• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Editorial 23 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, SHOWBIZ, UBUKERARUGENDO

Kuri iki cyumweru nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye ibyamamare  byitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards and Festival 2023’, byari bimaze iminsi bibera mu mujyi wa Kigali abizeza ko u Rwanda ari mu rugo kuko rwiteguye kubakira isaha iyo ari yo yose.

Uku guhura kwabereye muri Village Urugwiro nyuma y’igihe gito hatanzwe ibihembo ku bahanzi b’abanyafurika bitwaye neza, ni ibihembo byari byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023.

Ni ibihembo byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye ndetse byanatahanye ibihembo mu byiciro bitandukanye byari byateguwe na Trace.

Aba bahunzi bahanzi bahuye n’umukuru w’igihugu bari barangajwe imbere na Olivier Laouchez, uyu akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Trace Group.

Mu mashusho yagiye hanze, umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Nomcebo Zikode yagaragaye aririmbira Perezida Kagame indirimbo ye yitwa ‘Jerusalema’ iri mu zakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.

Aba bahanzi kandi bifurije Perezida Kagame isabukuru y’amavuko nziza, nubwo bahuye habura umunsi umwe ngo ibe kuko ku wa 23 Ukwakira aribwo Umukuru w’Igihugu azuzuza imyaka 66.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri aba bahanzi yabashimiye kuba barafashe umwanya wabo baza mu Rwanda.

Ati “Ndabashimira kuba mwafashe umwanya wanyu, mugashyira ku ruhande ibindi byose mwakoraga cyangwa mwashoboraga gukora ahandi hantu aho ariho hose ku Isi, hari ahantu mujya, hari ibyo mukora ariko mwabashije gushaka umwanya muza hano kuri uyu munsi w’ingirakamaro kuri mwe no kuri twe.”

Yakomeje ashimira abateguye iki gikorwa, baba ari abateguye ibi bihembo ndetse n’ababyegukanye.

Perezida Kagame yabwiye aba banyamuziki ko u Rwanda rwiteguye kubakira.

Ati “Ndashaka kubizeza ko hano ari mu rugo, ndabizi ko abantu bose bari hano abenshi bafite ahantu bita mu rugo kandi ibyo ni ibintu byiza ariko aha mushobora kuhabona nko mu rugo ha kabiri. Ku badafite mu rugo ntekereza ko ari bake nubwo nzi ko bashobora kuba bahari, mpereye ku nkuru yanjye bwite nabayeho imyaka 30 y’ubuzima bwanjye ntagira mu rugo, ibyo byanyigishije agaciro ko kugira ahantu wita mu rugo. Niyo mpamvu ndi kuvuga ngo uwo ari we wese ushaka ko aha haba mu rugo ha kabiri cyangwa mu rugo ahawe ikaze.”

Perezida Kagame yijeje ubufasha mu bikorwa byo kwagura uruganda rw’ubuhanzi.

Ibi bihembo by’Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho bari bateraniye muri BK Arena ahabereye ibi birori.

Abahanzi bafite amazina mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.

Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.

2023-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Editorial 02 Mar 2020
Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Editorial 24 Aug 2023
Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Editorial 21 Aug 2019
APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Editorial 16 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?
Amakuru

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Editorial 11 Feb 2025
MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame
Mu Rwanda

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

Editorial 23 Oct 2017
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore
Amakuru

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Editorial 04 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru