• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Editorial 04 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura imikino yo guhatanira igikombe cy’isi cya 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yateguye imikino ibiri ya gishuti aho yatumiye ikipe y’igihugu ya Central Africa, mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze ibitego bibiri ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, ni ibitego bibiri byatsinzwe na myugariro Rwatubyaye Abdoul ndetse na kapiteni Tuyisenge Jacques.

Mu ntangiro z’uyu mukino u Rwanda rwabonye penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe rutahizamu Byiringiro Lague umusifuzi wo muri Kenya ahita tanga penaliti yaje guterwa na Tuyisenge Jacques ariko ntiyayinjiza kuko yayiteye hejuru y’izamu.

Nyuma uyu mukino ubwo wakomezaga, Amavubi yaje gukorerwa ikosa, Imanishimwe Djabel ahana ikosa maze Rwatubyaye Abdoul abonera ikipe y’igihugu igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 29, icyo gitego kimwe akaba ari nacyo cyatandukanyije impande zombi bajya ku ruhuka u Rwanda ruyoboye ku gitego kimwe ku busa bwa Centre Africa.

Bavuye ku ruhuka, umutoza Mashami Vincent yakoze zimwe mu mpinduka zo guhindura bamwe mu bakinnyi harimo Nishimwe Blaise wa Rayon Sport yafashije Amavubi kubina igitego cya kabiri, ni nyuma yo gucenga abakinnyi b’inyuma b’ikipe ya Central Africa maze ahereza umupira Tuyisenge nawe wacenze umukinnyi w’inyuma aboneza umupira mu rucundura, bityo haboneka igitego cya kabiri ubwo hari ku munota wa 69.

Icyo gitego cya kabiri cy’u Rwanda ninacyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino ubanza dore ko hateganyijwe undi mukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki ya 7 Kamena 2021, ni umukino uzabera ku Sitade amahoro ku isaha ya saa cyenda.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

 

Amavubi: Buhake Clément Twizere(GK), Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Samuel Gueulette, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge (C).

Centre Afrique: Samolah Elvis(GK), Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Kondogbia Geoffrey (C), Zahibo Wilfried, Yangao Flory na Yapende Marc

2021-06-04
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Editorial 23 Feb 2025
Komisiyo ya AU yabonye  umuyobozi mushya usimbura Dr Zuma

Komisiyo ya AU yabonye umuyobozi mushya usimbura Dr Zuma

Editorial 30 Jan 2017
FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

Editorial 30 Aug 2023
Mu mukino wa gishuti Amavubi yatsinze iya Sudan 1-0, FERWAFA na Muhadjiri basaba imbabazi

Mu mukino wa gishuti Amavubi yatsinze iya Sudan 1-0, FERWAFA na Muhadjiri basaba imbabazi

Editorial 20 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi
INKURU NYAMUKURU

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Editorial 18 Aug 2020
Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye

Editorial 26 May 2017
Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 16 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru