• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

Editorial 31 May 2017 Mu Rwanda

Kuva ku itariki 21 z’uku kwezi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangiye ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda; rimaze kwigisha abanyeshuri bagera ku bihumbi ijana amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda no kuwukoresha.

Kuyigisha abanyamaguru no gukangurira abatwara ibinyabiziga kuyubahiriza ni bimwe mu bikorwa n’iri shami mu kwezi kwa Polisi y’u Rwanda kwatangiye ku itariki ku 16 Gicurasi.

By’umwihariko; ku wa 29 Gicurasi iri shami ryigishije abanyeshuri basaga 41, 000 biga mu bigo 33 bibarizwa hirya no hino mu gihugu. Ishuri rya Fawe Girls School (riri mu karere ka Gasabo) ni hamwe mu habereye ubwo bukangurambaga.

Mu kiganiro yagiranye n’abaryigamo, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yababwiye kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo; kandi bakanyura mu nzira iteganyirijwe abanyamaguru (aho iri).

Yongeyeho ko igihe bambuka umuhanda bagomba kunyura mu mirongo y’ibara ry’umweru igaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira; ariko mbere yo kwambuka bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka irimo guturuka muri ibyo byerekezo.

CIP Kabanda yabwiye abo banyeshuri ko bagomba kandi gutegereza imurika ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’itara rw’icyatsi kibisi; hanyuma bakabona kwambuka umuhanda.

Yagize ati,”N’iyo mwaba kandi mwambuka umuhanda mu gihe gikwiriye, ndetse munyuze ahabugenewe; mugomba kwihuta ntimuwutindemo muwukiniramo. Mufite kandi uburenganzira bwo guhagarika ibinyabiziga bisatiriye imirongo mwambukiramo mukoresheje akaboko kugira ngo mwambuke nta nkomyi.”

Nyuma yo kwigishwa amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda; abo banyeshuri bagera ku bihumbi ijana bakoze imyitozo yo kuwukoresha babifashijwemo n’abapolisi babibigishije.

Mu biganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abo banyeshuri biga mu bigo 33, yabakanguriye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gukangurira urundi rubyiruko ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo; batungira agatoki Polisi ababikora.

Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda by’Ukwezi kwa Polisi k’uyu mwaka bwabimburiwe n’ikiganiro nyunguranabitekerero (Kubaza bitera kumenya) cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi afatanyije n’Umuvugizi waryo, CIP Emmanuel Kabanda.

Icyo kiganiro cyabaye ku itariki 21 z’uku kwezi. Cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda no kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu gihugu. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Wihutaza umunyantege nke ; na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda.”

-6738.jpg

-6737.jpg

-6736.jpg

-6735.jpg

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagiranye kandi ibiganiro n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa barimo abatwara abagenzi kuri moto n’amagare; rikaba ryarabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa gutweza impanuka.

Source : RNP

2017-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Editorial 02 Mar 2017
Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Editorial 09 Jul 2021
Amafoto – Nyuma yaho Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mikino wa gicuti, yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Cassablanca yo muri Maroc

Amafoto – Nyuma yaho Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mikino wa gicuti, yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Cassablanca yo muri Maroc

Editorial 25 Sep 2021
Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza

Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza

Editorial 25 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uzayobora FIFA  aramenyekana uyu munsi
IMIKINO

Uzayobora FIFA aramenyekana uyu munsi

Editorial 26 Feb 2016
U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika
Mu Rwanda

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

Editorial 28 Aug 2017
Ikinyamakuru Rushyashya  ubu kiraboneka  kuri ‘ rushyashya.net na rushyashya.net ‘
Mu Rwanda

Ikinyamakuru Rushyashya ubu kiraboneka kuri ‘ rushyashya.net na rushyashya.net ‘

Editorial 29 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru