Umugoroba.
Muri ibi byiciro uko ari bibiri (abagore n’abagabo), abitabiriye iri rushanwa buri mukinnyi yose ku giti cye, haza kwiyongera no koga kw’abakinnyi bagize ikipe, ibizwi nka Relay.
Muri Relay (koga nk’Ikipe), buri kipe yakoreshaga abakinnyi babiri (2) mu kiciro cy’abagabo na babiri (2) b’abagore.
Inyoga abitabiriye iri rushanwa barushanyijwemo, ni inyogo enye (4) arizo; FreeStyle, Breaststroke, Backstroke na Relay yakinnwe mu kiciro cy’amakipe.
Ku ikubitiro, iri rushanwa ryatangiriwe ku kiciro cy’abakinnyi bari munsi y’imyaka 9-10, aho aba bakinnye metero 25 (25m) FreeStyle, rikaba ryasojwe na Relay, aho abakinnyi bayikinnye intera ihwanye na metero 100 (100m).
Uretse ibi byiciro bya metero 25 n’i 100, nk’uko bisanzwe mu gusiganwa intera ngufi ibizwi nka Sprint (Sipurinti) muri uyu mukino, n’intera ireshya na metero 50 nayo ntabwo yirengagijwe, aba bakinnyi bayikinnye bitewe n’ibyiciro by’imyaka bari barimo.
Ubwo hasozwaga ku mugaragaro iri rushanwa rishya ryashyizweho n’Ikipe ya Mako Sharks aho yanatangaje ko inifuza ko ryazajya rikinwa buri uko Umwaka utashye, abahize abandi bahawe imidali ndetse hanatangwa n’ibikombe ku makipe 3 yahize ayandi nyuma yo gukusanya amanota yagiye agira hashingiwe ku byiciro barushanyijwemo n’umubare w’abakinnyi buri Ikipe yari ifite.
Mu kiciro cy’abagabo, Umukinnyi wahize abandi yabaye Maniraguha Eloi wa Mako Sharks, mu gihe mu bagore (Abakobwa), uwahize abandi yabaye Omoro Saniyah nawe ukinira ikipe ya Mako Sharks.
Mu kiciro cy’amakipe, ku umwanya wa gatatau wegukanywe n’ikipe y Vision Jeunesse Nouvelle, yagize amanota 713.
Umwanya wa kabiri wegukanywe n’ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, yagize amanota 879, mu gihe umwanya wa mbere ari nawo wahembwe nk’uwikipe yegukanye iri rushanwa ‘Mako Shakrs Sprint Gla’ wegukanywe n’ikipe ya Mako Sharks, yagize amanota 3,232.
Twakubutsa iri rushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Naba Limited (Ltd) ndetse n’abandi batandukanye.
Uretse abayobozi b’amakipe yari yaje guhiganwa, ryanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, ba Visi Perezida bombi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Uzabakriho Innocent na Jean Sauveur ndetse n’abandi bayobozi banyuranye.